Umunyamakuru Prince Charles Kwizera wakoreraga Kigali Today Ltd yitabye Imana

Inkuru y’urupfu rwa Prince Charles Kwizera yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Gashyantare 2020.

Prince Charles Kwizera yitabye Imana azize uburwayi
Prince Charles Kwizera yitabye Imana azize uburwayi

Ni nyuma y’igihe kigera ku cyumweru yari amaze arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Abo bakoranaga bavuga ko mu bihe bishize yigeze kujya kwivuriza mu Buhinde aroroherwa agaruka mu kazi ariko ntiyakira burundu.

Gusa ntibyamubujije gukomeza akazi, akaba yari umwe mu bayobozi ba Kigali Today Ltd by’umwihariko mu ishami rya KT Press ryandika mu Cyongereza.

Ruhukira mu mahoro muvandimwe
Ruhukira mu mahoro muvandimwe

Yakoraga n’Ikiganiro ‘SHISHOZA’ cyasesenguraga ibyerekeranye n’Ijambo ry’Imana cyatambukaga kuri KT Radio mu masaha y’igicamunsi ku Cyumweru. Ni ikiganiro mbere cyahoze cyitwa ‘Inspiration on Sunday’ cyatambukaga mu masaha ya mu gitondo ku Cyumweru.

Umwe mu bo bakoranaga muri KT Press witwa Dan Ngabonziza yabwiye Kigali Today ati “Namenyanye na Charles Kwizera muri 2003. Twiganye amashuri yisumbuye (A-level) nyuma twaje kubana mu nzu ari umunyeshuri kuri SFB jye ndi umukozi. Naje kumusaba ko yaza tugakorana muri The New Times. Yarabyemeye araza turakorana. Twese twaje kwisanga dukorana muri Kigali Today. Numiwe. Gusa Imana ikomeze abasigaye.”

Charles Kwizera yavukiye muri Uganda tariki 08 Ukwakira 1983 (yendaga kuzuza imyaka 37), ahiga ibyiciro by’amashuri bitandukanye, nyuma agaruka mu Rwanda, ahakomereza amashuri ya Kaminuza.

Yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu 2008, akorera ibitangazamakuru bitandukanye birimo The New Times na Kigali Today, KT Press na KT Radio.

Aha Kwizera Charles yari yakiriye Pasiteri Ezra Mpyisi mu kiganiro Inspiration on Sunday kuri KT Radio
Aha Kwizera Charles yari yakiriye Pasiteri Ezra Mpyisi mu kiganiro Inspiration on Sunday kuri KT Radio

Prince Charles Kwizera yari umugabo wubatse, witonda, kandi ugira umutima mwiza. Azwiho kuba yagiraga amagambo make, kandi abantu ntibabe bakumva hari umuntu yasagariye.

Yabaye no mu buyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda, ARJ (Rwanda Journalists Association), aho mu mwaka wa 2012 yatowe nk’umubitsi waryo (treasurer).

Yakundaga gusoma ibitabo, kumva indirimbo zaririmbiwe Imana cyane cyane izo mu njyana ya Jazz, gusenga, agakunda n’umuryango we, nk’uko amakuru amwerekeyeho agaragara ku rubuga rwa Internet rwa KT Radio abivuga.

Imana imuhe iruhuko ridashira!

Umva kimwe mu biganiro yagiranye na Pastor Ezra Mpyisi

Inkuru bijyanye:

Umunyamakuru Charles Kwizera yasezeweho bwa nyuma…byari amarira n’agahinda (Amafoto+Video)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 36 )

Yooo imirimo ye izamuheshe ijuru

Ngweba yanditse ku itariki ya: 1-03-2020  →  Musubize

Yooo imirimo ye izamuheshe ijuru

Ngweba yanditse ku itariki ya: 1-03-2020  →  Musubize

Yooo imirimo ye izamuheshe ijuru

Ngweba yanditse ku itariki ya: 1-03-2020  →  Musubize

Que la terre lui soit legère!

Aimé yanditse ku itariki ya: 29-02-2020  →  Musubize

Que la terre lui soit legère!

Aimé yanditse ku itariki ya: 29-02-2020  →  Musubize

ooh
mwibutse muri inspiration on sunday, Mana ukomeze abasigaye

Olly yanditse ku itariki ya: 29-02-2020  →  Musubize

RIP Prince, only tears😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭

Nelly Ndayikunda yanditse ku itariki ya: 29-02-2020  →  Musubize

Uwo munyamakuru imana imwakire mubayo

Urimumahoro tite yanditse ku itariki ya: 29-02-2020  →  Musubize

Uwo munyamakuru imana imwakire mubayo

Urimumahoro tite yanditse ku itariki ya: 29-02-2020  →  Musubize

Uwo munyamakuru imana imwakire mubayo

Urimumahoro tite yanditse ku itariki ya: 29-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka