Abatuye umurenge wa Karambo mu karere ka Gakenke bagaragarije itsinda ry’abadepite babasuye ngo baganiro ku ngingo y’i 101 ko bacyifuza ko Kagame Paul yazabayobora mu gihe manda ateganyirizwa n’amategeko irangiye kuko hari aho yabakuye harimo no kubaha uburezi.
Abatuurage bo mu murenge wa Busasamana akarere ka Rubavu, umurenge wabaye uwa mbere mu gushyikiriza inteko ishingamategeko inyandiko zisaba ko ingingo ya 101 mu itegeko nshinga ihindurwa, bateguje abadepite ko nibadakora ibyo babasabye bazabeguza bagatora abandi babumvira.
Abaturage bo mu murenge wa Musange, bifuza ko umukuru w’igihugu akwiye gukomeza kuyobora igihugu, ariko igihe cyazagera uwamusimbura akazabanza gukoreshwa mu igeragezwa (probation) kugira ngo atazasenya ibyo u Rwanda rumaze kugeraho.
Abatuye mu murenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu, batangaza ko bagendeye ku byo bamaze kugeraho mu iterambere, basanga nta mpamvu yo guhindura umutoza w’ikipe itsinda ahubwo bifuza kumugumana iteka.
Abanyamuryango b’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Kirehe, biyemeje kunoza umurongo ngenderwaho w’ibikorwa by’umuryango mu myaka ine iri imbere hakosorwa amakosa agikorwa na bamwe mu banyamuryango.
Abaturage bo mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi baramagana bamwe mu banyapolitiki bahavuka barimo Twagiramungu Faustin na Padiri Nahimana bakoresha imbuga nkoranyambaga bakarwanya ko Perezida Kagame yakomeza kuyobora u Rwanda.
Abaturage bo mu mirenge ya Kigeyo na Nyabirasi yo mu karere ka Rutsiro batangarije itsinda ry’abadepite ko bifuza ivugururwa ry’ingingo y’101 mu itegekonshinga, kugira ngo Perezida Paul Kagame akomeze ayobore u Rwanda bitewe n’urwikekwe rwari mu Banyarwanda nyuma ya Jenoside ariko ku buyobozi bwe rukagenda rushira.
Abantu bakoze mu kubaka umuhanda w’igitaka Ngororero-Rutsiro barenga 361 bo mu mirenge itandukanye y’akarere ka Ngororero, bamaze iminsi bazindukira ku cyicaro cy’akarere aho basaba ubuyobozi kubishyuriza amafaranga yabo bambuwe hakaba hashize imyaka ine.
Abaturage bo mu murenge wa Ngoma mu karere ka Nyaruguru baratangaza ko badashaka ko mu itegeko nshinga habamo umubare wa manda umukuru w’igihgug agomba kuyobora, kuko bashaka ko Perezida Kagame yazakomeza kubayobora igihe acyumva ko ashoboye.
Abaturage bo mu murenge wa Cyanzarwe akarere ka Rubavu batangarije itsinda ry’abadepite ko bashaka ko manda z’umukuru w’igihugu zakurwaho, kuko badashaka gucyenyuka no kuba imfubyi mu gihe babuze Perezida Kagame.
Abanyarwanda bagiye bagaragaza mu mvugo no mu nyandiko bashyikirije inteko ishingamategeko ko bashaka ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ryashyizweho muri 2003 ihindurwa kugira ngo Perezida Paul Kagame akomeze kubayobora.
Mu murenge wa Kimihurura(akarere ka Gasabo) hari abavuga ko abadepite barimo kubarondogoza no gupfusha ubusa umwanya mu biganiro barimo, kuko ngo bamaze kwemeza ko ari we uzabayobora, nta wundi.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Jomba mu karere ka Nyabihu, bavuga bafata Perezida Kagame nka murumuna wa Yezu kubera ibikorwa byiza yakoze, bakamusaba ko yakomeza kubayobora ntabangamirwe n’umubare wa manda.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Cyabakamyi mu kaerere ka Nyanza, baravuga ko ingingo 101 mu itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda igena manda y’umukuru w’Igihugu yavugururwa ariko bikaba kuri perezida Paul Kagame wenyine.
Abaturage bo mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera barasaba ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, yahinduka Perezida Paul Kagame agakomeza akabayobora kuko yabakuye mu nzu za Nyakatsi ubu bakaba batuye mu mabati.
Abaturage bo mu Murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara bahereye ku byo bavuga ko bagejejweho n’ubuyobozi bwiza bwa Leta iyobowe na Perezida Paul Kagame, birimo umutekano nk’isoko y’iterambere bagezeho, barasaba kutavutswa amahirwe yo gukomeza kuyoborwa na Perezida Kagame.
Abaturage bo mu karere ka Kamonyi basabye abadepite kuvugurura itegeko nshinga kugira ngo Perezida Kagame akomeze ayobore u Rwanda. Babibasabye ubwo aba badepite babasuraga mu rwego rwo kugirana nabo ibiganiro kuri iyi ngingo, kuri uyu wa mbere tariki 20 Nyakanga 2015.
Umugore witwa Mukahigiro Laurence wo mu Murenge wa Ndaro, Akagari ka Kabageshi mu Karere ka Ngrorero avuga ko afite inyota yo kumenyekana ku rwego mpuzamahanga binyuze mu bihangano bye bwite yihariye akor a yifashishije indodo kandi mu buryo bwihari kuko biba bitandukanye n’iby’abandi.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rugarama, mu Karere ka Burera bifuza ko ubusabe bagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko basaba ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ihinduka bwakwihutishwa Perezida Paul Kagame akayobora izindi manda ebyiri z’imyaka irindwi mu rwego rwo kumushimira ibyiza yabagejejeho.
Intumwa za rubanda zatangiye ibyumweru bitatu zizenguruka mu mirenge yose y’igihugu mu biganiro n’abaturage ku kibazo cyo kuvugurura ingingo y’i 101, baratangaza ko uru rugendo rugamije kumenya aho abaturage batanditse basaba ko iyi ngingo yavugururwa bahagaze.
Bamwe mu batuye umurenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo baratangaza ko kubera ibyo Perezida Kagame yakoreye igihugu n’Abanyarwanda akwiye manda zitagira umupaka ariko igiye yazaba atakiri ku buyobozi hagasubiraho amatora ya kamarampaka ku bazamusimbura.
Ikigo Ndangamuco wa ki Islam cyafashije abayoboke b’iri dini biganjemo urubyiruko n’abatishoboye kwegera Imana no gutunganya neza igisibo cya Ramadhan, nk’uko idini ya Islam ibitegeka.
Ni kenshi hagiye humvikana Abanyarwanda basaba ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho kugeza ubu yahinduka, kugira ngo bahe Perezida wa Repubulika Paul Kagame amahirwe yo gukomeza kuyobora nyuma y’uko azaba arangije manda ze ebyiri yemererwa n’iryo tegeko.
Abasirikare bava mu bihugu umunani by’Afurika batangiye amahugurwa mu Ishuri Rikuru ry’Amahoro (Rwanda Peace Academy) agomba kubafasha gusobanukirwa inshingano zabo n’uburyo bazisohoza neza mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’ubw’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika.
Abaturage bo mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi barifuza ko Perezida Paul Kagame yayobora u Rwanda kugeza ubwo, we ubwe, azumva ananiwe akarekeraho kuyobora Abanyarwanda.
Abasirikare bakuru 48 bava mu bihugu by’Afurika b’Iburasizuba n’ibihugu bibiri byo mu Muryango w’Ubukungu w’Afurika y’Amajyepfo (SADC), batangiye amasomo mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’Igihugu (RDF-SCSC) riri i Nyakinama mu Karere ka Musanze kuri uyu wa mbere 20 Nyakanga 2015.
Bamwe mu bamotari bo mu turere twa Huye na Gisagara baravuga ko hagati yabo harimo amakimbirane aturuka ku mikoranire idasobanutse.
Ahmad Alhendawi Intumwa yihariye y’umunyamabanga w’umuryango wabibumbye Ban Ki Moon yashimye iterambere ry’u Rwanda na politiki yo kuvana urubyiruko mu bukene, asezeranya u Rwanda kuzarubera intumwa nziza.
Nyuma y’uruzinduko intumwa za rubanda zakoreye mu Karere ka Kamonyi mu mpera za Mutarama 2015 zigasanga hari ikibazo cy’isuku nke mu baturage, kuri uyu wa 18 Nyakanga 2015, zagarutse kureba ingamba ubuyobozi bw’akarere bwafashe mu kugikemura maze bigaragara ko zitashye zinyuzwe.
Ku wa 16 Nyakanga 2015, abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Ngororero, Komite Nyobozi y’akarere hamwe na bamwe mu bakozi n’abafatanyabikorwa bose hamwe babarirwa muri 62 bakoze umwiherero ugamije gusuzuma aho bageze mu kwihutisha iterambere ry’akarere bashyira mu bikorwa igenamigambi ryako rikubiye muri DDP (District (…)