Abantu bafite ubumuga bw’uruhu, barasaba Leta y’u Rwanda ko binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima, hashyirwaho uburyo ngarukamwaka bwo kubasuzuma kanseri y’uruhu.
Uwitwa Razaro Nkunzurwanda wo mu Mudugudu wa Rebero uherereye mu Kagari ka Murambi mu Murenge wa Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, arimo gushakishwa n’inzego z’umutekano, akekwaho kuba yarishe umwana yabyaranye n’umugore utari uw’isezerano.
Abagize urwego rwa DASSO mu Karere ka Gakenke, tariki 04 Mata 2024, bazindukiye mu muganda wo gufasha imiryango y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itishoboye, aho batunganyije imirima yabo iri ku buso bungana na hegitari ebyiri.
Abatuye mu Midugudu ya Gatoki na Karambi iherereye mu Kagari ka Kaburemera mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, bibaza igihe ikibazo cy’amazi abasenyera avuye mu muhanda kizakemukira burundu, kuko ibyakozwe byose ntacyo byagezeho, bagasaba ko cyakwitabwaho kigakemuka.
Abaturage bo mu Tugari twose tw’Akarere ka Kamonyi barimo gusoza amarushanwa y’imikino y’umupira w’amaguru, agamije ubukangurambaga kwitegura kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, no kuzuza ibisabwa ngo bazabashe kwitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Bamwe mu bakekwaho ubufatanyacyaha mu gutekera umutwe rumwe mu rubyiruko mu Ntara y’Iburasirazuba, bamaze gufatwa hakaba harimo gushakishwa uvugwa ko bakorera kuko yaburiwe irengero.
Hari abatuye n’abagenda mu mujyi wa Huye ndetse no mu nkengero zawo, bagaya umwanda babona mu bwiherero bwa hamwe na hamwe mu hahurira abantu benshi, usanga bavuga ko bidakwiranye n’umujyi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buributsa abaturage n’abayobozi kwirinda ibyatuma ubumwe n’ubudaheranwa butagerwaho, bikaba byatuma Abanyarwanda bongera kwishora mu bikorwa bibi byaranze u Rwanda mu bihe bitandukanye byanatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakicwa abasaga Miliyoni mu minsi 100.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, avuga ko uruganda rutunganya amata y’ifu ruherereye mu Karere ka Nyagatare rwatangiye gukora mu mpera za Werurwe 2024, mu buryo bw’igererageza.
Nyuma yo kumara igihe kinini bahanganye n’imbogamizi zituruka ku kuba batagira isoko, abaturage bo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke batangiye kwegeranya ubushobozi bw’amafaranga bazifashisha mu kwiyubakira isoko rya kijyambere rizuzura ritwaye miliyoni zisaga 800 z’amafaranga y’u Rwanda.
Imihanda y’u Rwanda niyo irimo gukoreshwa mu guhuza urujya n’urujya n’uruza hagati y’imijyi ya Goma, Bukavu na Bujumbura nyuma y’uko u Burundi bufunze imipaka iruhuza n’u Rwanda ndetse abarwanyi ba M23 bagafunga umuhanda uhuza umujyi wa Goma na Bukavu.
Urubyiruko rwiganjemo urw’abakorerabushake rwo mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, rufatanyije n’ubuyobozi bw’uwo Murenge, tariki 03 Mata 2024 rwahawe amahugurwa agamije kubereka uko bakwagura ibitekerezo, bakirinda ibishuko, ahubwo bakita ku bibateza imbere bo ubwabo, bikanateza imbere Igihugu.
Mu Kagari ka Sheli, Umurenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, haravugwa inkuru y’umusore wo mu kigero cy’imyaka 20 witwa Kwizera Saleh, wuriye ipoto y’amashanyarazi umuriro umufashe Polisi imutabara atarashiramo umwuka.
Lieutenant General Charles Kayonga wacyuye igihe mu ngabo z’igihugu ubu akaba ahagarariye u Rwanda muri Turkey, ni umwe mu basirikare b’ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi zafashe iya mbere mu gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Bamwe mu rubyiruko ruhagarariye abandi mu Karere ka Gisagara, bavuga ko gusura Urwibutso rwa Jenoside ndetse n’Ingoro y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside, bibongerera imbaraga mu bikorwa bigamije kubaka Igihugu.
Perezida Joe Biden w’Amerika, yatangaje abagize itsinda rizamuhagararira mu muhango wo gutangira icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, uteganyijwe ku itariki 7 Mata 2024, iryo tsinda rikazaba riyobowe na William Jefferson Clinton, wabaye Perezida w’Amerika wa 42.
Bamwe mu bavuka mu Karere ka Huye ariko batahatuye, baratangaza ko bishimira uburyo umujyi w’aka Karere ukomeje gutera imbere.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mata 2024, ifatirwamo imyanzuro ikurikira:
Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yemeje ko abaturage batuye ku butaka bwa Minisiteri y’Ingabo (MINADEF) bagomba kubwimurwaho bagahabwa ingurane bagashaka ahandi batura.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere uburezi, science n’umuco (UNESCO), Audrey Azoulay, ni umwe mu bayobozi bakuru bazifatanya n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, basabye abaturiye n’abakoresha ibiyaga bya Burera na Ruhondo, kugira uruhare mu kurwanya impanuka zibiberamo, akenshi zikomoka ku mikorere itubahirije amabwiriza.
Kuwa kabiri tariki 2 Mata, 2024, ku muhanda urimo gukorwa mu Mudugudu w’Intiganda aho bita muri Marathon mu Kagali ka Tetero habonetse imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo imashini ya Company Stecol Corporation yakoraga uwo muhanda ikagera ahari iyo mibiri.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Mata 2024, abasore batandatu biganjemo abakanishi b’imodoka, bakurikiranyweho ibyaha byo guhohotera abantu no kwiba bakoresheje pulake (plaque) zakuwe ku zindi modoka.
Mu Kagari ka Musasa, Umurenge wa Gitovu mu Karere ka Burera, haravugwa inkuru y’umurambo w’uruhinja abaturage basanze mu gihuru.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu n’abandi bajyanama bane barimo viisi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, beguye ku nshingano mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mata 2024.
Ubuyobozi bwa IBUKA mu Karere ka Musanze, buvuga ko umushinga wo gushyira ibimenyetso ndangamateka yihariye mu Rwibutso rw’Akarere ka Musanze, ugeze ku kigero cya 80%, bukizeza abarusura bagamije kumenya umwihariko w’amateka yaho, ko mu gihe kidatinze bizajya biborohera kurushaho kuyamenya bayiboneye n’amaso.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko impamvu abaturage bamutora akemera gukomeza kubayobora, ari uko bo ubwabo baba basanga bikwiriye, kandi ko na we iyo aba asanga ntacyo bibamariye aba yaranze kwemera kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda.
Perezida Paul Kagame aratangaza ko nta muntu usa n’undi kandi ko ntawe uzaboneka umeze nka we, kuko hashobora kuboneka ibikorwa birenze n’ibyo akora cyangwa yakoze.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasobanuye ko bimwe mu byatumye arushaho kugira ishyaka ryo kubohora u Rwanda, abikomora ku kuba yaratemberaga mu Rwanda mu mujyi wa Kigali, akanasura ahantu hatandukanye harimo na Huye ahari hatuye Nyirasenge.
Hari gahunda nyinshi mu Rwanda zigamije kurinda abana kugwira, ariko ni ikibazo kikigaragara uyu munsi. Iyo umwana agize imyaka ibiri agwingiye nta kintu cyakorwa ngo akire kandi bimugiraho ingaruka mu buzima bwe bwose nk’uko bitangazwa na minisiteri y’ubuzima. Kwita ku mwana bitangira agisamwa ndetse uko abagize umuryango (…)