Umuryango Rwanda Youth Healing Center “RYHC”, urasaba ababyeyi guhagurukira ikibazo cyugarije urubyiruko cyo kutamenya imyororokere yabo, kuko kenshi bipfira hasi.
Abaturage b’Akarere ka Nyamasheke barasabwa kugendana n’igihe, bakareka imigenzereze ya kera, bakava mu bujiji, bihatira kugira isuku kandi bizigamira.
Abapolisi bakuru 60 bo muri bimwe mu bihugu bigize Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2015 batangiye icyiciro cya kane cy’amahugurwa yo kubungabunga amahoro ku isi.
Imvura idasanzwe ivanze n’umuyaga yaguye mu murenge wa Sake mu Karere ka Ngoma, yasambuye amashuri inasenyera abaturage 13.
Inkuba yakubise mu rugo rw’umuryango wa Nzitibanje Theoneste, tariki ya 21/11/2015, umugore we Mukandayisenga Jeannette ahita yitaba Imana, abana barahungabana.
Ambasaderi Fatuma Ndangiza akaba n’umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere RGB aratangaza ko ukwezi kw’imiyoborere kuzibanda ku bibazo by’abaturage bamburwa ibyabo.
Abaturage b’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, barishimira imiyoborere u Rwanda rufite kandi bakavuga ko ukwezi kw’imiyoborere kubakemurira ibibazo.
Komisiyo y’Abakozi ba Leta yatangaje kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2015, ko 13% by’abashaka akazi muri Leta binubira ruswa iba mu itangwa ryako.
Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu Karere ka Nyaruguru mu ijoro rishyira uyu wa 23 Ugushingo, yasenyeye abaturage 10, isenya n’inyubako z’ishuri mu Murenge wa Ngera.
Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Karongi barasabwa gukora ibishoboka, icyumweru cyahariwe imiyoborere kigasiga ibibazo bikigaragara mu baturage byakemutse.
Abarokotse Jenoside batishoboye batuye mu Karere ka Gicumbi barasaba gusanirwa amazu yabo muri ibi bihe by’imvura kuko amwe bayagiyemo ataruzura.
Never Again Rwanda yaganirije urubyiruko rwiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye uburyo bwo kubaka amahoro arambye mu Rwanda.
Bamwe mu bayobozi b’ishyaka PL riharanira ukwishyira ukizana baragaragaza ko kuba urubyiruko rukomeza guhura n’ubushomeri, ari ikibazo gihangayikishije kibangamiye iterambere.
Abatuye Utugari twa Nyamiringa na Rwariro mu murenge wa Gitesi Akarere ka Karongi, babangamiwe no kuvoma amazi mabi kandi kure.
Ishyaka riharanira ukwishyira no kwizana kwa buri muntu(Parti Liberal/PL), ririmo guhugura abanyamuryango uko bakwiteza imbere bakanagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Mu bibazo bigera kuri 20 byatanzwe n’abaturage mu gutangiza ukwezi kw’imiyoborere myiza, hari aho bagaragaje ko barenganywa n’abakuru b’Imidugudu.
Ibibazo by’imitungo ishingiye ku butaka bikunze kugaragara mu karere ka Burera ngo bituruka ahanini ku kubyara abana benshi n’ubutaka buto.
Ibi ni ibyagarutsweho n’inzego zitandukanye, ubwo hatangizwaga ukwezi kw’imiyoborere mu karere ka Ruhango tariki ya 20/11/2015, mu murenge wa Kinazi.
Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo Rukundo William, yanditse asaba kwegura ku mirimo yari ashinzwe.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yihanganishije abaturage ba Mali, nyuma y’aho abantu 27 baguye mu gitero cy’iterabwoba cyagabwe i Bamako.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka arasaba abaturage korohereza abayobozi no kumva inama babagira mu gihe babakemurira ibibabazo.
Urubyiruko rukora uburaya muri Rusororo na Kacyiru mu Karere ka Gasabo, ruremeza ko kwigishanya ubwabo bibakura kuri uwo mwuga.
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, Philippe Rukamba, yasabye urubyiruko rw’abagatolika kurangwa n’umutima wo gukora ibyiza kuko ubukirisitu nyabwo bujyana n’imyumvire mizima.
Umunyamakuru cyangwa umuturage wese yemerewe guhabwa amakuru akeneye, ariko baracyahura n’inzitizi zituma batayabona cyangwa ntibayabone ku gihe kandi itegeko ribibemerera.
Abacururiza mu isoko rya Mukamira n’abarirema, barasaba ko ryasanwa kuko iyo imvura iguye igisenge kiva cyane bakanyagirwa, amazi akabangiriza ibicuruzwa.
Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta iratangaza ko abantu 880 babonye imyanya muri Leta, mu bagera ku 33.374 bari basabye akazi muri 2014-2015.
Abimuriwe ku umusozi wa Kibangira mu murenge wa Bugarama muri Rusizi bahunga amanegeka, baravuga batarongera kubona inkunga bahabwaga na Leta.
Bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge y’Akarere ka Karongi, ntibavuga rumwe n’Akarere ku ngano y’amafaranga agenerwa Imirenge buri kwezi.
Minisitiri Rugwabiza Valentine arasaba abarangiza amashuri mu Rwanda gutinyuka bakambuka imipaka bashaka akazi mu muryango EAC.
Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kamonyi basanga mu mihigo y’akarere hakwiye kwibandwa ku kuzamura umuturage kuko iterambere rye ari na ryo ry’igihugu.