Umuhanzi Kizito Mihigo arakekwaho ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu

Mu gihe hari hashize iminsi abantu bibaza irengero ry’umuhanzi Kizito Mihigo, Polisi y’igihugu kuri uyu wa mbere taliki 14/4/2014 yasohoye itangazo rivuga ko uyu muhanzi ari mu maboko ya Polisi kimwe n’abandi bantu babiri bakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba nka RNC na FDLR.

Muri iri tangazo ryashyizwe ahagaragara, Polisi y’u Rwanda yavuze ko Kizito Mihigo yafashwe kuwa Gatanu w’icyumweru gishize; Cassien Ntamuhanga, umunyamakuru kuri radiyo Amazing Grace wari umaze iminsi bivugwa ko yaburiwe irengero yafashwe ku wa mbere naho Jean Paul Dukuzumuremyi wahoze ari umusirikare yatawe muri yombi kuwa gatandatu w’icyumweru gishize.

Police kandi ikomeza ivuga ko Kizito Mihigo, Dukuzumuremyi na Ntamuhanga ngo bari gukorwaho iperereza mu bikorwa by’iterabwoba mu Rwanda, gutegura umugambi wo guhirika Leta, ndetse no gutegura umugambi wo kwica abayobozi batandukanye b’igihugu, no gukora ibikorwa by’urugomo mu baturage.

Polisi ikomeza ivuga ko ngo aba batatu bakorana bya hafi n’abayobozi bakuru ba RNC na FDLR, ngo bakaba banakorana cyane n’agatsiko kamaze iminsi gatera ama grenade hirya no hino ndetse bakaba ngo banakomezaga gutegura ibindi bikorwa by’iterabwoba mu Rwanda.

Umuhanzi Kizito Mihigo.
Umuhanzi Kizito Mihigo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Damas Gatare yagize ati: “Polisi ifite ibimenyetso simusiga birimo ama grenades ndetse n’ubuhamya bwatanzwe mu bihe bitandukanye hakorwa iperereza. Kizito Mihigo, Cassien Ntamuhanga na Jean Paul Dukuzumuremyi biyemereye ko bakorana bya hafi n’abayoboke bakuru ba RNC na FDLR, agatsiko kamaze igihe gatera Grenades nyinshi mu Rwanda.

Dosiye yabo igiye koherezwa mu bushinja cyaha. Harimo gukorwa irindi perereza ryo guta muri yombi abandi bakekwaho gukorana n’aka gatsiko. Turasaba abantu bose gukomeza guhana hana amakuru na Polisi.”

Hari hashize iminsi havugwa ibihuha by’uko umuhanzi Kizito Mihigo yaburiwe irengero, ndetse hanavugwa iby’ibura ry’umunyamakuru Cassien Ntamuhanga wayoboraga Radiyo y’ivugabutumwa Amazing Grace Radio (Ubuntu butangaje).

Umuhanzi Kizito Mihigo yamenyekanye cyane mu Rwanda mu mwaka wa 2011, ubwo yaririmbaga indirimbo ‘Amateka’ mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 17 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 51 )

nyamara mujye mwitonda kuki se atabikora si mwene adam mutekereza ko leta yamurihiye amashuri ariyo yarangiza ikamurwanya? kuki se abyemera ibyo ashinjwa? gusa agitangira kuririmba indirimbo za politike hari beshi babimubujije aranga arakataza none reba. gusa nyagasani we mucamanza w’intabera amube hafi kd bikira mariya umwamikazi wa kibeho amurengere dore ko yamukundaga

emable yanditse ku itariki ya: 14-04-2014  →  Musubize

IYI NKURU IRANTUNGUYE CYANE!NABONAGA KIZITO ASHISHIKAJWE NO KWUNGA ABANYARWANDA,UKUNTU ABIVANZE BITEYE KWIBAZA!REKA DUTEGEREZE IBIZAVA MU IPEREREZA.GUSA NDUMIWE!!!

john yanditse ku itariki ya: 14-04-2014  →  Musubize

Yemwe bavandimwe muri kuvuga ko Kizito azize indirimbo nimusigeho! Leta yacu ni intabera, ntiyaziza Kizito ubumwe n’ubwiyunge nkuko mubivuga kandi ariyo yatangije iyo gahunda, muzakurikire ababa muri iriya fondation ya Kizito bababwire niba Leta itabafashaga muri byinshi kuba bageze aho bageze! Musigeho mutabeshyera Leta rwose. Ahubwo baravuga ngo abo Umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi! Kandi ngo mu nda ni kure ntawakekera Kizito ibyaha nka biriya ariko yarabikoze. Muririnde turinde u Rwanda rwacu turusigasire. Abagambanyi ntibakatubemo!

Mariya yanditse ku itariki ya: 14-04-2014  →  Musubize

Yemwe bavandimwe muri kuvuga ko Kizito azize indirimbo nimusigeho! Leta yacu ni intabera, ntiyaziza Kizito ubumwe n’ubwiyunge nkuko mubivuga kandi ariyo yatangije iyo gahunda, muzakurikire ababa muri iriya fondation ya Kizito bababwire niba Leta itabafashaga muri byinshi kuba bageze aho bageze! Musigeho mutabeshyera Leta rwose. Ahubwo baravuga ngo abo Umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi! Kandi ngo mu nda ni kure ntawakekera Kizito ibyaha nka biriya ariko yarabikoze. Muririnde turinde u Rwanda rwacu turusigasire. Abagambanyi ntibakatubemo!

Mariya yanditse ku itariki ya: 14-04-2014  →  Musubize

Yewe Uwizera Umwana Wumuntu Avumwe.Nagahomamunwa.

alias yanditse ku itariki ya: 14-04-2014  →  Musubize

njye mbonye bitangaje kumuntu nkuriya uzi amateka y’igihugu cyatubyaye urwanda ntawarusenya tureba kuko tuzi ahorwavuye kandi nihabi .twapfuye rimwe rukumbi kandi rirahagije tube umwe ntawuzadushora. murakoze!!!

claude yanditse ku itariki ya: 14-04-2014  →  Musubize

Ntabwo myumva n’agato aho Mihigo yahera agambanira Rwanda. Let us wait for justice

jee yanditse ku itariki ya: 14-04-2014  →  Musubize

ni ugusengera u rwanda na banyarwanda

eliasmanzi yanditse ku itariki ya: 14-04-2014  →  Musubize

bakristu bavandimwe mwaretse tugasenga tushikamye ko bitoroshye ubu koko urwanda ruzahora ruhangayikishijwe nabo rwibarutse kugeza ryali?Nyagasani Yezu utube hafi.bihera mubakomeye babifitemo inyungu hagafpa imbaga y’inzirakarengane.

janviere yanditse ku itariki ya: 14-04-2014  →  Musubize

NDUMIWE KUBYAHA KIZITO AREGWA NKUMUNTU WIMAKAZA UBUMWE N’UBWIYUNGE.

Diane yanditse ku itariki ya: 14-04-2014  →  Musubize

Kizito ndamuzi bihagije ntabwo yakora ibintu nkabiriya bamushinja.Ahubwo indirimbo ye urupfu niyo imukozeho kuko yumvikanye nkaho avugira abahutu.Nibashake ibimenyetso si musiga batavaho barenganya umurescape mu cyunamo.

musana yanditse ku itariki ya: 14-04-2014  →  Musubize

Nyuma y’imyaka 20 birababaje ko ibitekerezo byubaka bya kizito mihigo kuko ari kuzira intambwe yagezeho y’ubumwe n’ubwiyunge nyabwo nko mu ndirimbo aherutse gusohora yitwa IGISOBANURA CY’URUPFU mumurekure kuko nta kindi kibi yakoze

muhirwa yanditse ku itariki ya: 14-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka