RDB yahembye umupolisi uyobora imodoka mu muhanda wa Gishushu

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) cyahaye ibihembo abantu 10 bo mu nzego zitandukanye kubera ubudashyikirwa bagaragaje mu gutanga serivisi.

Sgt Alex Murenzi ubwo yahabwaga igihembo
Sgt Alex Murenzi ubwo yahabwaga igihembo

Ibyo byabaye mu gikorwa cyo kwizihiza icyumweru ngarukamwaka cyahariwe gutanga serivisi inoze, ku itariki ya 06 Ukwakira 2017.

Muri abo bantu bose bahawe ibihembo harimo n’umupolisi witwa Sgt Alex Murenzi uyobora ibinyabiziga mu muhanda wa Gishushu mu mujyi wa Kigali.

Uyu mupolisi ngo niwe witabazwa kenshi iyo habaye umubyigano ukomeye w’ibinyabiziga muri uwo muhanda, haba mu gitondo na nimugoroba.

Abakoresha uwo muhanda bagaragaza ko iyo uwo mupolisi ari kuyobora ibinyabiziga batambuka neza kandi batamaze igihe kirekire bahagaze.

Ubwo Sgt Alex Murenzi yari amaze kwakira igihembo yagize ati “Biranshimishije nk’umupolisi kandi binteye umurava wo gukorera neza igihugu cyanjye n’urwego runyobora rwa Polisi.”

Nyuma yuko ahawe igihembo abantu batandukanye bemeje ko icyo gihembo agikwiye maze bajya ku mbuga nkoranyambaga barabigaragaza.

Mu bandi bahawe ibihembo kubera guha serivisi nziza ababagana harimo Antoinette Kayitesi ukorera Access Bank, umuganga witwa Dr Muhamed Okasha ufasha abagore babyara, uwitwa Jean Pierre Kizito, Sylvanus Kagiraneza ukorera I&M Bank.

Hiyongeramo kandi Evelyne Muteteri ukorera RSSB, Maurice Ndekwe ukorera Farumasi yitwa ‘Value’, Etienne Uwiringiyimana ukorera Akarere ka Nyaruguru na Denis Ngoga ukorera Galaxy Hotel.

Mu bihembo bahawe harimi icyemezo cy’ishimwe n’itike yo gutemberezwa u Rwanda harimo no gusura ingagi.

Sgt Alex Murenzi ari kuyobora imodoka mu muhanda wa Gishushu (Photo Twitter)
Sgt Alex Murenzi ari kuyobora imodoka mu muhanda wa Gishushu (Photo Twitter)

Umuyobozi muri RDB ushinzwe ishami ry’imitangire ya serivisi, Emmanuel Nsabimana avuga ko igikorwa cyo guhemba abakozi batanga serivisi nziza kizajya kiba buri mwaka.

Agira ati “Ntekereza ko iki gikorwa hari icyo gihindura kuko aba bantu twahembye babonywe n’igihugu cyose; abo bakorana bashobora kuzahinduka.”

RDB ivuga ko gahunda yiswe “Na Yombi” y’ubukangurambaga bwo gutanga serivisi nziza yatangiye mu mwaka wa 2012, itaragera ahashimishije bitewe n’abantu batazi ururimi bakiramo ababagana n’imibare y’abakiriya barushaho kwinubira ibigo bibaha serivisi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 45 )

Ntago biriya bihagije kuko uriya muporisi nta nubwo yiyenza nkabandi ngewe ndamwemera

manzi patrick yanditse ku itariki ya: 7-10-2017  →  Musubize

I did not know the name of this policeman, but he really deserves it. I wish we had 10 like him, we should say goodbye kumubyigano w’imodoka mumhanda

Prof Ben yanditse ku itariki ya: 7-10-2017  →  Musubize

Gwasamirera aragikwiye ico gikombe peeee

Gwasamirera yanditse ku itariki ya: 7-10-2017  →  Musubize

Uyu mupolice nanjye nari narabivuze ko ar’ibishoboka nanjye nari kumuhemba kuko, akorana akaZi naza cyane

Twahirwa Jean Olivier yanditse ku itariki ya: 7-10-2017  →  Musubize

Uyu mupolisi kabisa arabikwiye kuko iyo arimo aziyobora nimugoroba tuba twizeye ko ntagurengana ngo atinde bitandukanye n’abandi baba birebera iziva mu mujyi na remera gusa wahagera uvuye za kicukiro cg Nyarutarama ukaba uziko ugiye kuhatinda cyane dore ko iyo harimo abandi bashobora kurekura iziva mu mujyi na remera inshuro zirenga 3 batararekura abava kicukiro, bakimuhe rwose ahubwo banamwongeze.

Mugabo yanditse ku itariki ya: 7-10-2017  →  Musubize

Biranshimishije cyane.Uyu sergean ALEX,akwiye ibindi bihembo.Iyo ayobora imodoka,aritanga kurusha bagenzi be.Mukunda cyane iyo ari hariya I Remera ku Giporoso.Undi nishimiye cyane,ni Dr Mohamed Okasha.Aturuka muli Egypt.Avura abagore muli LEGACY clinic,ku Mulindi.Akora neza cyane kandi arubaha.

KARANGWA Ezra yanditse ku itariki ya: 7-10-2017  →  Musubize

Uwo mupolice Alex arabikwiye pe, nawe uzagende kugishshu habaye umubyigano wimodoka urebe uko aziyobora kabsa. Nanjye nuko ntabishoboye nakamwongeje amapeti kuko arayakwiye pe

Jado C yanditse ku itariki ya: 7-10-2017  →  Musubize

Umva uyu mupolice najyaga mwibazaho cyane none mumpaye igisubizo mbese iyo ari kuyobora imodoka wumva wahagarara ukamureba gusa ntamahane aba afite kandi nanone ntamikino aba afite sinzi uko nabisobanura mwakoze kumuhemba rwose ndamukunda gusa

Bebe yanditse ku itariki ya: 7-10-2017  →  Musubize

Mbega ubushishozi! Uyu mu polisi nta muntu utwara ikinya biziga mu muhanda wa Gishushu utamwemera! Akwiriye iki gihembo iyo ari mu muhanda ukamusangamo nta mpungenge na nkeya ugira uba uzi ko ari in control. Ikibazo nuko muri uriya muhanda mbona ari we wenyine abandi wagira ngo bahora muri stage! Giporoso ho muri feu rouge iyo usanzemo abapolisi ugomba kwitegura kuyimaramo iminota 15 byibuze. Twituhutsa iyo twiyoboye afazari

Schadus yanditse ku itariki ya: 8-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka