Kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Kamena 2015 u Rwanda rwifatanyije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi ku isi. Muri urwo rwego Kigali Today yabateguriye amwe mu mafoto agaragaza uko impunzi zibayeho mu Rwanda muri zimwe mu nkambi ziri mu gihugu.
Umuryango Media for Deaf Rwanda ufite uruhare mu gukangurira abantu kumenya ururimi rw’amarenga, uratangaza ko igikorwa watangiye cyo gukangurira abantu kumenya uru rurimi kizagera ku musozo abantu bamaze kumenya agaciro karwo no kumva kurushaho abatumva.
Impunzi z’abarundi zigera mu bihumbi 27 ziri mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe, zirashimira leta y’u Rwanda cyane cyane Perezida Paul Kagame, ku buryo zakiriwe mu Rwanda zigahabwa n’uutekano bitandukanye n’uko byagiye bigenda mu bindi bihugu zatsemo ubuhungiro.
Abanyabukorikori batandukanye bakorera mu Gakiriro ka Ruhango kari ahitwa i Nyarusange mu Murenge wa Ruhango baravuga ko bafite imbogamizi zo kuba agakiriro karubatswe kure y’umuhanda, none bakaba ngo bari mu gihombo kuko ngo nta bakiriya babona.
Polisi yo mu muhanda yo mu karere ka Muhanga irihanangiriza abashoferi batanga ruswa ku bapolisi kugira ngo bahabwe serivisi mu makosa, ko abazajya bafatwa bazajya bakurikiranwa mu mategeko.
Mu gihe umubare munini w’impunzi z’Abarundi uri mu Nkambi zashyizwemo mu Rwanda hari bamwe muri izo mpunzi bicumbikiye mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyanza ngo badakozwa ibyo kujya mu nkambi ngo bitabweho n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mpunzi, UNHCR, ngo bahabwe ibiribwa n’ubuvuzi.
Ntakirutimana Emmanuel w’imyaka 22 na Mundanikure Joseph w’imyaka 19 bo mu Kagari ka Nyamugari mu Murenge wa Nyamugari bari mu maboko ya Polisi nyuma yo gufatanwa amafaranga ibihumbi 150 harimo 135 y’amakorano.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kayonza bahamya ko kugeza ubu bariho babikesha ubufasha bahawe mu mushinga w’Inshuti mu Buzima (Partners In Health) umaze imyaka 10 ukorera muri ako karere, nk’uko babivuze tariki 18 Kamena 2015 ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka y’imyaka 10 kuva uwo mushinga utangiye gukorera i Kayonza.
Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza, mu ijoro ryo kuri uyu wa 18 Kamena 2015 abajura bari bagiye kwiba mu Agaseke Bank ngo bananirwa gufungura umutamenwa babikamo amafaranga bagenda ubusa.
Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(MIGEPROF), yagaragaje ibyishimo kuri uyu wa 18 Kamena 2015, itewe n’uko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari mu bakuru b’ihugu 10 bagiriwe icyizere mu mishinga yari yagaragajwe n’abantu b’ibirangirire batandukanye ku isi, mu guteza imbere abagore n’abakobwa.
Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) kiravuga ko kigiye gukemura ikibazo cyo kubura amazi meza mu Karere ka Bugesera ngo kikazaba cyakemutse bitarenze amezi 18.
Nubwo ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryubahirizwa n’abatuye mu karere ka Gakenke ariko ngo ntirishirwa mubikorwa kuko abashakanye batarashobora kubyumva kimwe, ku buryo hariho abumva ko haribyo batagomba gukora murugo bakabiharira bagenzi babo.
Mu ruzinduko Umukuru w’Igihuhu Perezida Paul Kagame yagiriye mu karere ka Rutsiro, yatangarije abaturage bo muri aka karere ko urugendo rwe rwari rugamije kureba aho ibyo bamusezeranyije ko baziteza imbere babigejeje.
Abaturage batuye mu Kagari ka Ndatemwa, Umurenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko gahunda yo kororera mu biraro yaciye amakimbirane yakomokaga ku bwone, inabafasha kubona ifumbire bitabagoye.
Abacuruzi b’amaterefoni, abahanzi n’abandi bikorera harimo n’abafite ubumuga mu mujyi wa Goma, basabye umuyobozi wa Kivu y’Amajyaruguru gusaba Perezida wa Kongo kubahiriza itegeko nshinga mu kwiyamamariza umwanya wo kuyobora igihugu.
Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD) yavuze ko amazina apfobya abafite ubumuga ashobora kubabuza uburenganzira buri Munyarwanda yemererwa n’amategeko, aho igereranya izo mvugo na Jenoside ibakorerwa.
Kuri uyu wa 18 Kamena 2015, COGEBANQUE, yatangije ikoreshwa rya Mastercard zigera kuri enye, zizajya zifasha abakiriya kubona amafaranga yabo biboroheye mu Rwanda ndetse n’ahandi hose ku isi.
Uwitwa Mukamwambutsa Julienne ucururiza ku gataro mu Murenge wa Gisozi mu Karere Gasabo, aravuga ko abana be bamurwaranye bwaki kubera gufata igaburo rimwe ku munsi kandi ngo ritujuje intungamubiri. Arasaba igishoro kugira ngo areke ubucuruzi butemewe.
Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame arasaba Abanyarwanda kudakomeza kurangwa n’umuco wo gusindagizwa, ahubwo bakumva ko ubuzima bwabo bugomba kugenwa n’umusaruro batanga.
Mu ruzinduko Umukuru w’igihugu Paul Kagame arimo kugirira mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Karere ka Rutsiro kuri uyu wa 18 Kamena 2015, yebemereye ko imihanda yo muri ako karere izatunganywa kuko imeze nabi.
Abaturage baturiye umuhanda Ruhango-Kinazi mu Karere ka Ruhango, baravuga ko batewe impungenge no kuba uyu muhanda watangiye gukorwa ingurane bemerewe kugira ngo bimuke batarazihabwa.
Kuri uyu wa 18 Kamena 2015, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame , yagendereye Akarere ka Rutsiro aho abaturage bari bamaze iminsi bategereje kongera kumva impanuro ze bamwirebera amaso ku maso. Mu gihe abaturage bategereje impanuro ze abahanzi babanje kubasusurutsa.
Abakozi bakora mu bwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) mu Karere ka Gisagara, barasaba kwishyurwa n’akarere amafaranga bagiye bakoresha mu butumwa bw’akazi igihe kirenga umwaka kuko bavuga ko ntayo bahabwaga bakarinda kujya bakoresha ayabo.
Abagabo babiri bafungiye kuri Station ya Polisi ya Kigabiro mu Karere ka Rwamagana bakurikiranweho kwiyita abakozi b’umuryango mpuzamahanga urwanya akarengane na ruswa “Transparency International/Rwanda”, bakambura abaturage amafaranga bababeshya ko bazabaha akazi naho abandi bakababeshywa kuzabakemurira ibibazo.
Kuri uyu wa 17 Kamena 2015, Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mpunzi HCR, ku bufatanye na Minisiteri ishinzwe kurwanya ibiza no gucyura impunzi, MIDIMAR, batangije igikorwa cyo kubarura impunzi z’Abarudi zakiriwe mu miryango mu Rwanda.
Ku bufatanye n’umushinga Compassion, Itorero ry’Abaruteri, Paruwasi ya Kirehe ryafashishije abana b’abanyeshuri matora 206 ku wa 17 Kamena 2015 mu rwego rwo guteza imbere ubuzima bwabo bagira imitekerereze myiza.
Umugabo witwa Mukibi Valerien avuga ko yahisemo kujya yihekera umwana nyuma y’uko abonye umugore we abyaye kabiri yikurikiranya kandi abana bakamurushya kubaheka kuko benda kungana, mu gihe kandi nta bushobozi bafite bwo gushaka umukozi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buratangaza ko abayobozi bose bashyira mu bikorwa nabi gahunda ya girinka bakanayangisha abaturage, bagomba gukurikiranwa bagahanwa hakurikije amabwiriza agenga iyo gahunda.
Ababyeyi barasabwa kwirinda gukoresha abana imirimo irenze ubushobozi bwabo, kuko bigira ingaruka ku mikurire yabo, ndetse no ku burere bwabo muri rusange ngo bikanadindiza iterambere ryabo n’iry’igihugu.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rutsiro baratangaza ko bafite ibyishimo bidasanzwe by’uko bazabasha kwibonera imbona nkubone ku nshuro ya mbere umukuru w’igihugu, mu ruzinduko ngo azagirira muri ako karere kuri uyu wa kane tariki 18 Kamena 2015.