Binyuje mu iserukiramuco ryiswe ‘Uburyohe bwa Kigali’ (Taste of Kigali), i Kigali hagiye kumurikirwa indyo gakondo zitandukanye zo ku migabanye yose, mu rwego rwo kwereka abasura uyu mujyi n’u Rwanda muri rusange, ko bashobora kuhabona amafunguro atandukanye yo mu bihugu bakomokamo byumwihariko, no kumenyekanisha indyo (…)
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), igaragaza ko mu bigo bya Leta, iby’abikorera ndetse n’imiryango itari iya Leta, hakigaragaramo icyuho mu kwimakaza ihame ry’uburinganire, kuko hari intambwe itaragerwaho.
Abaturage bo mu Karere ka Bugesera, bashima cyane ibikorwa by’Ingabo na Polisi by’u Rwanda, baturutse mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe bafatanyije n’ibitaro bikuru by’Akarere ka Bugesera, kuko serivisi z’ubuvuzi bifuzaga zabasanze hafi kandi zikaba zirimo gutangwa ku buntu.
Polisi ifatanyije n’Ingabo z’u Rwanda batangiye kubaka Ingo Mbonezamikurire z’abana bato mu Turere tumwe na tumwe tw’Igihugu, bituma abaturage bakomoza ku rugendo rw’iterambere ry’imibereho myiza bakesha izi nzego, kimwe n’izindi zishinzwe umutekano bifatanya muri iyi myaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba buvuga ko abagororwa barimo kwemera ibyaha by’uko bakoze Jenoside bakabisabira imbabazi imbere y’abo bahemukiye, ari bo bitezweho gutanga amakuru y’ahari imibiri y’Abatutsi bishwe.
Mu Karere ka Kirehe huzuye umuyoboro w’amazi, uzayageza ku baturage 8,621 bo mu Murenge wa Gahara, mu Tugari twa Butezi na Nyagasenyi bavomaga amazi mabi, icyo gikorwa kikaba kigezweho ku bufatanye n’umuryango WaterAid.
Félicien Habagusenga, umusore wo mu Kagari ka Gitisi, Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, yari yarasaritswe n’ibiyobyabwenge kugeza n’aho yajyanywe kugororerwa Iwawa, avuyeyo aza guhura n’umuryango ‘Rungano Ndota’ ukorera muri ako karere uramuganiriza, ahavana igitekerezo cyo korora ingurube, zikaba zimugejeje ku (…)
Mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, mu Kagari ka Mahoro mu Mudugudu wa Mahoro, ikamyo yavaga i Goma muri Repubulika Iharanira Demokari ya Congo (DRC) igiye muri Beni, yageze ahantu haterera mu Mujyi wa Rubavu isubira inyuma kubera uburemere bw’ibyo yari ipakiye, irabirinduka ihita igwa ifunga umuhanda.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batujwe mu Mudugudu wa Taba uherereye mu Kagari ka Bukomeye, mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, bishimira kuba na bo barahawe aho kuba, ariko na none hari ibitarabanyuze.
Mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Kivugiza, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024, imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki Vitara, yahiye irakongoka.
Nyuma y’imyaka icyenda (9) Koperative y’abahinzi b’umuceri mu kibaya cy’umugezi w’Umuvumba, CODERVAM, ivuye mu ideni rya Miliyoni 309,864,415Frw yari ifitiye abacuruzi baguraga umusaruro wabo, ibirarane by’imishahara y’abakozi n’iby’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), ubu ni yo yahize andi makoperative mu kwesa (…)
Imwe muri Sosiyete zamamaza mu Bushinwa, yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko ishinjwe n’abakozi bayo kuba yaravanye ibiro byayo mu Mujyi, ikabijyana ahantu kure mu misozi, igamije kugira ngo bacike intege biyirukane mu kazi kandi badasabye imperekeza, kuko ntawe uzaba abasezereye.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego zabashishe gufatira abantu 2,273 mu bikorwa byo gucuruza no kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, mu gihe cy’amezi atandatu.
Perezida Kagame yakiriye urubyiruko ruhagarariye abandi rwitabiriye gahunda yiswe ‘Young Leaders Program’ ibaye ku nshuro ya gatatu. rumugaragariza imwe mu mishinga rufite rwifuza guteza imbere.
Ingeri z’abantu batandukanye bavuga ko abantu bize bagaragaraho icyuho cyo kuvuga Ikinyarwanda neza, kuko bakivanga n’indimi z’amahanga.
Urwego rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB), rusaba Sosiyete Sivile (Imiryango itari iya Leta) kuba maso ikamenya niba amafaranga yahawe atakomotse ku bikorwa by’iterabwoba n’ubundi bugizi bwa nabi, bikaba byafatwa nk’ibyaha by’iyezandonke.
Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga(NCPD) yatangaje ko ibarura ry’abantu bafite ubumuga rigiye gusubikwa muri uku kwa gatatu ritarangiye.
Muganga w’abagore, Dr Samuel Ndayishimiye uzwi cyane ku izina rya Sam, yabyaye ubwa mbere nyuma y’imyaka hafi cumi n’umwe (11) yari amaze ashatse, ariko bataragira amahirwe yo kubyara.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Ngoma, Umutoni Ernestine, avuga ko kuba barabonye inzu yo kumurikiramo no gucururizwamo ibikorwa byabo by’ubukorikori, bizafasha cyane umugore wo mu cyaro wategerezaga umuguzi baziranye, ariko by’umwihariko inafashe abafite amakimbirane n’irindi hohoterwa, kuko harimo (…)
Abaturage bo mu Karere ka Rubavu ni bo bashima serivisi zo mu buhinzi ku gipimo cyo hejuru, cya 75.2% mu Rwanda, nk’uko bigaragazwa n’icyegeranyo cyakozwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) cya 2023.
Bamwe mu bafite ubumuga bwo mu mutwe basaba ko abantu bahindura imyumvire babafiteho, kuko iyo myumvire iri mu bituma bahezwa mu bikorwa bimwe na bimwe, nyamara bitagakwiye.
Abatuye hafi y’umugezi wa Kinoni mu Karere ka Nyabihu, bahangayikishijwe n’amazi yawo akomeje kwangiza ubutaka bwo ku nkengero zawo, bigatuma asatira inzu zabo n’umuhanda wa kaburimbo Musanze-Rubavu, hakaba hari impungenge z’uko nta gikozwe mu maguru mashya ngo ashakirwe inzira anyuramo, bazisanga hasigaye amatongo ndetse (…)
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda(MoD), yatangaje ko hari abasirikare b’u Rwanda bari kumwe na bagenzi babo baturuka mu bihugu 23 byo hirya no hino ku Isi, mu myitozo ikomeye yiswe ‘Justified Accord 24’ ibera muri Kenya.
Umujyi wa Kigali watangaje impamvu hari inyubako zijya zisenywa kandi zamaze kubakwa kuko ba nyirazo baba batakurikije icyo amategeko ateganya.
Guverinoma y’u Rwanda igiye gushyiraho urukiko rudasanzwe ruzajya rufasha impunzi n’abimukira mu manza n’ibindi bibazo byo mu butabera.
General Patrick Nyamvumba yasabiwe guhagararira u Rwanda muri Tanzania, naho Fatou Harerimana asabirwa guhagararira u Rwanda muri Pakistan.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yafatiwemo imyanzuro itandukanye.
Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gashyantare 2024, ku biro by’Umurenge wa Kinigi hazindukiye imbaga y’abaturage bo mu ngeri zitandukanye, barimo abagabo, abagore ndetse n’urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye.
Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Inkingo (International Vaccine Institute/IVI), cyatangaje ko u Rwanda rubaye icyicaro cyacyo muri Afurika, nyuma yo gusuzuma ubusabe bw’ibihugu 5 byo kuri uyu mugabane muri uku kwezi kwa Gashyantare 2024.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yakiriye intumwa za komite ihuriweho n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza ishinzwe uburenganzira bwa muntu, zaje kureba aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’abimukira n’iterambere ry’ubukungu.