Minisitiri Rugwabiza Valentine arasaba abarangiza amashuri mu Rwanda gutinyuka bakambuka imipaka bashaka akazi mu muryango EAC.
Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kamonyi basanga mu mihigo y’akarere hakwiye kwibandwa ku kuzamura umuturage kuko iterambere rye ari na ryo ry’igihugu.
Minisiteri z’ingufu mu Rwanda na Congo kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2015 zasinye amasezerano y’ubufatanye mu kugenzura ubucukuzi bwa Gaz Methane mu Kivu.
Kuri uyu wa kane Abanyamabanga Nshingwabikorwa 72 b’Utugari tugize Akarere ka Nyaruguru bashyikirijwe telefoni ngendanwa bemerewe na Perezida Paul Kagame.
Umukobwa witwa Ingabire Marie Agnes yaraye agerageje kwiyahura akoresheje umugozi, bamutesha atarabasha kugera ku mugambi we.
Umugabo witwa Sengorore Anastase wari ufite imyaka 35 yamaze gupfa nyuma yo kurohama mu mugezi wa Kigoya, avuye kugura inka.
Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yatoye ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga ubushakashatsi n’ubucukuzi bwa Peteroli mu Rwanda.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) kirizera ko mu kwezi kw’imiyoborere kugiye gutangira, kuzarangira byinshi mu bibazo by’abaturage byaburiwe ibisubizo bikemutse.
RDB ngo yahisemo kwegera abikorera ibamenyesha serivise itanga kugira ngo bazikoreshe mu kwihutisha iterambere nk’abakiriya bayo b’imena.
Kutubahiriza amasezerano hagati ya rwiyemezamirimo n’Akarere ka Nyamagabe ku nyubako y’ibiro by’akarere bigatuma kubaka bihagarara, bishobora gutuma impande zombi zigana inkiko.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwatangiye guha imyenda abagororwa batitabwaho n’imiryango yabo; runasaba imiryango kujya isura abantu bayo bafunzwe.
Bitewe n’uko habayeho kwibeshya ku ngano y’amafaranga yo kubaka “Mukamira Guest House” mu Karere ka Nyabihu, bigiye gusaba irindi soko ngo yuzure.
Ibiro bya Polisi mpuzamahanga [INTERPOL] muri Espagne byohereje ubutumwa mu bihugu 190 iyo polisi ikoreramo bihagarika ikwirakwizwa ry’inyandiko zita muri yombi abasirikari 40 b’u Rwanda.
Abaturage b’Akagari ka Buhoro Umurenge wa Ruhango, baravuga ko bafite ubuzima bwiza nyuma yo kwigishwa guhinga akarima k’igikoni.
Nyuma y’isuzuma ryakozwe ku ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo, abayobozi b’ibanze basabwe gushyira imbaraga aho bakiri inyuma kugira ngo bazabashe kuyesa.
Abakora umwuga wo gucukura amabuye y’agaciro mu karere ka Gatsibo, baratungwa agatoki ko ari ba nyirabayazana mu gutuma ibidukikije byangirika.
Abaturage b’Akarere ka Kayonza bemeza ko bageze ku ntera ishimishije mu bumwe n’ubwiyunge, kuko nta mwiryane cyangwa ivangura rikibagaragaramo.
Abahataniye kuyobora imirenge n’umuyobozi bw’ushinzwe imari mu karere ka Nyanza ntibemera amanota babonye mu gihe RALGA igaragaza ko ari ayabo.
Abaturage bimuwe mu manegeka bo mu mirenge ya Muganza na Bugarama baravuga ko amazu bubakiwe ari kubasenyukiraho bagacumbikirwa n’abaturanyi babo.
Abakarasi bo muri gare ya Nyabugogo bakoze ikigorwa cyo gukusanya amafaranga ibihumbi 35 ngo bagoboke umugore n’amabana be bane batishoboye.
Minisitiri wa Congo ushinzwe Hydrocarbure yageze mu Rwanda gusinya amasezerano y’ubufatanye n’ u Rwanda mu kubungabunga ikiyaga cya Kivu.
Ubushakashatsi bwakozwe na RGB muri uyu mwaka, bugaragaza ko hakiriho serivisi abaturage bo mu Majyepfo bavuga ko badahabwa neza n’ubuyobozi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buvuga ko ukudahuza umwaka w’ingengo y’imari n’abafatanyabikorwa biri mu bidindiza imihigo.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari two mu Ntara y’Amajyepfo, tariki 17/11 bashyikirijwe Telefone zigezweho bita smartphones bemerewe n’umukuru w’igihugu.
Abayobozi b’imijyi yo mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari, barasuzuma uburyo bakuraho imbogamizi zigaragara mu buhahirane bw’abaturiye imipaka.
Abakorerabushake batangiye gushyikiriza amakarita y’itora abaturage no kwandika abagejeje igihe cyo gutora kuri lisiti, kugira ngo batazacikanwa n’amatora y’inzego z’ibanze.
Mu nteko rusanjye yahuje inzego z’ubuyobozi mu Karere ka Gicumbi, Minisitiri Francis Kaboneka yasabye abayobozi gufasha abaturage kunoza isuku mu ngo.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyafashe toni 10 z’ikawa yaguzwe mu Rwanda, ijyanywe mu gihugu cya Ugande mu buryo bwa magendu.
Abatuye ahari gukorwa umuhanda uhuza Utugari 2 mu karere ka Rutsiro batangaza ko batunguwe no kubona umuhanda ukozwe bakarandurirwa imyaka batarabimenyeshejwe.