Umunyamakuru Prince Charles Kwizera wakoreraga Kigali Today Ltd yitabye Imana
Inkuru y’urupfu rwa Prince Charles Kwizera yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Gashyantare 2020.
Ni nyuma y’igihe kigera ku cyumweru yari amaze arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Abo bakoranaga bavuga ko mu bihe bishize yigeze kujya kwivuriza mu Buhinde aroroherwa agaruka mu kazi ariko ntiyakira burundu.
Gusa ntibyamubujije gukomeza akazi, akaba yari umwe mu bayobozi ba Kigali Today Ltd by’umwihariko mu ishami rya KT Press ryandika mu Cyongereza.
Yakoraga n’Ikiganiro ‘SHISHOZA’ cyasesenguraga ibyerekeranye n’Ijambo ry’Imana cyatambukaga kuri KT Radio mu masaha y’igicamunsi ku Cyumweru. Ni ikiganiro mbere cyahoze cyitwa ‘Inspiration on Sunday’ cyatambukaga mu masaha ya mu gitondo ku Cyumweru.
Umwe mu bo bakoranaga muri KT Press witwa Dan Ngabonziza yabwiye Kigali Today ati “Namenyanye na Charles Kwizera muri 2003. Twiganye amashuri yisumbuye (A-level) nyuma twaje kubana mu nzu ari umunyeshuri kuri SFB jye ndi umukozi. Naje kumusaba ko yaza tugakorana muri The New Times. Yarabyemeye araza turakorana. Twese twaje kwisanga dukorana muri Kigali Today. Numiwe. Gusa Imana ikomeze abasigaye.”
Charles Kwizera yavukiye muri Uganda tariki 08 Ukwakira 1983 (yendaga kuzuza imyaka 37), ahiga ibyiciro by’amashuri bitandukanye, nyuma agaruka mu Rwanda, ahakomereza amashuri ya Kaminuza.
Yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu 2008, akorera ibitangazamakuru bitandukanye birimo The New Times na Kigali Today, KT Press na KT Radio.
Prince Charles Kwizera yari umugabo wubatse, witonda, kandi ugira umutima mwiza. Azwiho kuba yagiraga amagambo make, kandi abantu ntibabe bakumva hari umuntu yasagariye.
Yabaye no mu buyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda, ARJ (Rwanda Journalists Association), aho mu mwaka wa 2012 yatowe nk’umubitsi waryo (treasurer).
Yakundaga gusoma ibitabo, kumva indirimbo zaririmbiwe Imana cyane cyane izo mu njyana ya Jazz, gusenga, agakunda n’umuryango we, nk’uko amakuru amwerekeyeho agaragara ku rubuga rwa Internet rwa KT Radio abivuga.
Imana imuhe iruhuko ridashira!
Umva kimwe mu biganiro yagiranye na Pastor Ezra Mpyisi
Inkuru bijyanye:
Umunyamakuru Charles Kwizera yasezeweho bwa nyuma…byari amarira n’agahinda (Amafoto+Video)
Ibitekerezo ( 36 )
Ohereza igitekerezo
|
Let us thank God who gave us Charles for 37 years. He inspired generations. I respect(ed) this journalist. Strong comfort to his family and friends.
Ruhukira mu mahoro Charles Prince,numvaga KT radio gusa dimanche kubera ikiganiro cyane.Imana ikomeze abasigaye
Yarumugabo mwiza wakundaga imana nabantu gusa ntakindi twarenzaho aruhukire mumahoro kdi imana imwakire mubayo kdi umuryango ukomeze kwihangana.
Imana imwakire mu bayo, nakundaga kumwumva cyane
Kristo wamenye akwakire mu bwami bwe gusa nakundaga kumvaga shishoza,nubwo ntarinkuzi numvaga uri umugabo uri humble cyane,uruhukire mu mahoro
urakoze cyane kumwifuriz ibyza
Yooo!!! Agiye twari tukimukeneye ariko tuzirikane ko ari inzira ya twese. Imana imwakire mu bayo.
Ruhukira mumahoro
Imana Imwakire mubayo
imana imwakire mubayo
birababaje kandi nibutseko ari wowe wanyakiriye kuri KT Radio bwa mbere mu ivugabutumwa. Yesu akomeze abasigaye
Ntabwo byoroshye kubona icyo tuvuga nyuma yuko umuvandimwe kd inshuti yacu PRINCE CHARLES KWIZERA atuvuyemo. Gusa Imana imwakire mubayo, kd umurimo yakoze ndetse n’imbuto yabibye ntizizabora. Ugiye isi yanone yarikigukeneye ngo ufashe abanyarwanda kubona inzira yo gukiranuka nukuri kuri bible. Umuryango wasize tuzakomeza kubaba hafi twe abo muvukana muri kristo. Rest in Peace.
Ntabwo byoroshye kubona icyo tuvuga nyuma yuko umuvandimwe kd inshuti yacu PRINCE CHARLES KWIZERA atuvuyemo. Gusa Imana imwakire mubayo, kd umurimo yakoze ndetse n’imbuto yabibye ntizizabora. Ugiye isi yanone yarikigukeneye ngo ufashe abanyarwanda kubona inzira yo gukiranuka nukuri kuri bible. Umuryango wasize tuzakomeza kubaba hafi twe abo muvukana muri kristo. Rest in Peace.