Guverinoma y’u Rwanda na Repubulika ya rubanda y’u Bushinwa, byongeye gushimangira ubushake mu guteza imbere ubufatanye hagamijwe inyungu hagati y’Ibihugu byombi binyuze mu mishinga itandukanye irimo ingufu n’ibikorwa remezo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, arizeza abaturage b’Umudugudu wa Gihorobwa, Akagari ka Rutaraka, amazi yinjiye mu butaka bwabo kubera iyuzura rya Valley dam (ikidendezi) ya Gihorobwa, ko ikibazo cyabo kirimo kwigwaho bakazahabwa igisubizo.
Koperative Umurenge Sacco zigiye gufashwa gukorana n’abahinzi zibaha inguzanyo, mu rwego rwo kurushaho kubafasha kwiteza imbere, kuko ubusanzwe uburyo bakoranaga bwajyaga bugorana.
Abaturage bo mu Mirenge ya Kinihira na Mwendo mu Karere ka Ruhango, baratangaza ko nyuma yo gukorerwa ubuvugizi bujurijwe ikiraro cyo mu kirere, kizatuma nta baturanyi n’abavandimwe babo bongera kwicwa n’umugezi wa Kiryango.
Umushoramari ukomoka mu Gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), Alain Tshenke Mayuke, aratangaza ko u Rwanda rufite amabuye y’agaciro menshi nk’uko bimeze mu bihugu byo mu Karere ruherereyemo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yavuze ko bitewe n’uburyo Isi igenda inyura mu bihe bigoye, bikwiye ko ibihugu bigomba kubyaza umusaruro ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari ndetse ko u Rwanda na Zimbabwe bifite byinshi byakwigisha amahanga.
Umugore wo mu kigero cy’imyaka 50 wo mu Kagari ka Buramira, Umurenge wa Kimonyi Akarere ka Musanze yateje impagarara muri gare ya Musanze mu gihe cy’amasaha abiri, nyuma y’uko yanze gusohoka mu modoka, abari aho bagacyeka ko yaba yarozwe.
Abahoze biga mu Ishuri ryisumbuye ry’i Nyange mu Karere ka Ngororero banze kwitandukanya kw’Abahutu n’Abatutsi mu mwaka 1997, ubwo bari babisabwe n’abacengezi, bizihirijwe kuri uyu wa mbere icyo cyemezo cy’ubutwari cyatwaye ubuzima bwa bamwe muri bo.
Abagore bari mu buhinzi baragirwa inama yo gukoresha uburyo bugezweho butuma bagera ku musaruro mwinshi, bashingiye ku kwitinyuka bakegera ibigo by’imari bagahabwa inama n’inguzanyo, kugira ngo ibyo bakora babibyaze inyungu nyinshi.
Musanze ni Umujyi ukomeje gutera imbere uko bwije n’uko bukeye, mu rwego rwo guca akajagari muri uwo Mujyi, hakaba hakomeje kuzamurwa inyubako zijyanye n’icyerekezo.
Bisanzwe bizwi ko umwana amara amezi icyenda mu nda y’umubyeyi. Iterambere ry’ubuvuzi risanzwe rifasha abana bavutse bafite ku mezi atandatu bakabaho, ariko abana ba Christine Mukanibarebe bari muri bakeya cyane bavukiye amezi atanu, bakabaho.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Munzereri mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Muhanga, baravuga ko kubera kwizezwa amashanyarazi aturuka ku muyoboro muto w’amashanyarazi utarakozwe, byatumye badahabwa ay’imirasire y’izuba ari guhabwa bagenzi babo.
Umugabo witwa Ntambara Fidèle wo mu Murenge wa Nemba Akarere ka Burera, bamusanze mu nzu yabanagamo n’umugore we, amanitse mu mugozi yamaze gushiramo umwuka.
Kuva tariki 11 Werurwe 2024 Abayislamu batangiye igisibo cya Ramadhan aho bongera amasengesho barushaho kwegera Imana, bakabikora bigomwa bimwe mu byo bakunda.
Ni kenshi uzabona amatsinda y’abagore mu Karere ka Gicumbi mu mihanda no mu birori, bakenyeye imishanana, bikoreye ibiseke, ari nako banyuzamo bagacinya akadiho mu mbyino zinyuranye.
Abagore bo mu Karere ka Muhanga baratangaza ko imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe, hari impinduka nyinshi zabaye mu iterambere ry’umugore, kuko yahawe ijambo n’uburenganzira akitabira ibikorwa bitandukanye biteza imbere Umuryango n’Igihugu muri rusange.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare, Kabagamba Wilson, avuga ko kubera gahunda zihari zijyanye n’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite, imihigo yahizwe muri uyu mwaka izaba yamaze kweswa ku kigero cya 100% muri Gicurasi 2024.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2024, ubwo ibiciro by’ingendo bishya byatangiraga gukurikizwa, hari abagenzi bavuga ko havutse ba rusahurira mu nduru bazamura ibiciro badakurikije uko Leta yabiteganyije.
Hari ababyeyi bo mu Karere ka Nyaruguru bashima kuba umugore atagipfukiranwa nka kera, bakababazwa n’uko byaje bo bashaje.
Abantu batandatu bakoraga ubucukuzi bwa Gasegereti mu kirombe giherereye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Kigabiro, Akagari ka Bwiza mu Mudugudu wa Rutaka, kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 werurwe 2024, bagwiriwe n’itaka ryari ryacukuwe muri icyo kirombe batatu bahasiga ubuzima.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, agaragaza ko umutekano n’iterambere by’umuryango bidashobora kugerwaho mu buryo busesuye, umugore atabigizemo uruhare.
Uwumukiza Beatrice wari Perezida w‘Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, yandikiye Inama Njyanama yari asanzwe ayobora ayigezaho ubwegure bwe.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiriye Bwana Thomas Östros, Umuyobozi wungirije wa Banki y’Ishoramari y’Uburayi (EIB), baganira uburyo iyi banki yarushaho gufatanya n’u Rwanda mu nzego zitandukanye z’iterambere.
Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abanyeshuri 30 bo muri Kaminuza y’ubucuruzi ya Columbia (Columbia Business School), bayobowe na Professor Modupe Akinola aho bari mu ruzinduko rw’icyumweru mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024, muri Village Urugwiro, yakiriye indahiro z’abayobozi aherutse guha inshingano, ari bo Dr Usengumukiza Félicien, uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) na Kadigwa Gashongore, Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.
Dr. Mark Cyubahiro Bagabe yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA).
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINECOM), ivugaa ko ari ngombwa ko abaguzi bamenya uburenganzira bwabo, kugira ngo babashe kuba bakwakira bakanasaba ibyo bifuza, kandi bakabibona mu buryo bifuza.
Ubwo Minisitiri w’Ingabo Murizamunda Juvenal yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ku wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, Depite Hindura Jean Pierre yamubajije ku bijyanye n’uburenganzira bw’abasirikare b’abagore, kuko usanga iyo bakoze ubukwe batambarirwa na bagenzi babo ngo banyure no mu nkota nk’uko bigenda kuri bagenzi (…)
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’uruganda rukora kawunga rwa Nyagatare, Twiringiyimana Jean Chrysostome, avuga ko zimwe mu mbogamizi zituma uruganda rudakora bijyanye n’ubushobozi bari biteze byatewe no kubeshywa na rwiyemezamirimo warwubatse utarubahirije amasezerano bagiranye kuko yubatse urukora toni 20 ku munsi nyamara (…)