Umujyi wa Kigali urizeza abafite inyubako zirekura amazi mabi anuka kuzahabwa ikusanyirizo ryayo muri 2022, ariko mu gihe batarasubizwa, barasabwa kuba bahangana n’icyo kibazo ubwabo, bitaba ibyo bagacibwa amande atubutse.
Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa(RCS), CG George Rwigamba aravuga ko bazakomeza gukurikiranira hafi imyigire y’abana barekurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika kugira ngo bajye gukomeza amasomo.
Nubwo hashize imyaka hafi itandatu itegeko ryerekeye kubona amakuru rigiyeho, haracyari abantu binubira kudahabwa amakuru n’abayobozi igihe bayakeneye, cyane cyane abanyamakuru.
Angelique Uwamahoro wavuzweho kujugunya umwana we mu musarane ku bitaro bya Kabgayi yafatiwe mu musarane na we ashaka kwijugunyamo.
Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB/BAD) yahaye Ministeri y’Imari n’Igenamigambi(MINECOFIN) amafaranga miliyari 116 azafasha Leta kwegereza abaturage 1,500,000 amazi meza.
Leta y’u Rwanda yihanganishije Abanyakenya nyuma y’igitero cy’ubwiyahuzi cyahagabwe ku wa kabiri tariki 15Mutarama 2019, kikagwamo abantu 14.
Abayobozi b’Akarere ka Musanze bagiye kureba uko bakorana na Komisiyo ishinzwe gusezerera abasirikari no kubasubiza mu buzima busanzwe, bagakemura ikibazo cy’inzu zitagira ibikoni zatujwemo abamugariye ku rugamba.
Binyuze mu kwishakamo ubushobozi ubwabo, abaturage bo mu mirenre ya Kanombe na Nyarugunga yo mu karere ka Kicukiro biyubakiye imihanda ya kaburimbo ireshya n’ibirometero bitatu na metero 850 (3.850 km).
Perezida wa IBUKA (Umuryango urengera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi), Prof Jean Pierre Dusingizemungu arifuza ko abasaza barokotse Jenoside bava mu mijyi bakazamura icyaro.
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru ni bwo abayobozi bakuru b’igihugu, abagize sosiyete sivile, abikorera n’abandi bahuriye mu masengesho yo gusengera igihugu no kukiragiza Imana mu mwaka mushya dutangiye.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yibukije abayobozi ko gusenga ari ingirakamaro, ariko bidakwiye gutuma abantu bahunga inshingano bari bafite.
Dr Byamungu Livingstone wari umuyobozi ushinzwe ishoramari muri banki y’igihugu y’iterambere (BRD) n’abana be bane baherutse guhitanwa n’impanuka muri Uganda barashyinguwe kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Mutarama 2019.
Urubuga rw’ikoranabuhanga rusabirwamo serivisi za Leta ruvuga ko rwarinze abaturage gusiragira no gutanga ruswa, ubu rukaba rutekereza uburyo rwakumira inyerezwa ry’umutungo wa Leta.
Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda iratangaza ko guhera tariki ya 15 Mutarama 2019, abashaka Visa zibemerera kujya mu Bubiligi no mu bihugu bikoresha Visa Schengen bazajya bazisabira mu kigo gishya kibishinzwe kitwa “Belgium Visa Center Application”.
Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, kuri uyu wa kane tariki 10 Mutarama 2019 yatangije igikorwa cyo gufata moto zikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa zikora zitujuje ibisabwa.
N’ubwo Ikigo gishinzwe Imiyoborere RGB kivuga ko gufungura insengero zari zarafunzwe bikomeje, inzego z’ibanze ziravuga ko bitoroshye bitewe n’uko nta zikirimo kuzuza ibisabwa.
Perezida Kagame uri mu ruzinduko mu Buyapani yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Shinzo Abe.
Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage(PSD) ryatangaje ko rigiye kubaka icyicaro cyaryo, rikaba ribaye irya kabiri rifite inyubako yaryo bwite rikoreramo nyuma y’umuryango wa FPR-Inkotanyi ufite inyubako yayo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Ministiri w’Intebe, Dr Edward Ngirente hamwe na Prof. Shyaka Anastase uyobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu baramagana ruswa n’itekinika mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana K Emmanuel, yabwiye urubyiruko rw’i Huye rugiye kujya ku rugerero ko imihigo atari imikino (siyo michezo), ko atari no kubyina Ndombolo ya Solo.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 04 Mutarama 2019 rigaragaza ko hari abayobozi bashyizwe mu myanya mu Rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) nk’uko bigaragara muri iryo tangazo Kigali Today ifitiye Kopi. Clare Akamanzi we yakomeje kuba Umuyobozi (…)
Ibitaro bya CHUK byakiriye uwo mugore n’umwana we nyuma y’uko barohowe bitangaza ko ubu bameze neza ariko ko bagikurikiranwa.
Mu rwego rwa gahunda ya Leta y’imyaka irindwi igamije guteza imbere siporo, ubu ibikorwa byo kubaka sitade mu turere twa Bugesera, Nyagatare na Ngoma byaratangiye kandi bizaba byarangiye muri Kanama 2019.
Imiryango 140 yari isigaye ku Kirwa cya Mazane mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera igiye kwimurirwa mu nzu zigezweho mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abo baturage.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buravuga ko butegereje inkunga ikomeye ku rubyiruko rugiye kumara amezi atandatu ku rugerero, cyane cyane bukaba bwizeye ko ruzatanga umusanzu mu kurandura ibibazo bibangamiye abaturage.
Abatujwe mu mudugudu wa Terimbere mu murenge wa Shingiro akarere ka Musanze, bababazwa n’uburyo gahunda ya Girinka itabageraho kandi bari mu bukene bukabije aho bemeza ko batangiye gufatwa n’indwara ziterwa n’imirire mibi.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko igiciro cya Lisansi i Kigali kitagomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1,013 kuri litiro, naho icya Mazutu i Kigali kikaba kitagomba kurenga 1,039 kuri litiro.
Gatabazi JMV, Guverineri w’intara y’amajyaruguru aranenga abayobozi bijundika itangazamakuru bitwaza ko ryabinjiriye mu buzima busanzwe, mu gihe ryashyize amafuti yabo ahagaragara.
Ntabwo byumvikana kuri bamwe, ariko ni ko byagenze. Ijoro rya Noheli ryibukirwaho ivuka rya Yezu Krisitu ryaranzwe n’ibirori no kwidagadura, ubunani butari umunsi wahariwe Imana bukorwamo amasengesho.
Perezida Kagame yongeye gukomoza ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranye na rwo mu ijambo yavuze ritangiza umwaka wa 2019.