Ikigo cy’igihugu gishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abasirikare kiratangaza ko kifashisha uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Skype bakangurira abatarataha gutaha.
Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 22 Nyakanga 2016, imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Coaster ibuze feri, ariko umushoferi abasha kuyita mu mukingo ntacyo irangiza cyangwa ngo ihitane.
Mvuyekure Alexandre wahoze ari umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yatawe muri yombi akekwaho kunyereza umutungo wa VUP.
Mu Murenge wa Kamembe mu Kagari ka Kamashangi mu Karere ka Rusizi, ababyeyi bafashwe bagiye gushyingira umwana w’imyaka 16 muri Kenya.
Ku bufatanye bwa Police y’Igihugu n’Umujyi wa Kigali, abakeneye kugana Kigali Convention Centre baramenyeshwa ko guhera ku wa 21 Nyakanga 2016, imiryango ifunguye ndetse bashyizeho n’uburyo bazajya binjiramo.
Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana (NCC) iratangaza ko kuva muri 2012, 69% by’abana babaga mu bigo binyuranye by’imfubyi babonye imiryango ibakira.
Polisi y’igihugu yatashye ibiro byayo bishya byo mu Ntara y’Amajyepfo, bizajya byifashishwa nka sitasiyo yayo bikagira n’aho bafungira abakekwaho ibyaha.
Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) yatangaje ko irimo gusubira mu biranga abarinzi b’igihango, kuko ngo abatowe mu mwaka ushize batizweho bihagije.
Abaturage batandukanye bo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, baravuga ko batabona amazi meza ahagije bitewe n’uko amavomo rusange ari make.
Abatishoboye n’abafite ubumuga batagiraga aho baba bo mu Murenge wa Gasaka, bashyikirijwe amazu yo kubamo.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice arasaba abashakanye kugaruka ku nshingano z’urugo aho kubana nk’abakinnyi ba Karate.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buratangaza ko mu 2018 abatuye muri iyi ntara bose bazaba bagerwaho n’amazi meza kandi abegereye.
Abaturage bari bamaze igihe bagaragaza ikibazo cy’ingurane zabo ku butaka bwo muri Gishwati, ngo bagiye kwishyurwa agera kuri miliyoni 560Frw.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burashinja rwiyemezamirimo kubatenguha agatuma umuhigo wo kubaka Biogaz utagerwaho, nk’uko bari babyieyemeje.
Polisi y’igihugu yatangaje ko inama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) yasojwe nta nkomyi, kubera uruhare rwa buri wese cyane cyane umutuzo abaturage bagaragaje ubwo yabaga.
Ababyeyi b’abana biga mu mashuri abanza mu Karere ka Rubavu basaba ko hakongerwa amasomero afasha abana kubona ibitabo.
Abagenzi bava mu Bugesera berekeza mu Mujyi wa Kigali baravuga ko batunguwe n’impinduka z’imodoka zibatwara zitarenga i Nyanza ya Kicukiro.
Abaturage bakorera n’abatuye hafi y’ikimoteri cy’imyanda cya Byangabo mu Karere ka Musanze, barinubira umwanda uturuka ku bantu bahihagarika, bakavuga ko ushobora kubateza uburwayi.
Bamwe mu baturage mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko mu gushyira abaturage mu ibyiciro by’Ubudehe habayemo ikimenyane.
Abaturage badukanye ingeso y’ubuharike, bagashaka abagore barenze umwe, baribustwa ko ntaho itegeko ry’u Rwanda ribyemera, bityo bagasabwa kubyirinda.
Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari mu Murenge wa Rukomo muri Nyagatare baravuga ko batangaga serivisi mbi kubera ubumenyi buke.
Abatuye mu murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke, barasaba gukorerwa ikiraro cya Nyarutovu cyangirijwe n’ibiza bigatuma imigenderanire n’imihahirane bihagarara.
Bamwe mu bahinzi b’icyayi mu Murenge wa Kibeho ho mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko koperative yabo ibariganya amafaranga y’umusaruro wabo.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB) kiratangaza ko mu Karere ka Karongi hari benshi mu bayobozi batarasobanukirwa imikoreshereze y’impapuro zigaragaza inshingano ku batanga n’abahabwa serivisi runaka (Service charter).
Abaturage bo mu Karere ka Kayonza bahuye n’amapfa barashima Leta yabagobotse ikabaha ibiribwa, ariko bagaterwa impungenge n’uko amazi bari batezeho amakiriro arimo gukendera.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yavuze ko u Burundi buteye urujijo, aho ubwicanyi bukomeje kandi abahagarariye iki gihugu barasohotse mu nama y’Ubumwe bwa Afurika itarangiye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Cameroun, Lejeune Mbela Mbela, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, ashengurwa n’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe Abatutsi.
Mu gikorwa cy’imurika ry’imihigo ya 2015-2016, abakozi b’Akarere ka Huye bambaye impuzankano zakorewe mu Rwanda mu rwego rwo guteza imbere ibihakorerwa.
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rw’abanyeshuri basoje itorero Indangamirwa, ko ryabafashije kugira indangagaciro zo kutazaba ibigwari no guhunga inshingano ahubwo bakamenya ibibabereye.
Uruganda rutunganya isombe “Shekinna” rukorera kuri Nyirangarama mu Karere ka Rulindo, rwashyize ku isoko isombe irimo inyama n’irimo amafi n’ibirungo, ihira iminota itanu gusa.