Umuhanzi Kizito Mihigo arakekwaho ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu

Mu gihe hari hashize iminsi abantu bibaza irengero ry’umuhanzi Kizito Mihigo, Polisi y’igihugu kuri uyu wa mbere taliki 14/4/2014 yasohoye itangazo rivuga ko uyu muhanzi ari mu maboko ya Polisi kimwe n’abandi bantu babiri bakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba nka RNC na FDLR.

Muri iri tangazo ryashyizwe ahagaragara, Polisi y’u Rwanda yavuze ko Kizito Mihigo yafashwe kuwa Gatanu w’icyumweru gishize; Cassien Ntamuhanga, umunyamakuru kuri radiyo Amazing Grace wari umaze iminsi bivugwa ko yaburiwe irengero yafashwe ku wa mbere naho Jean Paul Dukuzumuremyi wahoze ari umusirikare yatawe muri yombi kuwa gatandatu w’icyumweru gishize.

Police kandi ikomeza ivuga ko Kizito Mihigo, Dukuzumuremyi na Ntamuhanga ngo bari gukorwaho iperereza mu bikorwa by’iterabwoba mu Rwanda, gutegura umugambi wo guhirika Leta, ndetse no gutegura umugambi wo kwica abayobozi batandukanye b’igihugu, no gukora ibikorwa by’urugomo mu baturage.

Polisi ikomeza ivuga ko ngo aba batatu bakorana bya hafi n’abayobozi bakuru ba RNC na FDLR, ngo bakaba banakorana cyane n’agatsiko kamaze iminsi gatera ama grenade hirya no hino ndetse bakaba ngo banakomezaga gutegura ibindi bikorwa by’iterabwoba mu Rwanda.

Umuhanzi Kizito Mihigo.
Umuhanzi Kizito Mihigo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Damas Gatare yagize ati: “Polisi ifite ibimenyetso simusiga birimo ama grenades ndetse n’ubuhamya bwatanzwe mu bihe bitandukanye hakorwa iperereza. Kizito Mihigo, Cassien Ntamuhanga na Jean Paul Dukuzumuremyi biyemereye ko bakorana bya hafi n’abayoboke bakuru ba RNC na FDLR, agatsiko kamaze igihe gatera Grenades nyinshi mu Rwanda.

Dosiye yabo igiye koherezwa mu bushinja cyaha. Harimo gukorwa irindi perereza ryo guta muri yombi abandi bakekwaho gukorana n’aka gatsiko. Turasaba abantu bose gukomeza guhana hana amakuru na Polisi.”

Hari hashize iminsi havugwa ibihuha by’uko umuhanzi Kizito Mihigo yaburiwe irengero, ndetse hanavugwa iby’ibura ry’umunyamakuru Cassien Ntamuhanga wayoboraga Radiyo y’ivugabutumwa Amazing Grace Radio (Ubuntu butangaje).

Umuhanzi Kizito Mihigo yamenyekanye cyane mu Rwanda mu mwaka wa 2011, ubwo yaririmbaga indirimbo ‘Amateka’ mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 17 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 51 )

KIZITO ARAZIRA UBUSA. ARAZIRA INDIRIMBOYE YITWA IGISOBANURO CY’URUPFU KUKO ITOMOYE NEZA ISHITURA ABANYARWAND KUMPANDE ZOMBI: ABAKOREWE GENOCIDE NABAYIKOZE. KIZITO YASHATSE KUBUNGA NKUKO ASANZWE ABIKORA GUSA LETAYO IBIBONAMO GUSHIGIKIRA N’IGIHANDE CYABAKOZE GENOCIDE NYAMARA WEASIBYO YASHAKAGA.

LETA IBA ISHAKAKO HATAGIRA UMUNTU UKOMA URUSYO NGO AKOME N’INGASIRE. NYAMARA U RWANDA MBONA ARI BARINGA! NDABONA TWIBESHYAKO HARI AHOTWAGEZE KD TUKIRIHASI. KUKI INDIRIMBO YA KIZITO BANZEKO ICURANGWA? BITEWE N’UBUTUMWABWIZA BURIMO BASHATSE ICYAYIHAGARIKA NONE BAFUNZE NYIRAYO? OYA U RWANDA BARUHE AMAHORO N’UMUDENDEZO.

TONI yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

akanakumiro

kangweto yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

oya ntabwo ari byiza gukora montage nkizi ku buzima bw’umuntu. uyu muco ni mubi pe

mamy yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

byaba biteye agahinda ibyaha baregwa bibahamye,gusa reka turebe icyo inzego ziperereza zigeraho nibahamwa nicyaha ubwo haziyambazwa amategeko.

munyaneza daniel yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

byaba biteye agahinda ibyaha baregwa bibahamye,gusa reka turebe icyo inzego ziperereza zigeraho nibahamwa nicyaha ubwo haziyambazwa amategeko.

munyaneza daniel yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

Nimureke dutegerezo imyanzuro y’ubutabera kandi turabwizera.

Alias yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

Yezu wenyine niwe mucamanza w’ukuri.ndizera ko Kizito,atakora ibintu nkibyo bamurega kandiuruhare rwe mu kubaka ubumwe n’ubwuyunge mu Banyarwanda bituma mwita Umunyarwanda ukunda igihugu ke kandi utakigambanira.ese ko atasigaye muri France ngo akorane na ba Twagiramungu nabandi?

Alias yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

Ahaah MANA yanjye ni ukuri KIZITO ararengana gusa sinabihagararaho ariko niko mbibona

denys yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

.Mugenze Neza Iyo Umwotsi Ugaragaye Mutsi Habaharigishirira Mana Utabare Urwanda

Uwizeye Olive yanditse ku itariki ya: 14-04-2014  →  Musubize

Ahaaa! Ntihabemo Kurenganya Gusa.

Dieudonne yanditse ku itariki ya: 14-04-2014  →  Musubize

uwizera umwana w’umuntu avumwe koko! ubu se koko KIZITO ibyo bintu yabikora? musengerere u Rwanda naho ubundi birakomeye njye kuko sinabimukekeraga. gukunda igihugu koko si amagambo gusa bikwiye kuba ibikorwa gusa, birababajeeee!!!!!!!!!!!!!

alias yanditse ku itariki ya: 14-04-2014  →  Musubize

!Birababaje Kubona Umuntu Twizeraga Nka Kizito Mihigo Ari,mundirimbo Zubaka Arizisana Imitima None Niwukora Ibyongibyo? Ubwo Bugizi Bwanabi Niho Amababa Yashibutse Birababaje!!

Ntwali Frerd yanditse ku itariki ya: 14-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka