Umuhanzi Kizito Mihigo arakekwaho ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu

Mu gihe hari hashize iminsi abantu bibaza irengero ry’umuhanzi Kizito Mihigo, Polisi y’igihugu kuri uyu wa mbere taliki 14/4/2014 yasohoye itangazo rivuga ko uyu muhanzi ari mu maboko ya Polisi kimwe n’abandi bantu babiri bakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba nka RNC na FDLR.

Muri iri tangazo ryashyizwe ahagaragara, Polisi y’u Rwanda yavuze ko Kizito Mihigo yafashwe kuwa Gatanu w’icyumweru gishize; Cassien Ntamuhanga, umunyamakuru kuri radiyo Amazing Grace wari umaze iminsi bivugwa ko yaburiwe irengero yafashwe ku wa mbere naho Jean Paul Dukuzumuremyi wahoze ari umusirikare yatawe muri yombi kuwa gatandatu w’icyumweru gishize.

Police kandi ikomeza ivuga ko Kizito Mihigo, Dukuzumuremyi na Ntamuhanga ngo bari gukorwaho iperereza mu bikorwa by’iterabwoba mu Rwanda, gutegura umugambi wo guhirika Leta, ndetse no gutegura umugambi wo kwica abayobozi batandukanye b’igihugu, no gukora ibikorwa by’urugomo mu baturage.

Polisi ikomeza ivuga ko ngo aba batatu bakorana bya hafi n’abayobozi bakuru ba RNC na FDLR, ngo bakaba banakorana cyane n’agatsiko kamaze iminsi gatera ama grenade hirya no hino ndetse bakaba ngo banakomezaga gutegura ibindi bikorwa by’iterabwoba mu Rwanda.

Umuhanzi Kizito Mihigo.
Umuhanzi Kizito Mihigo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Damas Gatare yagize ati: “Polisi ifite ibimenyetso simusiga birimo ama grenades ndetse n’ubuhamya bwatanzwe mu bihe bitandukanye hakorwa iperereza. Kizito Mihigo, Cassien Ntamuhanga na Jean Paul Dukuzumuremyi biyemereye ko bakorana bya hafi n’abayoboke bakuru ba RNC na FDLR, agatsiko kamaze igihe gatera Grenades nyinshi mu Rwanda.

Dosiye yabo igiye koherezwa mu bushinja cyaha. Harimo gukorwa irindi perereza ryo guta muri yombi abandi bakekwaho gukorana n’aka gatsiko. Turasaba abantu bose gukomeza guhana hana amakuru na Polisi.”

Hari hashize iminsi havugwa ibihuha by’uko umuhanzi Kizito Mihigo yaburiwe irengero, ndetse hanavugwa iby’ibura ry’umunyamakuru Cassien Ntamuhanga wayoboraga Radiyo y’ivugabutumwa Amazing Grace Radio (Ubuntu butangaje).

Umuhanzi Kizito Mihigo yamenyekanye cyane mu Rwanda mu mwaka wa 2011, ubwo yaririmbaga indirimbo ‘Amateka’ mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 17 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 51 )

nimwibaze namwe niba mu rwanda hari abandi bantu baba bameze nka kizito utari umwe mu bantu bakekwaho ibyo? twaba tugifite ikibazo. gusa nyine Imana niyo nkuru.

alias yanditse ku itariki ya: 29-04-2014  →  Musubize

Gusa imana yanga icyaha ariko ikanga umunyabyaha niyo izabisobanura.

Alias yanditse ku itariki ya: 17-04-2014  →  Musubize

Bibaye ari ukuri koko bikamuhama uwo kwiringirwa yaba ntawe usibye IMANA DATA N,UMWANA WAYO.ariko nabandi babitekereza bibukeko hari uwabohoye igihugu ,akacyubaka ntawagisenya areba .ahubwo tumushyigikire dukomeze dutere imbere.kuko abobandi baribeshya cyane!!!

alias.,Emmanuel yanditse ku itariki ya: 16-04-2014  →  Musubize

BIRABABAJE! GUSA NANGE NARAMUKETSE NYUMA Y’UBUSOBANURO YATANZE KURI IRIYA NDIRIMBO! GUSA ABANYARWANDA TWIRINDE ABO TUBONA BOSE SI BEZA!

NSHIMIYIMANA FRANK EUGENE yanditse ku itariki ya: 16-04-2014  →  Musubize

Birababaje cyane abana b’Imana mwese mujye kumavi Imana yacu igire icyo ikorera abanyarwanda amazi atararenga inkombe.

phenias yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

iyi ni politique iri gukinwa gusa ntakindi!gusa Kizito arambabaje cyane!uko mbibona mbona azize indirimbo ye nta kindi!gusa ubwo yatangiraga gushyirwa muri politique nibwo nahise mbona bibaye nabi pe!niho byapfiriye byose!arambabaje cyane cyakora Nyagasani umufashe umutabare!

Love yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

banyarwanda nitwe tugomba kwishakira amahoro ahamye murwatubyaye twese dufatanye twiyubakire igihugu kd burumwe abijisho ryamugenziwe ndetse nigihugu kd na police yacu tuyifashe kubona amakuru hakiri kare kuko wasanga harabandi nka kizito duharanire icyaduha amahoro naguhishira uwariwe wese washaka guhungabanya umutekano wabanyarwanda niterambere tumaze kwigezaho kd natwe tujetwikorera iperereza murwego rwogufatikanya kurinda urwatubyaye kd dusenge cyane mboneyeho nokwibutsa abanyarwanda bagenzi bage kubaruza umuntu mushasha murugo ucumbikiye uwomusi murakoze! dukomeze ubufatanye bwogushaka amahoro

alias yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

Imana imutabare imuhe second chance. Ndamusabira Kuri Nyagasani, Roho mutagatifu abane nawe, amukize ibikomere byose afite. Amena

uwera yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

kizito urababaje bibaye aribyo ni ukuri ni ya mayobera abanyagatorika bavuga

nina yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

ijoro ribara uwariraye ntibisanzwe
pe birababaje

bebe yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

birakwiyeko ubutabera bwakwiyambazwa
ariko IMANA NAYO NTIHABURE

ABAYO ALAIN BERTIN yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

Nibahamwa nicyaha amategeko arakora ibyayo gusa imana itube hafipe!!!!

N fred yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka