Mu gihe bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi bavuga ko bugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo birimo gutera inda abangavu, ibiyobyabwenge no kutita ku miryango, minisitiri ufite umuryango mushingano ze aravuga ko gusubira ku ndangagaciro z’umunyarwanda ari wo muti wakemura ibi byose ku buryo burambye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, avuga ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge waba adakorana n’abafatanyabikorwa bakorera mu Murenge ayobora, yaba akora nabi.
Umunyamabanga mukuru w’inama y’igihugu y’abagore arasaba urubyiruko gufata iyambere bagahangana n’ibibazo bihangayikishije umuryango nyarwanda harimo ikibazo cy’imirire mibi.
Kuri uyu wa gatanu tariki 22 Gashyantare 2019, Pereza wa Repubulika Paul Kagame ari kwakira impapuro zemerera ba ambasaderi 13 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’akarere burahamagarira amakoperative, abafite inganda n’abandi bahuza abaturage gushyiraho amarerero mu kurwanya imirire mibi, kuko ½ cy’abana bafite munsi y’imyaka itanu bafite imirire mibi.
Mu karere ka Nyagatare hamaze kugaragara abarimu bakomoka mu gihugu cya Uganda 108 bakorera mu Rwanda mu buryo butemewe ndetse bakahaba bitemewe.
Uko imyaka ishira abana b’abakobwa babyara batarageza imyaka y’ubukure bararushaho kwiyongera, ku buryo batarajya munsi y’ibihumbi 17 buri mwaka kuva muri 2016.
Mufti w’abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, avuga ko inyito ‘Intagondwa z’abayislamu’ ikunze kwifashihwa n’ibitangazamakuru bivuga abakora ibikorwa by’iterabwoba itari ikwiye.
Mu kiganiro Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye n’ikinyamakuru The EastAfrican, umunyamakuru yabajije umukuru w’igihugu niba inshingano afite haba mu Rwanda, mu Karere no ku mugabane wa Afurika zituma asinzira.
Hari amakuru aherutse kugaragara mu bitangazamakuru avuga ko u Bushinwa bwaba bushaka kugurisha bimwe mu bihugu cyane cyane ibya Afurika bitewe n’uko byananiwe kwishyura umwenda bifitiye u Bushinwa.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru The East African, Perezida Paul Kagame yasabwe kugira icyo avuga ku kibazo cy’ibihugu bya Afurika bifata inguzanyo nyinshi, rimwe na rimwe bikaba byagorana kwishyura.
Abakobwa 64 batewe inda mu murenge wa Kinyababa akarere ka Burera biganjemo abangavu, bakomeje gushinja ubuyobozi bw’inzego z’ibanze guhishira abagabo babateye inda aho bakomeje kwidegembya mu byaro.
Hari abaturage bahamya ko uburezi buhenze kandi ko ari inkingi ikomeye bityo ko butari bukwiye komekwa ku byiciro by’ubudehe, ahubwo ko buri munyeshuri watsinze akagira uko yoroherezwa kwiga kaminuza.
Abakecuru n’abasaza batujwe mu rugo rw’Impinganzima ya Bugesera barasaba urubyiruko rw’abakobwa n’abahungu kwirinda kwambara imyambaro ibagayisha, mu rwego rwo kwihesha agaciro.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), Bosenibamwe Aimé, atangaza ko bafite miliyoni 200 zo gufasha abagororewe Iwawa kwiteza imbere mu gihe basubiye mu buzima busanzwe.
Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) kiraburira Abanyarwanda ko hari inganda zahawe ibyangombwa by’ubuziranenge, ariko aho kubahiriza amabwiriza zahawe zikabibika zikikorera ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.
Ikigo gikora ubushakashatsi kuri gahunda za Leta (IPAR) cyagaragarije inzego zitandukanye uburyo Abanyakigali batuye mu kajagari bibasiwe n’umwanda.
Mu biganiro byahuje abanyamakuru n’abayobozi b’inzego zibanze hagaragajwe ko hari abayobozi banga gutanga amakuru, abandi bagafata abanyamakuru nk’ababarwanya.
Umwarimu mu ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda, Paul Mbaraga, ni we wahawe kuyobora Radio Salus, isanzwe ari iya Kaminuza y’u Rwanda.
Mu imurikabikorwa mu mafoto, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ritsura Amajyambere (UNDP) ririshimira ibikorwa byagezweho mu myaka itanu ishize (2013 - 2018) k’ubufatanye na Leta y’u Rwanda.
Ambasaderi Claver Gatete minisitiri w’ibikorwa remezo avuga ko imijyi yunganira Kigali itazaturwa n’abakire gusa kuko harimo gushakwa amacumbi y’abafite ubushobozi bucye.
Bamwe mu bayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage basanga hari abaturage bahawe inkunga zo kubakura mu bukene ariko ntibabuvemo kuko batahawe umwanya mu gutegura izo gahunda.
Musenyeri Eulade Rudahunga wari Umupadiri ukuze kurusha abandi mu Rwanda yitabye Imana mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije REMA kiratangaza ko u Rwanda rugiye gutunganya imijyi ishobora guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ikigo gishinzwe gucuruza, kwamamaza no kumenyekanisha igihugu (Rwanda Convention Bureau) kiratangaza ko kuva mu kwezi kwa karindwi mu mwaka ushize wa 2018, inama mpuzamahanga zabereye mu Rwanda zinjije miliyoni 52 z’Amadolari ya Amerika.
Bamwe mu bakoresha umurongo w’itumanaho wa MTN barinubira ko imirongo yabo yahagaritswe batabanje guhabwa integuza yihariye, bakongeraho ko bagerageje kwikuraho nimero zirenze izemerewe ku muntu umwe ariko sisiteme ikabyanga.
Abaturage mu kagari ka Gisa umudugudu wa Rukukumbo baratangaza ko aribwo babonye amazi meza kuva babaho.
Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda Hon Jeanne d’Arc Gakuba asaba abaturage batuye umujyi wa Kigali kugira umuco w’isuku mu mitekerereze yabo, bagahora iteka batekereza kuyinoza badategereje ababibibutsa.
I Bugeshi mu karere ka Rubavu abaturage bavuga ko inkwi zitetse ku munsi bazigura igihumbi, naho gaz na Rondereza ntibabizi, igiciro gishobora kuruta ikiguzi cy’ibitunze umuryango ku munsi.
Minisitiri w’Urubyiruko avuga ko amateka, umuco n’umutungo kamere by’u Rwanda byaviramo urubyiruko amahirwe y’imirimo, ariko bakirinda imihango y’aba kera.