Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, utubari twahawe amasaha ntarengwa yo gufunga mu Mujyi wa Kigali no mu byaro.
Abaturage b’Akarere ka Rwamagana baratangaza ko guhabwa serivisi binyuze kuri kuri telefone zigendanwa nta cyo bitwaye, cyane ko bigamije kurinda ubuzima bwa benshi.
Umuhanda Muhanga-Ngororero wari wafunzwe kubera umwuzure wari wahagaritse ingendo z’imodoka ku wa 18 Werurwe 2020 wari ubu wongeye kuba nyabagendwa kuko uwo mwuzure wamaze kuvamo.
Nyuma y’ijambo rya Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo (RDC) Felix Tshisekedi, rishyiraho ingamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus kibasiye isi yose muri rusange, ubuyobozi bw’imipaka ya Kongo bwahagaritse abakoresha jeto mu kwambukiranya imipaka, hemererwa gusa kwambuka abafite ‘laisser passe ‘na ‘passport’.
Imiryango yashyinguye abayo mu irimbi rya Munyinya mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, iravuga ko amazi menshi y’imvura aturuka mu ngo zirituriye yatangiye gusenya imva nyuma y’amezi abiri gusa rimaze rifunze.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Kabare ya mbere, Akagari ka Kabare, mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko bamaze amezi atanu batabona amazi meza.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yatangaje ko abarwayi ba COVID-19 babaye 11. Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu habonetse abandi batatu biyongera ku munani babonetse mu minsi itandukanye ishize, bose hamwe baba 11.
Ubuyobozi bw’umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwakajije ingamba zo kwirinda COVID-19 bitera umubyigano ku ruhande rw’u Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa kabiri tariki 17 Werurwe 2020 habonetse undi muntu umwe urwaye Coronavirus, bituma umubare w’abagaragayeho icyo cyorezo ugera ku munani.
Mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ajyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus cyahawe izina rya COVID-19, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasabye abamotari gukuraho ikirahure ku ngofero (casque) gitwikira ku maso h’umugenzi.
Umujyi wa Gisenyi uturanye n’umujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo wafashe ingamba mu kongera isuku mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.
Nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize mu Rwanda hagaragaye abantu batanu bafite uburwayi bwa Coronavirus, Leta y’u Rwanda yakajije ingamba zo kurwanya ikwirakwizwa ry’iki cyorezo, ndetse inatanga inama ku baturage zo kwirinda uko bashoboye kose kugira ngo babashe guhagarika iki cyorezo.
Imvura nyinshi yaguye kuwa Gatanu tariki 13 Werurwe 2020, mu Murenge wa Uwinkingi mu Karere ka Nyamagabe yatwaye umusozi, utsukaho nka metero 15, nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Uwinkingi byabereyemo.
Amakuru mashya atanzwe na Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 15 Werurwe 2020, hagaragaye abandi bantu bane barwaye Coronavirus, ibi bikaba byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda ugera kuri batanu (5).
Nyuma y’impinduka ziherutse gutangazwa mu buryo Siporo rusange izwi nka Car Free Day izajya ikorwamo, aho umuntu azajya akora siporo ku giti cye, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagaragaye bitabiriye iyi Siporo, bayikorera hafi y’aho batuye bakurikije izo mpinduka, mu rwego rwo kwirinda icyorezo (…)
Abayobozi b’amadini n’amatorero mu Karere ka Rubavu barategura uko bashobora gutanga ubutumwa ku bayoboke babo bitabaye ngombwa ko babahuriza hamwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyorezo cya #COVID19, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruramenyesha abantu bose ko kugenda abagenzi bahagaze muri Bisi bibaye bihagaritswe.
Minisiteri y’Ubuzima ishingiye ku ntera icyorezo cya Coronavirus kimaze gufata, yashyizeho amabwiriza mu rwego rwo kugabanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.
Abaturage182 batangiye kwimurwa mu Mudugudu wa Kangondo ya mbere mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, kubera ko amazu yabo ari mu manegeka ashobora gutwarwa n’imyuzure iterwa n’imvura nyinshi iri kugwa.
‘Coalition Umwana ku Isonga’ na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu, baravuga ko batewe impungenge n’umubare munini w’abana udafite ibiribwa n’ibyo kwambara bihagije, ndetse ko abenshi ngo batanditswe mu irangamimerere.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2020, yatanze ubutumwa bwerekeranye n’icyorezo cya Coronavirus cyahawe izina rya COVID-19 kirimo kuvugwa hirya no hino ku isi, kikaba cyamaze no kugaragara mu Rwanda.
Ihuriro ry’Abanyarwanda bize muri za Kaminuza zinyuranye zo mu Bushinwa, bafashe umwanya wo kugira ubutumwa bagenera Abashinwa mu rwego rwo kubereka ko bifatanyije na bo.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko uburyo bushya bwo gukorera uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga hifashishijwe ikoranabuhanga rya mudasobwa, buzaca burundu ruswa yakundaga kuvugwa muri icyo gikorwa.
Minisiteri ya Siporo yatangaje amabwiriza agenewe ingaga n’amashyirahamwe ya Siporo ajyanye no kwirinda no gukumira icyorezo cy’indwara ya Coronavirus mu bikorwa bya Siporo. Ayo mabwiriza akubiye mu nyandiko Kigali Today ikesha Minisiteri ya Siporo.
Abagabo batatu bo mu Karere ka Huye bihangiye umurimo wo gukora amakaro, amapave, verini n’amatafari, bifashishije pulasitiki (plastics) zajugunywe.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko bagiye gukangurira inzego z’abagore gushyiraho amatsinda yo kurwanya ubuharike.
Bitewe n’icyorezo cya Koronavirusi cyibasiye Isi kidasize n’igihugu cya Isirayeli, Leta y’iki gihugu yafashe icyemezo cy’uko abantu bose bajyayo bagomba kubanza gushyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14.
Ubuyobozi bw’uruganda rutunganya ikigage mu Karere ka Kamonyi, buratangaza ko igerageza rya mbere ku kwenga ikigage rizatangirana n’ukwezi kwa Mata naho gucuruza bikaba byatangirana na Gicurasi uyu mwaka wa 2020.
Urwego rw’igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwanyomoje amakuru y’ibihuha acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Dr. Kayumba Christopher, usanzwe ari umunyamakuru akaba n’umwarimu muri Kaminuza yapfuye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera burasaba ababyeyi bo muri ako karere kohereza abana babo mu ngo mbonezamikurire kugira ngo uburezi n’uburere abana bazahakura buzabafashe kuba Abanyarwanda beza kandi b’ingirakamaro.