Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe ku bufatanye n’ihuriro ry’Imiryango nyarwanda itari iya Leta iharanira inyungu z’abaturage (Rwanda Civil Society Platform - RCSP) ndetse na Care International Rwanda, baherutse kumurika ibyavuye mu bushakashatsi bugaragaza akamaro k’imiryango nyarwanda itari iya Leta (sosiyete sivile) mu (…)
Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 05 Kamena 2022, yitabiriye umusangiro wateguwe na gahunda yo guhindura Afurika binyuze mu ikoranabuhanga ‘Smart Africa’ bikaba byabereye kuri kuri Kigali Convention Centre.
Umubyeyi witwaga Bazizane Bonifirida w’imyaka 62 y’amavuko, wari utuye mu Mudugudu wa Rucucu mu Kagali ka Murama, Umurenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, birakekwa ko yishwe n’abahungu be babiri bamuhora ubutaka, kuko ngo yari yaramaze kubaha iminani yabo, ariko kubera kutanyurwa, ngo bagashaka ko abaha n’ubundi butaka.
Umuryango Never Again Rwanda, uhamya ko igenamigambi ry’ibikorwa bigenewe abaturage, ridashobora kugera ku ntego, mu gihe hakigaragara bamwe muri bo bishora mu bucuruzi butemewe bwambukiranya imipaka.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yasoje Urugerero rw’abarangije amashuri yisumbuye muri 2021 bitwa Intore z’Inkomezabigwi (Icyiciro cya 9/2022), kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Kamena 2022, ikaba yanatanze Inka z’Ingororano ku turere dutandatu twarushije utundi mu bikorwa by’Urugerero, (…)
Hashize igihe kitari gito havugwa ikibazo cy’ibura ry’amazi cyangwa adahagije mu duce dutandukanye tw’Akarere ka Bugesera, bikaba byari byitezwe ko icyo kibazo kizagabanuka cyangwa kikarangira mu gihe Akarere kazaba kamaze guhabwa metero kibe 10.000, ku mazi atunganywa n’uruganda rwa Kanzenze.
Abagore 145 bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bagiye kujya bakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto, mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.
Inzu zimaze umwaka umwe zubakiwe abaturage batishoboye biganjemo abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, bo mu Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Mudende, Umurenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, bigaragara ko zangiritse cyane nyamara zitamaze igihe kinini zubatswe.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA), cyasabye abacuruzi b’inyama baziranguza muri Kigali kutarenza igiciro kibarirwa hagati ya 2700Frw-2900Frw ku kiro (kg) nk’uko byari bisanzwe.
Uwamahoro Munganyika Angelique wari umaze imyaka 28 atazi umuryango we, avuga ko yemeye neza ko ariwo ari uko awugezemo, agasanga arasa na barumuna be ndetse n’abana be basa na ba nyirarume.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku ya 31 Gicurasi 2022, yavuze ko ibihugu 40 mu bigize Commonwealth 54, bimaze kwemeza ko abakuru babyo bazaza mu Rwanda kwitabira inama ya CHOGM.
Nkiru Balonwu ukomoka muri Nigeria uzwi mu mishinga itandukanye igamije gushaka ibisubizo ku bibazo byugarije Afurika, asanga Abanyafurika bifitemo ubushobozi muri Afurika no ku Isi, ku buryo babukoresheje uko bikwiye bagera kure mu iterambere.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, avuga ko ubwato bahawe na Perezida Paul Kagame bwatinze gukoreshwa, kubera igerageza no kugenzura ubuziranenge bwabwo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yasabye abatuye Kigali bifuza kubonana n’abayobozi muri iyi minsi, kubihanganira rimwe na rimwe kugira ngo babanze bakurikirane imirimo yo kwitegura Inama ya CHOGM.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, buributsa ababyeyi ko nta rwitwazo bakwiye kugira rwo kutajyana abana ku mashuri, kubera imbaraga Leta yashyize mu gikorwa cyo kubegereza amashuri, abakomeje kuvana abana babo mu ishuri bakaba bakomeje kubihanirwa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko abimukira ba mbere baturutse mu Bwongereza bazagera mu Rwanda muri uku kwezi kwa Kamena, nk’uko Leta z’ibihugu byombi zabyemeranyijweho.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Claver Gatete, yavuze ko u Rwanda U nta nyungu rufite mu guhungabanya umutekano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rukaba ruhangayikishijwe cyane n’ubufatanye bwa gisirikare hagati y’Ingabo z’icyo gihugu n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali batangaza ko bungukiye byinshi mu imurikabikorwa ry’iminsi itatu ryateguwe n’Akarere ka Nyarugenge. Bamwe mu bitabiriye iryo murikabikorwa basuye bimwe mu bikorwa, bavuga ko begereye ibigo bya Leta ndetse n’ibyigenga, abakozi babyo bakabasobanurira bimwe mu byo bakora, bagataha bamenye (…)
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 31 Gicurasi 2022, u Rwanda rwakiriye icyiciro cya cyenda cy’impunzi n’abasaba ubuhungiro 132 bavanywe muri Libya.
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yemeye ko abasirikare babiri b’u Rwanda bashimuswe n’Ingabo za RDC barekurwa bagasubizwa u Rwanda.
Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yabwiye Itangazamakuru ko mu gihe Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zifatanyije na FDLR zakomeza kugaba ibitero ku Rwanda, rutazarekeraho kwirwanaho.
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), kivuga ko kimaze gusana no kubaka imiyoboro y’amazi itandukanye hirya no hino mu gihugu, harimo uwa Kamfonyogo waruhuye abaturage bo mu Kagari ka Mutsindo mu Murenge wa Gashanda ho mu Karere ka Ngoma, imvune bahuraga nayo bajya kuvoma amazi mu mibande n’ibishanga.
Imiryango 13 ifite abana bafite ubumuga mu Karere ka Rubavu yasenyewe n’imitingito yakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, ni yo yashyikirijwe inzu n’Ihuriro nyarwanda ry’abantu bafite ubumuga (NUDOR), ku bufatanye na Caritas Rwanda, inzu zatwaye Miliyoni 48Frw.
Ibigo bigize BK Group ari byo Banki ya Kigali, Ikigo cy’Ubwishingizi (BK General Insurance) hamwe n’icy’ikoranabuhanga (BK Techouse), byatangaje ko byungutse Amafaranga y’u Rwanda miliyari 15 na miliyoni 600 (angana n’amadolari miliyoni 15.3$) mu mezi atatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2022, akaba yariyongereho 40% ugereranyije (…)
Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo biyemeje kubakira abatishoboye, mu rwego rwo gufasha imiryango idafite amacumbi ariko no kuba bandebereho nk’abagiriwe ikizere n’abaturage. Akarere ka Gatsibo kagizwe n’imirenge 14 n’abajyanama mu Nama Njyama y’Akarere 17.
Abagize urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR) basannye inzu 25 z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batujwe mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.
Imiryango 14 y’Abasigajwe inyuma n’amateka b’ahitwa Mishungero mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, irishimira kuba yaratujwe mu nzu zigezweho ikuwe mu zari hafi kubagwaho.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Ingabire Assoumpta, atangaza ko iyo politiki imwe mu Gihugu ipfuye, n’izindi zipfa kuko imirongo ya politiki ngari y’Igihugu yuzuzanya.
Imbogo yaturutse muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ubwo yari igeze mu bice by’umujyi wa Musanze, yari ihitanye Umukuru w’Umudugudu Imana ikinga akaboko, nyuma iza kuraswa irapfa kuko kuyisubiza mu ishyamba byari byananiranye.