Umunyamakuru Prince Charles Kwizera wakoreraga Kigali Today Ltd yitabye Imana

Inkuru y’urupfu rwa Prince Charles Kwizera yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Gashyantare 2020.

Prince Charles Kwizera yitabye Imana azize uburwayi
Prince Charles Kwizera yitabye Imana azize uburwayi

Ni nyuma y’igihe kigera ku cyumweru yari amaze arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Abo bakoranaga bavuga ko mu bihe bishize yigeze kujya kwivuriza mu Buhinde aroroherwa agaruka mu kazi ariko ntiyakira burundu.

Gusa ntibyamubujije gukomeza akazi, akaba yari umwe mu bayobozi ba Kigali Today Ltd by’umwihariko mu ishami rya KT Press ryandika mu Cyongereza.

Ruhukira mu mahoro muvandimwe
Ruhukira mu mahoro muvandimwe

Yakoraga n’Ikiganiro ‘SHISHOZA’ cyasesenguraga ibyerekeranye n’Ijambo ry’Imana cyatambukaga kuri KT Radio mu masaha y’igicamunsi ku Cyumweru. Ni ikiganiro mbere cyahoze cyitwa ‘Inspiration on Sunday’ cyatambukaga mu masaha ya mu gitondo ku Cyumweru.

Umwe mu bo bakoranaga muri KT Press witwa Dan Ngabonziza yabwiye Kigali Today ati “Namenyanye na Charles Kwizera muri 2003. Twiganye amashuri yisumbuye (A-level) nyuma twaje kubana mu nzu ari umunyeshuri kuri SFB jye ndi umukozi. Naje kumusaba ko yaza tugakorana muri The New Times. Yarabyemeye araza turakorana. Twese twaje kwisanga dukorana muri Kigali Today. Numiwe. Gusa Imana ikomeze abasigaye.”

Charles Kwizera yavukiye muri Uganda tariki 08 Ukwakira 1983 (yendaga kuzuza imyaka 37), ahiga ibyiciro by’amashuri bitandukanye, nyuma agaruka mu Rwanda, ahakomereza amashuri ya Kaminuza.

Yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu 2008, akorera ibitangazamakuru bitandukanye birimo The New Times na Kigali Today, KT Press na KT Radio.

Aha Kwizera Charles yari yakiriye Pasiteri Ezra Mpyisi mu kiganiro Inspiration on Sunday kuri KT Radio
Aha Kwizera Charles yari yakiriye Pasiteri Ezra Mpyisi mu kiganiro Inspiration on Sunday kuri KT Radio

Prince Charles Kwizera yari umugabo wubatse, witonda, kandi ugira umutima mwiza. Azwiho kuba yagiraga amagambo make, kandi abantu ntibabe bakumva hari umuntu yasagariye.

Yabaye no mu buyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda, ARJ (Rwanda Journalists Association), aho mu mwaka wa 2012 yatowe nk’umubitsi waryo (treasurer).

Yakundaga gusoma ibitabo, kumva indirimbo zaririmbiwe Imana cyane cyane izo mu njyana ya Jazz, gusenga, agakunda n’umuryango we, nk’uko amakuru amwerekeyeho agaragara ku rubuga rwa Internet rwa KT Radio abivuga.

Imana imuhe iruhuko ridashira!

Umva kimwe mu biganiro yagiranye na Pastor Ezra Mpyisi

Inkuru bijyanye:

Umunyamakuru Charles Kwizera yasezeweho bwa nyuma…byari amarira n’agahinda (Amafoto+Video)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 36 )

Rest in Peace Prince Charles kwizera.😭😭
Uruhukire mumahoro knd IMana ikwakire mubayo udusize tukigushaka gusa byose N’inzira zuwiteka knd niyo nzira yacu twese. Umuryango usigaye dukomeje kubafata mumugongo❤

KAMALI Ivan yanditse ku itariki ya: 1-03-2020  →  Musubize

Imana imwakire mubayo

BAHIMBA Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 1-03-2020  →  Musubize

RIP comrade Prince.Witangiye akazi kawe.Twese turakwibuka.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

munyemana yanditse ku itariki ya: 1-03-2020  →  Musubize

Yo imana imwakire mubayo

BAHIMBA Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 1-03-2020  →  Musubize

Muvandimwe, igihe gito nari maze numva kiganiro Inspiration on Sunday nari maze gusobanukirwa nyinshi.

Nukuri ntago Imana ikwisubije yisondetse, imirimo warayigwijwe itahire kwa Jambo 😭😭😭😭

Alias Maman Abiel yanditse ku itariki ya: 1-03-2020  →  Musubize

Urupfu rwa Prince rurambabaje cyane. Nta magambo nabona abisobanura. Abubaha Imana bo mu Rwanda, ndetse n’igihugu muri rusange, duhombye umuntu w’ingenzi kandi w’umumaro cyane. Turashimira ubuyobozi bwa KT Radio, bwahaye Prince aya mahirwe yo gukorera Imana, no gukorera igihugu mu mpanuro z’inararibonye zatangirwaga mu kiganiro cya SHISHOZA, ndetse guhera mbere muri Inspiration on Sunday. Nkaba nasabira abanyarwanda twese ko mwatwemerera iki kiganiro cya SHISHOZA kigakomeza gutambuka kuri KT Radio, kuko gifitiye igihugu akamaro kanini mu kunganira izindi mbaraga, ziri gukoreshwa mu gutegura umunyarwanda ufite ubwenge n’ubushishozi bukwiriye mu mitekerereze mizima ijyanye n’indangagaciro na kirazira, zubaka umunyarwanda muzima.

Marcel Kayiranga yanditse ku itariki ya: 1-03-2020  →  Musubize

Uwo munyamakuru imana imwakire mubayo kuko twamukundaga

jean baptiste yanditse ku itariki ya: 1-03-2020  →  Musubize

Uyu Muvandimwe atashye twari tukimukeneye. Yadususurutsaga Umutima, akadufasha guhora ku gicaniro we n’abatumirwa basobanukiwe iby’Ijambo ry’Imana mu Kiganiro " SHISHOZA." Imana yakundaga cyane, Uwiteka Ny’IBIHE amuhe iruhuko ridashira.

Jean Nepo yanditse ku itariki ya: 1-03-2020  →  Musubize

PRINCE CHARLES KWIZERA, Wakoreye Imana imyaka yawe yose. Twakoranye Umurimo Ukomeye Wo Kuvuga Ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, mu buryo Butandukanye nubwo Munsengero nkuko ariyo yari intego yawe. Watumye Abanyarwanda basobanukirwa Byinshi muri Biblia. Wakiriye Abakozi b’Imana batandukanye mu Rwanda hose. Mu Burwayi bwawe, Twari Twabonye Wakize rwose, Turindiriye ko Utaha mu rugo, None Watashye AHEZA MU IJURU. Warwanye Urugamba rwiza cyane. Ntabwo Udusize nk’ibigwari. Naho udusiganye Projects Nyinshi z’Umurimo w’Imana mu Gihugu, Ntabwo Imbuto wabibye Izabora. Crown of glory nizo zikurindiriye. Ruhukira mu mahoro wakoreye. Mama Ethan, Nk’Itorero rya Kristo Tuzamuha hafi ndetse n’abana bawe ntacyo bazatuburana. Wibikiye Ubutunzi mu Ijuru, Ntacyo abawe bazakena.

JOHN TUGIRIMANA yanditse ku itariki ya: 1-03-2020  →  Musubize

PRINCE CHARLES KWIZERA, Wakoreye Imana imyaka yawe yose. Twakoranye Umurimo Ukomeye Wo Kuvuga Ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, mu buryo Butandukanye nubwo Munsengero nkuko ariyo yari intego yawe. Watumye Abanyarwanda basobanukirwa Byinshi muri Biblia. Wakiriye Abakozi b’Imana batandukanye mu Rwanda hose. Mu Burwayi bwawe, Twari Twabonye Wakize rwose, Turindiriye ko Utaha mu rugo, None Watashye AHEZA MU IJURU. Warwanye Urugamba rwiza cyane. Ntabwo Udusize nk’ibigwari. Naho udusiganye Projects Nyinshi z’Umurimo w’Imana mu Gihugu, Ntabwo Imbuto wabibye Izabora. Crown of glory nizo zikurindiriye. Ruhukira mu mahoro wakoreye. Mama Ethan, Nk’Itorero rya Kristo Tuzamuha hafi ndetse n’abana bawe ntacyo bazatuburana. Wibikiye Ubutunzi mu Ijuru, Ntacyo abawe bazakena.

JOHN TUGIRIMANA yanditse ku itariki ya: 1-03-2020  →  Musubize

Ni byo rwose. Mwajyanagamo neza no mu kiganiro gifite ubusesenguzi n’ubuhanga muduha ubutumwa bufite icyerekezo cy’inzira ya Muntu kuri iyi si. Namwe mwakoranye na we mukomeze kwihangana. Iyi si ni umuhanda w’imodoka dutwaye(umubir wacu).Mu ijuru hariyo byose.

Jean Nepo yanditse ku itariki ya: 1-03-2020  →  Musubize

Ni inzira ya twese.Imana imwakire aheza mu ijuru kandi izadufashe kuhamusanga.Uruhuke mu mahoro muvandimwe Charles

Gatare JLambert yanditse ku itariki ya: 1-03-2020  →  Musubize

Brother Charles, you have taught us to love God, our country, and our loved ones. You encouraged us to seek knowledge and wisdom. You were a true inspiration. We’ve not only lost an amazing friend, but Rwanda has lost a great son. Till we meet again. Imana Ikomeze abasigaye.

Allan B yanditse ku itariki ya: 1-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka