Abikorera mu Karere ka Rubavu bajabura umucanga mu mugezi wa Sebeya bakawugurisha abubatsi, ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bw’akarere ku musoro bashyiriweho.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buhangayikishijwe n’ikibazo cy’ubwitabire buke bw’abatanga ubwisungane mu kwivuza kandi ngo abiganje ni abataraboneje urubyaro ndetse n’ababyara mu mihana.
Abatuye Akagari ka Birenga mu Murenge wa Kazo w’Akarere ka Ngoma bavomaga ibirohwa bishimiye ko bahawe amazi meza hafi yabo.
Mu mpera za 2015, imirenge icyenda y’Akarere ka Ruhango yari imaze gukwirakwizwamo amashanyarazi, ariko hari abatayakoresha kubera ikibazo cy’ubukene.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko bwahagurukiye abayobozi b’inzego z’ibanze bagira uruhare mu kuroba bitemewe n’amategeko.
Abantu bagera kuri 210 bo mu Ntara y’Iburasirazuba barangije kwiga imyuga, bahawe ibikoresho bazifashisha mu gushyira mu ngiro imyuga bize.
Abayobozi b’Akarere ka Karongi batangaza ko nyuma yo kwibonera ibyiza byinshi bigize Umudugudu wa Mbuganzeri byabahaye isomo, bakaba biyemeje nabo kuwugira.
Bamwe mu rubyiruko rutuye hafi y’aho imurikagurisha ribera bihangiye umurimo wo kurinda imodoka bakabona amafaranga abafasha gukemura bimwe mu bibazo.
Leta y’u Rwanda yiyemeje korohereza abafite ubumuga kubona imirimo, kugira ngo nabo bafashwe kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.
Abaturage b’i Nyabihu bavuga ko iterambere ryarushaho kuzamuka mu gihe kuboneza urubyaro byakwitabirwa neza.
Abarundi bakora ingendo mu modoka zitwara abagenzi bambuka umupaka w’Akanyaru mu Karereka Nyaruguru, baravuga ko kuba igihugu cyabo cyarahagaritse imodoka zitwara abagenzi, byabagizeho ingaruka zikomeye.
Abaturage 40 bangirijwe n’intambi zimena amabuye mu gukora umuhanda Karongi-Rubavu bijejwe ingurane y’ibyangijwe.
Akarere ka Gisagara kagiye kwigisha abaturage bakuze ibihumbi 15 ku buryo umwaka wa 2016 - 2017 uzasozwa bamenye kwandika, gusoma no kubara.
Abasirikare, abapolisi n’abasiviri 30 baturuka mu bihugu bitandatu bari mu kigo cy’igihugu cy’amahoro mu Karere ka Musanze bigishwa uko umusiviri arindwamo mu ntambara.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buratangaza ku bugeze ku kigero cya 90% bagaruza amafaranga ya VUP yari yaranyerejwe n’abayobozi.
Abayobozi b’Uturere mu Ntara y’Iburengerazuba baranengwa kuba nta gahunda ngenderwaho Transit Center zabo zigira.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kansi muri Gisagara barasaba kwegerezwa amazi mu mudugudu batujwemo.
Abaturage bo mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke baravuga ko baterwa isoni n’inyubako umurenge wabo ukoreramo kubera gusaza.
Abaturage b’Akagari ka Nyamirama mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, bakusanyije ubushobozi bageza umuriro mu biro by’akagari kugira ngo serivisi bahabwa zihute.
Mu giterane “Rwanda Shima Imana” cyabereye mu Karere ka Rusizi, abanyamadini bavuze ko iyo abayobozi bahagurutse bagahamya Imana, bihesha umugisha igihugu.
Perezida Paul Kagame ni we wa mbere wakoresheje pasiporo Nyafurika, ubwo yinjiraga muri Tchad, aho yitabiriye irahira rya Perezida Idriss Déby.
Perezida Kagame yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Idriss Déby wa Tchad, kuri uyu wa mbere tariki 8 Kanama 2016.
Tariki 6/8/2016, mu Murenge wa Huye bijihije isabukuru y’imyaka 30 y’ubufatanye bw’Intara ya Castre mu Bufaransa n’Umurenge wa Huye.
Hasubizimana Jean Claude w’imyaka 23, afite impano yo gushushanya ahamya ko imwinjiriza nibura ibihumbi 300 ku kwezi.
Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly, yasuye studio ya KT Radio aho iri gukorera muri Expo 2016 aboneraho kuganiriza Abanyarwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi butangaza ko bugiye gushyiraho imyaro izwi, hagamijwe guca akajagari mu ngendo n’uburobyi bwo mu Kivu.
Nyuma y’umwaka umwe Kampani David&Family itangije ubukerarugendo bwa kawa, abafasha abakerarugendo bavuga ko bwatangiye kumenyerwa kandi bwinjiza amafaranga atari makeya.
Abaturage barasabwa gukumira inkongi z’umuriro birinda gutwika amashyamba n’ibindi byateza umuriro kugira ngo birinde impanuka zakwangiza ubuzima bwabo n’ubwibintu byabo.
Abaturage b’Akarere ka Nyagatare barashishikarizwa gusubira ku muco wo kwizihiza umuganura kuko ari ipfundo ry’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buravuga ko bugiye kubaka umudugudu w’icyitegererezo uzatuzwamo imiryango, 300 bazimurwa mu manegeka no mu miturire y’akajagari.