Umuhanzi Kizito Mihigo arakekwaho ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu

Mu gihe hari hashize iminsi abantu bibaza irengero ry’umuhanzi Kizito Mihigo, Polisi y’igihugu kuri uyu wa mbere taliki 14/4/2014 yasohoye itangazo rivuga ko uyu muhanzi ari mu maboko ya Polisi kimwe n’abandi bantu babiri bakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba nka RNC na FDLR.

Muri iri tangazo ryashyizwe ahagaragara, Polisi y’u Rwanda yavuze ko Kizito Mihigo yafashwe kuwa Gatanu w’icyumweru gishize; Cassien Ntamuhanga, umunyamakuru kuri radiyo Amazing Grace wari umaze iminsi bivugwa ko yaburiwe irengero yafashwe ku wa mbere naho Jean Paul Dukuzumuremyi wahoze ari umusirikare yatawe muri yombi kuwa gatandatu w’icyumweru gishize.

Police kandi ikomeza ivuga ko Kizito Mihigo, Dukuzumuremyi na Ntamuhanga ngo bari gukorwaho iperereza mu bikorwa by’iterabwoba mu Rwanda, gutegura umugambi wo guhirika Leta, ndetse no gutegura umugambi wo kwica abayobozi batandukanye b’igihugu, no gukora ibikorwa by’urugomo mu baturage.

Polisi ikomeza ivuga ko ngo aba batatu bakorana bya hafi n’abayobozi bakuru ba RNC na FDLR, ngo bakaba banakorana cyane n’agatsiko kamaze iminsi gatera ama grenade hirya no hino ndetse bakaba ngo banakomezaga gutegura ibindi bikorwa by’iterabwoba mu Rwanda.

Umuhanzi Kizito Mihigo.
Umuhanzi Kizito Mihigo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Damas Gatare yagize ati: “Polisi ifite ibimenyetso simusiga birimo ama grenades ndetse n’ubuhamya bwatanzwe mu bihe bitandukanye hakorwa iperereza. Kizito Mihigo, Cassien Ntamuhanga na Jean Paul Dukuzumuremyi biyemereye ko bakorana bya hafi n’abayoboke bakuru ba RNC na FDLR, agatsiko kamaze igihe gatera Grenades nyinshi mu Rwanda.

Dosiye yabo igiye koherezwa mu bushinja cyaha. Harimo gukorwa irindi perereza ryo guta muri yombi abandi bakekwaho gukorana n’aka gatsiko. Turasaba abantu bose gukomeza guhana hana amakuru na Polisi.”

Hari hashize iminsi havugwa ibihuha by’uko umuhanzi Kizito Mihigo yaburiwe irengero, ndetse hanavugwa iby’ibura ry’umunyamakuru Cassien Ntamuhanga wayoboraga Radiyo y’ivugabutumwa Amazing Grace Radio (Ubuntu butangaje).

Umuhanzi Kizito Mihigo yamenyekanye cyane mu Rwanda mu mwaka wa 2011, ubwo yaririmbaga indirimbo ‘Amateka’ mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 17 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 51 )

BAVANDIMWE MUSENGA NIMUSHIKAME DUSENGERE IMITIMA Y’ABANYARWANDA KUKO BISHOBOTSE KO ABANTU NK’ABA BAGAMBANIRA IGIHUGU BYABA BITANGAJE!! MUSABE IMANA IDUHE UBWENGE N’UMUTIMA W’URUKUNDO MAZE URWANDA RWACU RUBONE AMAHORO ASESUYE!!!

Brave comedien yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

Mana ubutabera bukore akazi kiabwo gusa bramutse ari ukuri byaba biteye agahinda.niba ari ukumubeshyera kandi Imana ihora ihoze kuko uwicishije inkota ariyo azazira.

abuabacar yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

Nkurikije Agahinda Ipfubyi Bafite Nahamwa Nicyaha Azabihanirwe Byinagarugero

cyusa emile yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

nakumirwa nukuri kizito icyo cyaha cyimuhamye kuko yaba afite ikibazo mumutwe

deus yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

None C Ubwo Muriyo Minsi Bari Baraburiye He? Ese Uwazanye Imodoka Ya Ntamuhanga, Utazwi Ntaramenyekana?

Alias yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

BIRABABAJE!!!!!! KDI BITEYE AGANDA!! KUBONA UMUNTU TWIZERAGA NKA KIZITITO ARIWE WAKORA IBYO .NTAWAMENYA PE!!!

M.SHIMWE ENOCK yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

byaba biteye agahinda ibyaha baregwa bibahamye,gusa reka turebe icyo inzego ziperereza zigeraho nibahamwa nicyaha ubwo haziyambazwa amategeko.

alias gato yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

Birababaje pee!!!!!!!!!! kubona abantu bizirwa n’Abanyarwanda hanyuma ugasanga ari bo bahungabanya umutekano w’igihugu.Ibyaha bibahamye bakanirwe urubakwiye

Alan yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

mana we tabara urwanda nabanyarwanda,birakomeye kunva uburyo abana b’urwanda aribo barugambanira ,ubuse kizito ashobora ate gukorana n’abamugize impfubyi?arakorana na fdlrse ngo bamugarurire abe yabuze? mana we urengere abanyarwanda birakomeye.

gihozo yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

wowe uvuga ngo indirimbo ntakibazo ubwo uremera neza ko umuntu urwaye akajya mu bitaro apfa nku wishwe ntacyo ubwo ufite uko uha agaciro kibyo ushyigikiye sengera urwanda ureke amaranga mutima

jeanne alias nduguyangu yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

Tubishyire mu maboko y’IMANA umucamanza utabera.

mutabazi yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

Aha ubuse koko umuntu Azizerande koko

venant.kalisa yanditse ku itariki ya: 15-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka