Raporo yashyizwe ahagaragara na Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Rusizi iragaragaza ko ingo 772 zo muri aka karere zibanye nabi ndetse zirangwa n’amakimbirane.
Abadepite bo muri komisiyo ishinzwe ubuhinzi, ubukerarugendo, n’umutungo kamere mu nteko ishinga amategeko y’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EALA) barashima aho umushinga wa “Lake Victoria Water Supply and Sanitation” ushinzwe isuku n’isukura no gukwirakwiza amazi ugeze, ariko bakavuga ko hari ibitarakorwa (…)
Umwana witwa Niyonemera Pélagie w’imyaka 14 y’amavuko arashakisha ababyeyi be nyuma yo guteshwa umuntu ngo wari umujyanye mu Mujyi wa Kigali kumushakira akazi.
Abagize urugaga rw’abikorera rushamikiye ku muryango wa RPF-Inkotanyi mu Karere ka Ruhango, barahamya ko bumva neza akamaro ko gutanga umusanzu w’umunyamuryango kuko iyo bawutanze wongera ukabagarukira mu bikorwa by’iterambere.
Imiryango 378 y’abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu Kagari ka Pera, mu Murenge wa Bugarama irasaba ubuyobozi kuyirenganura ku byangombwa by’ubutaka bita ubwabo ariko bukaba bwanditse kuri MINAGRI.
Mukagahima Marguerite, umuturage wo mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Rwesero ho mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza arashinja ubuyobozi bw’aka karere kumwangiriza imyaka no kumunyuriza umuhanda mu murima batamuteguje.
Ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’ibaruramari mu Rwanda (ICPAR) kiratangaza ko gifite gahunda yo kugabanya ibihombo muri leta no mu bigo byigenga, nyuma y’uko kuva cyashingwa mu 2008 kimaze guhugura ababaruramari b’umwuga bagera kuri 300.
Imibare itangwa na Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR) iravuga ko kuva tariki ya 11/02 kugeza tariki 16/02/2015 ibiza bitandukanye byahitanye abantu 15 hirya no hino mu gihugu.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi, asaba abayobozi b’uturere kurushaho kwegera abaturage, kuko kuba haragaragaye ikibazo cy’umwanda n’amavunja byerekana ko abo bayobozi bategera abaturage.
Itsinda ry’abadepite b’Abadage bashinzwe Uburasirazuba bw’Afurika batunguwe no gusanga imibanire y’Abanyarwanda n’Abanyekongo imeze neza, mu gihe bari bazi ko ibibazo by’umutekano muke byagiye bivugwa hagati y’ibihugu byombi byaba byarawangije.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rulindo bavuga ko kwizihiza umunsi w’abakundana (Saint Valentin) aba ari ngombwa, ngo kuko abatuye isi bagomba kurangwa n’urukundo bityo bakarushaho kubahana.
Inteko rusange y’Umuryango wa FPR-Inkotanyi yateranye tariki 15/02/2015 hasuzumwe bimwe mu bibazo bijyanye n’umuryango aho hibukijwe gukora cyane mu guharanira iterambere ry’igihugu n’iry’umuryango, hanakorwa amatora ku myanya idafite abayobozi.
Abanyamuryango ba Sendika (syndicat) Ingabo, umuryango w’abahinzi borozi bo mu Ntara y’Amajyepfo, barashinjanya kuba nyirabayazana w’amadeni no kunyereza umutungo byagaragaye, ndetse ngo abaterankunga bawo bakaba barahagaritse ubufasha babageneraga.
Abagore bagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi bo mu Ntara y’Uburasirazuba bavuga ko bagiye gukemura ibibazo bijyanye n’isuku nke n’imirire mibi bigaragara hirya no hino mu baturage.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamagabe basanga umunsi w’abakundana (St valentin) ari umunsi nk’iyindi nta kidasanzwe kiba cyabaye kuko abakunda bagomba guhora bakundana, hagira ikiboneka by’akarusho bakagisangira nk’uko bikwiye kugenda igihe cyose.
Abaturage bo mu Murenge wa Katabagemu mu Karere ka Nyagatare baravuga ko ari byiza gukora ubukwe bujyanye n’ubushobozi bw’ababukoze birinda gusesagura.
Nubwo hirya no hino hari abafata umunsi wa Saint Valentin nk’uw’agaciro mu buzima bwabo kuko akenshi abakundana baboneraho umwanya wo kubwirana amagambo adasanzwe mu rukundo rwabo, hamwe no gukorerana ibintu bidasanzwe birimo guhana impano n’ibindi, rumwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Gakenke ruvuga ko rutawuzi.
Umugabo w’imyaka 38 utuye mu Mujyi wa Nyanza mu Karere ka Nyanza avuga ko nyuma yo gufata umugore we asambana bari bamaranye imyaka 10 banafitanye abana batatu byatumye azinukwa iby’urukundo akiyemeza kutazongera gukunda ukundi.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yasabye abayobozi mu nzego z’urubyuruko mu Mujyi wa Kigali kureba kure, bakabyaza inyungu amahirwe abakikije ndetse bakarushaho kuba icyitegererezo.
Abayobozi b’Akarere ka Nyamasheke bakomeje kutavuga rumwe na rwiyemezamirimo wakoraga ibijyanye n’isuku n’isukura mu Karere ka Nyamasheke kubera umwenda bamufitiye.
Dr. Pierre Damien Habumuremyi, wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, yagizwe umuyobozi mushya w’urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe.
Abaturage b’umudugudu wa Burumba akagali ka Barija umurenge wa Nyagatare, bifuza irimbi ry’umudugudu kubera ko iry’umurenge riri kure yabo kuko benshi nta bushobozi bwo gukodesha imodoka baba bafite, ariko ubuyobozi nabwo buvuga ko nta bushobozi burabona bwo gushaka ubutaka bw’ahashyirwa irimbi ry’umudugudu.
Ihuriro ry’abagize inteko zishinga amategeko muri Afurika (APNAC: African Parliamentarians Network Against Corruption), rirashima imbaraga u Rwanda rushyira mu kurwanya ruswa, rikaba ryanatoye urihagarariye mu Rwanda kungiriza umuyobozi mukuru waryo ku rwego rwa Afurika kugira ngo u Rwanda rufashe uyu muryango guhangana na (…)
Urugaga rw’abakozi mu Rwanda (CESTRAR) rurasaba abakozi kubanza kumenya amategeko abarengera mbere yo kuvuga ko uburenganzira bwabo butubahirizwa, kuko ari cyo cya mbere gituma benshi bafatwa nabi n’abakoresha babo bikabaviramo no kutishyurwa.
Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda mu Bufaransa, Kabale Jacques aramagana amakosa yakozwe n’umunyamakuru Damien THEVENOT ndetse n’umutumirwa we Olivier Royant wavuze ko mu Rwanda habaye Jenoside abatutsi bagatsemba abahutu.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), Emmanuel K. Gasana, yashimiye abapolisi 11 bavuye mu butumwa bw’amahoro bari bamazemo umwaka umwe mu gihugu cya Côte d’Ivoire, akazi keza bakoze.
Guhera ahagana saa saba z’ijoro rishyira kuwa gatanu tariki ya 13/02/2015 kugeza mu ma saa tanu n’igice z’amanywa, ikamyo ifite nomero ziyiranga RAB 143 G yaturukaga mu Mujyi wa Kigali yerekeje i Musanze yaheze mu nzira ibangamira ibindi binyabiziga binini.
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kabagali, Kinihira na Bweramana mu Karere ka Ruhango bavuga ko kurya impu z’inka bibarutira kurya inyama, kuko akenshi babwirwa ko inyama zigira ingaruka k’ubuzima bw’abantu.
Umuhuzabikorwa w’Imiryango ya Loni ikorera mu Rwanda, Lamin Momodou Manneh avuga ko u Rwanda rwagaragaje ubuhanga mu gushyiraho udushya mu kwikemurira ibibazo ku buryo rwasabirwa igihembo cya Nobel.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyatwali Alphonse aratangaza ko imikorere mibi kuri bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze idaterwa n’amikoro makeya, n’ubwo hari abayagira urwitwazo bagatanga serivisi mbi ku bo bashinzwe kuyobora.