Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), ivuga ko kuzamura umusoro ku itabi bituma rihenda ku isoko bikaba byagabanya abarinywa bikabarinda indwara.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buratangaza ko bugiye gukurikirana ikibazo cy’abaturage bavuga ko bakoze mu mirimo yo kubaka Uruganda rw’Amata rwa Mukamira ntibishyurwe.
Ibitaro bya Shyira mu Karere ka Nyabihu birimo kubaka inyubako nshya zizuzura zitwaye miliyari 4Frw mu rwego rwo gusimbuza izisanzwe, zubatse mu manegeka.
Itorero ry’Igihugu, kuva kuri uyu wa 22-28 Kanama 2016, ririmo guhugura abakozi b’Akarere ka Nyarugenge n’abatowe kuva ku midugudu kugera ku karere, ku kunoza imikorere.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basabwe kugira umuco wo guhunika kuko gusarura bakagurisha ari byo bituma abaturage bataka inzara.
Guhura nk’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagasasa inzobe banenga ibitagenda ahanini bigirwamo uruhare n’abo bishinzwe ngo ni intambwe mu gutuma habaho impinduka.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Lesotho, Lt Gen Kennedy Tlali Kamoli, yavuze ko yaje gushaka imikoranire n’ingabo z’u Rwanda, ishingiye ku mahugurwa.
Abatuye Akagari ka Dahwe mu Murenge wa Ndora muri Gisagara barasaba amazi hafi, kuko ingendo bakora bavoma zidindiza indi mirimo.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Ruhango Akarere ka Ruhango, bishyuriye ubwisungane mu kwivuza abantu 20, barifuza kwishyurira abasaga 160.
Abasaza n’abakecuru bo mu Karere ka Gisagara baributswa ko inkunga y’ingoboka atari umushahara nk’uko bakunze kubyitiranya bayasaba.
Abaturage bo mu Karere ka Karongi barasabwa ubushishozi mu guhitamo abo babona bagaragaye nk’abarinzi b’igihango mu bihe bikomeye bitandukanye igihugu cyanyuzemo.
Abaturage b’Akarere ka Nyagatare barakangurirwa kugira isuku umuco haba ku mafunguro bategurira imiryango ndetse n’ahabazengurutse.
Abagore bitabiriye gukora ubukorikori barahamya ko bwabafashije kugera ku iterambere, bikabarinda gutegereza guhahirwa n’abagabo gusa.
Abantu bari barwaye indwara zitandukanye ndetse n’ubumuga nk’uburemba, bakijijwe na Yezu mu gitambo cya Misa cyatuwe na Padiri Ubald Rugirangoga, i Burera.
U Rwanda rwafunguye ambasade muri Congo Brazzaville izanakurikirana iterambere ry’u Rwanda mu muryango w’Afurika yo hagati (CEEAC).
Abaturage n’ubuyobozi mu Karere ka Kamonyi baritana ba mwana k’uwari ukwiye kubungabunga amasoko nyuma y’aho amazi ya WASAC abagereyeho.
Abahinga mu kabande kari munsi y’inkambi ya Mugombwa yo mu Karere ka Gisagara, barasaba ingurane bakimuka kuko amazi ayivamo abangiriza ibihingwa.
Urugaga rw’abagore bashamikiye ku muryango RPF-Inkontanyi mu Ntara y’Uburengerazuba basuye, banaremera umuryango w’umugore uherutse kwicwa aciwe umutwe n’abagizi ba nabi.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Ruhango irasaba ko bamwe mu bagore bataye inshingano z’ingo zabo, bareka ingeso yo kugorobereza mu tubari.
Imiryango itishoboye yimuwe igatuzwa ku mudugudu i Musovu mu Murenge wa Juru mu Bugesera, isaba ubuyobozi bw’akarere kuyifasha kubona ubutaka bwo guhingaho.
Itorero ry′Igihugu ryahuguye abakozi ba Banki y′Abaturage bagera kuri 450, ku ndangagaciro zikwiye kubaranga ndetse na kirazira.
Bamwe mu banyonzi bakorera mu Mujyi wa Muhanga baratungwa agatoki ko biba imitwaro y’abagenzi baba batwaje.
Minisiteri y’Ingabo (MINADEF), iratangaza ko imikino ihuza abasirikare bo mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yongera ubucuti bw’abaturage.
Abatujwe mu mazu mashya mu Karere ka Burera, bishimira ko bavanywe mu byo bitaga “mu mwobo” bagatuzwa aheza, bakagarura icyizere cy’ubuzima.
Minisitiri wa MIDIMAR Mukantabana Seraphine atangaza ko batangiye kubaka amazu areberwaho mu guhangana n’ibiza avuga ko abashaka kubaka bareberaho.
Umutoniwase Edwige w’imyaka 18 yashushanyije ifoto ya Madame Jeanette Kagame mu rwego rwo kumushimira byimazeyo agaciro aha abakobwa.
Abanyamuryango ba zimwe muri koperative zikorera mu Karere ka Ngoma bavuga ko bacibwa intege no kumva hinjira amafaranga menshi,bagahabwa raporo ko yakoreshejwe yose.
Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Burasirazuba bafitiye za SACCO imyenda barasabwa kwishyura vuba, batabikora bagafatirwa ibyemezo birimo no guhagarikwa ku kazi.
Ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’uyu mugoroba tariki ya 18/08/2018 imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Coaster ya Kompanyi Stella ifite pulake RAB 672 I yavaga Kigali yerekeza Gicumbi yakoze impanuka.
Abatuye i Nyakariro mu Karere ka Rwamagana baravuga ko ubujura bugaragara muri ako gace ari inzitizi ibangamiye iterambere ryabo.