Umugore witwa Muhimpundu Judith ukomoka mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza yabeshywe n’umuntu wiyise umukozi wa Sosiyete y’itumanaho ya MTN ngo ko yatsindiye miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda nyuma atahura ko yari umutekamutwe amaze kumwoherereza ibihumbi 104 by’u Rwanda na byo bitari ibye.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kirehe ngo bababazwa no kuba bamwe mu bayozozi babatumira mu nama bakabicira gahunda ntibubahirize isaha batanze, bakavuga ko bisubiza inyuma mu bukungu kuko baba bataye umwanya w’akazi bagira ngo barubahiriza gahunda bahawe.
Inama Njyanama y’akarere ka Kirehe yasezereye umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’imari Tihabyona Jean de Dieu muri Njyanama na Nyobozi y’akarere bitewe n’ibyaha akekwaho n’inzego z’ubutabera.
Bamwe mu baturage baturiye umuhanda wa Kivugiza –Hanika mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke bashinja Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi kubasiragiza no kubambura amafaranga y’ibikorwa byabo byakuweho ubwo bubakaga uyu muhanda.
Kuri uyu wa mbere itsinda ry’abadepite muri Komisiyo ya Politiki y’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu iterambere ry’igihugu ryasuye Akarere ka Rutsiro mu rwego rwo kurebera hamwe aho ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rigeze ariko ngo batunguwe no kubona umugoroba w’ababyeyi nta ngufu ufite.
Mu gutangiza icyumweru cy’ibikorwa bya Police (Police Week) mu Ntara y’Iburasirazuba, hanizihizwa imyaka 15 Police y’u Rwanda imaze ishinzwe, Polisi yaremeye imiryango itanu itishoboye ibaha inka kuri uyu wa 14 Kamena 2015 mu birori byabereye kuri Sitade ya Cyasemakamba mu Karere ka Ngoma.
Bamwe mu bagize urwego rwunganira ubuyobozi bw’akarere mu gucunga umutekano, DASSO, mu Karere ka Nyaruguru, baratangaza ko kugera ku makuru y’umutekano bitaborohera, kuko ngo nta buryo bw’inyoroshyangendo bwataganyijwe, ndetse ngo bakaba batanabasha guhamagara umuturage ngo abagezeho amakuru kubera kutagira amafaranga muri (…)
Mu birori byo gusoza Icyumweru cy’Uburezi Gaturika muri Diocese ya Kibungo, Musenyeri Antoine Kambanda,Uumushumba w’iyo Diocese yasabye ababyeyi n’abarezi kurinda abana kugira ngo bakure neza birinda ibiyobyabwenge kuko ngo umwana wabyishoyemo apfa ahagaze.
Abambasaderi ba Radiyo y’Icyerekezo KT Radio (Kigali Today Radio) yumvikanira ku murongo wa 96.7FM no www.ktradio.rw , bo mu Ntara y’Amajyepfo ndetse no mu Karere ka Karongi ho mu Ntara y’Iburengerazuba, baravuga ko bafite amahirwe adasanzwe yo kuba bafite radiyo bavugiraho bagatanga ibitekerezo byabo.
Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Rutsiro baratangaza ko batishimiye ibyiciro by’ubudehe bivuguruye bashyizwemo, ndetse bakaba baragaruye amafishi ya bamwe mu batishimiye ibyo byiciro ku buryo arimo kongera kugenzura ngo bongere bashyirwe mu cyiciro hakurikijwe amakuru ari ku ifishi.
Amazu atanu ni yo agiye gutangira kubakwa mu Mudugudu wa Nyarutovu, Akagari ka Gitarama mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga kugira ngo ahabwe bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bavugaga ko babayeho nabi kubera kutagira amacumbi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere,UNDP, ngo rigiye kuvugurua Umudugudu wa Taba uherereye mu Kagari ka Bukomeye, mu Murenge wa Mukura, ku buryo ngo uzaba icyitegererezo cy’imiturire iboneye.
Umuryango mpuzamahanga, Winrock International urwanya imirimo mibi ikoreshwa abana utangaza ko abantu bo mu byiciro bitandukanye badasobanukiwe imirimo mibi n’uturimo umwana yemewe gukora bikaba ari imbogamizi mu kuyirwanya mu muryango nyarwanda.
Leta ifite gahunda yo gutangira gushyira ahagaragara amakuru yose arebana n’ukuri ku Rwanda, kugira ngo yorohereze abikorera bashaka kumenya byinshi ku Rwanda kandi afashe no gukora igenamigambi ry’igihugu.
Imiryango 40 y’ababana na virusi itera SIDA yibumbiye muri koperative “Dufatanye” ikorera mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yishatsemo ibisubizo yigurira imifariso mu rwego rwo guca Nyakatsi yo ku buriri.
Rucyema Petero wavutse mu mwaka 1926 yahoze ari umuyobozi wa serire (resiponsable) cyangwa (kuri ubu) w’akagari ka Rurembo mu Murenge wa Rusasa mu Karere ka Gakenke ngo ahumekera mu muhogo kubera ibyuma yatewe n’abacengezi bari barazahaje agace k’Amajyaruguru n’Uburengerazuba bw’u Rwanda mu 1996.
Ministeri y’imari n’igenamigambi(MINECOFIN),ishinzwe ubuzima(MINISANTE) ndetse n’abafatanyabikorwa ba Leta, bavuze ko ibyavuye mu bushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abana n’ababyeyi(DHS), bigaragaza ko intego z’ikinyagihumbi zari zasabwe ibihugu mu myaka icumi n’itanu ishize; ngo zagezweho ku ruhande rw’u Rwanda.
Perezida Kagame arasaba abaturage bifuza ko yakongera kwiyamamaza kugira ngo ayobore nyuma ya 2017, nawe ko azabanza kumenya niba biteguye gufatanya nawe mu gukorera igihugu batiganda.
Perezida Kagame yemereye abayobozi b’utugari two mu Rwanda bagera ku 2,148 bateraniye mu mwiherero i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, terefoni zigezweho zo mu bwoko bwa “Smart phones” mu rwego rwo kuborohereza akazi no kubafasha mu mu kugakora bifashishije ikoranabuhanga.
Ba "Mutimawurugo" barasabwa gukomeza indangangaciro nyarwanda bagira umuco wo gutabarana, gutera inkunga abari mu byago ndetse no kuba nyambere muri gahunda zitandukanye zirimo kuboneza urubyaro, kwitabira umuco w’Isuku n’izindi zigamije iterambere ryabo n’iz’Igihugu muri rusange.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanel Gasana ubwo yari mu Karere ka Nyanza mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 imaze ishizwe ndetse bigahuzwa n’icyunmweru cyahariwe ibikorwa byayo tariki 11 Kamena 2015, yatangaje ko bitarenze ku wa 1 Nyakanga 2015 Polisi izaba ikorera mu mirenge yose y’igihugu.
Abarobyi barenga 120 bibumbiye mu makoperative y’Abarobyi mu mirenge ya Sake na Jarama ikora ku Kiyaga cya Sake (COPEDUJA na COPEDUSA), bemeza ko uburobyi bakoraga mbere yo kwibumbira mu makoperative ntacyo bwabagezagaho, ariko nyuma yo kujya mu makoperative ubuzima ngo bwahindutse bakagira agaciro.
Abagore bo mu Murenge wa Muko, Akagari ka Cyivugiza bibumbiye muri koperative “Twitezimbere Isangano”, bagera muri 30 bamaze gutera umuti mu birayi batezeho kuzabona amafaranga yabafasha kwikemurira ibibazo bisaba amafaranga bitabaye ngombwa ko basaba abagabo babo.
Mu ngengo y’imari ya Leta y’u Rwanda y’umwaka wa 2015-2016 ingana na miliyari 1768.2 Rwf (amafaranga y’u Rwanda), ibikorwa by’iterambere birimo gushaka ingufu, amazi, kubaka imihanda, inganda, gutanga ubumenyi no guteza imbere imibereho n’imiyoborere myiza, ngo bizatwara agera kuri miliyari 741.3 Rwf ahwanye na 42%.
Bamwe mu baturage bo mu ntara y’Uburengerazuba babashije kwikura mu bukene, barasaba ko Perezida Kagame yakwemererwa gukomeza kubayobora kuko ibyo bagezeho ari we babikesha nyuma yo kubafasha kwiteza imbere akanabagezaho umutekano urambye.
Munezero Aphrodis w’imyaka 25, utuye mu Mudugudu wa Nyamiyaga, Akagari ka Kidahwe, mu Murenge wa Nyamiyaga yatwikishije se umubyara Muhutu Vedaste amazi ashyushye mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 9 Kamena 2015 ubuyobozi bukaba bukekeka ko bapfuye umunani.
Kuva ku wa 9 Kamnena 2015, kuri sitasiyo ya polisi iri mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero hafungiwe umukobwa ufite imyaka 22 witwa Nyiramahirwe Clementine, ushinjwa gukura abana b’abakobwa mu ngo z’iwabo akabajyana ahandi hantu ubu hataramenyekana.
Kuva mu kwezi kwa Mutarama-Kamena, 2015, mu Karere ka Burera hamaze kuba impanuka 30. Zahitanye abantu batanu naho abagera kuri 37 barakomereka.
Abaturage bo mu karere ka Rutsiro baratangaza ko bafite ibibazo byinshi bifuza kubaza Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ariko harimo iby’ibanze birimo ikibazo cyo kuba akarere kadafite umuhanda wa kaburimbo n’ik’inkuba zikomeje guhitana ubuzima bw’abatuye aka gace.
Muhirwa Athanase, umugore we n’abana babo babiri bo mu murenge wa Kigina akarere ka Kirehe barwariye mu bitaro bya Kirehe nyuma yo kuraza imbabura yaka mu nzu bararamo bibaviramo kubura umwuka batakaza ubwenge.