RDB yahembye umupolisi uyobora imodoka mu muhanda wa Gishushu
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) cyahaye ibihembo abantu 10 bo mu nzego zitandukanye kubera ubudashyikirwa bagaragaje mu gutanga serivisi.

Ibyo byabaye mu gikorwa cyo kwizihiza icyumweru ngarukamwaka cyahariwe gutanga serivisi inoze, ku itariki ya 06 Ukwakira 2017.
Muri abo bantu bose bahawe ibihembo harimo n’umupolisi witwa Sgt Alex Murenzi uyobora ibinyabiziga mu muhanda wa Gishushu mu mujyi wa Kigali.
Uyu mupolisi ngo niwe witabazwa kenshi iyo habaye umubyigano ukomeye w’ibinyabiziga muri uwo muhanda, haba mu gitondo na nimugoroba.
Abakoresha uwo muhanda bagaragaza ko iyo uwo mupolisi ari kuyobora ibinyabiziga batambuka neza kandi batamaze igihe kirekire bahagaze.
Ubwo Sgt Alex Murenzi yari amaze kwakira igihembo yagize ati “Biranshimishije nk’umupolisi kandi binteye umurava wo gukorera neza igihugu cyanjye n’urwego runyobora rwa Polisi.”
Nyuma yuko ahawe igihembo abantu batandukanye bemeje ko icyo gihembo agikwiye maze bajya ku mbuga nkoranyambaga barabigaragaza.
Mu bandi bahawe ibihembo kubera guha serivisi nziza ababagana harimo Antoinette Kayitesi ukorera Access Bank, umuganga witwa Dr Muhamed Okasha ufasha abagore babyara, uwitwa Jean Pierre Kizito, Sylvanus Kagiraneza ukorera I&M Bank.
Hiyongeramo kandi Evelyne Muteteri ukorera RSSB, Maurice Ndekwe ukorera Farumasi yitwa ‘Value’, Etienne Uwiringiyimana ukorera Akarere ka Nyaruguru na Denis Ngoga ukorera Galaxy Hotel.
Mu bihembo bahawe harimi icyemezo cy’ishimwe n’itike yo gutemberezwa u Rwanda harimo no gusura ingagi.


Umuyobozi muri RDB ushinzwe ishami ry’imitangire ya serivisi, Emmanuel Nsabimana avuga ko igikorwa cyo guhemba abakozi batanga serivisi nziza kizajya kiba buri mwaka.
Agira ati “Ntekereza ko iki gikorwa hari icyo gihindura kuko aba bantu twahembye babonywe n’igihugu cyose; abo bakorana bashobora kuzahinduka.”
RDB ivuga ko gahunda yiswe “Na Yombi” y’ubukangurambaga bwo gutanga serivisi nziza yatangiye mu mwaka wa 2012, itaragera ahashimishije bitewe n’abantu batazi ururimi bakiramo ababagana n’imibare y’abakiriya barushaho kwinubira ibigo bibaha serivisi.
Ibitekerezo ( 45 )
Ohereza igitekerezo
|
mbabwije ukuri ko iyo polisi iza kuba ari private institution nk’izindi, uyu mutipe andi macompanies aba yaramutwaye kera cyane. RNP mufashe uyu musore gutera imbere kuko namwe abakorera akazi uko bikwiriye
Nukuri buriya koko inyuma y’umuntu haba hari undi.Najyaga ntambuka nkabona ntakindi nakora nkamusuhuza numva nishimiye uko ubona akora akazi ke,nkunda kubwira umufasha wanjye kuko tujyana ku kazi nti reba umugabo ukora akazi ke neza.Rwose uwamutoranyije azi kwitegereza.Ariko jyewe nzi Abapolice benshi bakora neza cyane.Igihugu cyacu gitanga umutekano ku rwego rwo hejuru rwose.Rwanda nziza komeza utere imbere kandi abaturage bawe turanezerewe.
Najyanwe kuri NCO’s Course yongere ubumenyi, akomerezeho nandi ma course.
jye ntsrabona ni photo nahise m keka uwo mu Gabo arashoboye pe
uyu mupolici ndamuzi bihagije kuva kera akiri nu mwana yaritangaga, kandi agakunda na famille cyane. RDB irakoze cyane. Police nayo igire icyo imugenera, kuko ayihesheje ishema.
Birashimishije cyane pe! Sinarinzi n’izina rye ariko abatwara ibinyabiziga twese abenshi tumuganiraho. Ntasanzwe ni intangarugero muri Police yacu. Ntashakisha ikosa ahubwo ararikulinda, niyo uriguyemo ashyira mu gaciro akakugira inama.
Congs MURENZI.
Murenzi akwiye ibihembo byinshi. uburyo ayoboramo imodoka: ubwitonzi, umurava, kunoza akazi ke, gucisha make, nibindi byinshi byiza. igihembo aragikwiriye. ubundi jyewe najyaga numva ntekereza ukuntu umuntu yazamuhemba bikanshobera. Buri munsi mu gitondo nyura muri uriya muhanda wo ku gishushu namubona ukuntu akora akazi ke neza nkumva biranshimishije cyane nkagenda mbibwira abo turi kumwe. ni byiza pe! Imana ikomeze imuhe umurava mu kunoza akazi. Big up Alex!!!
Imana imuhe umugisha rwose,njya nibaza niba ajya aruhuka,mu gitondo niwe utuyobora tujya mu kazi,dutaha tukahamusanga,n’abamuyobora baramwitabaza buri gihe.Ngaho nibamuhe promotion nabo bamushimire ko ibyo bamutumye yabikoze neza!
Congs to Murenzi and RNP in general, as fellow wishes to Murenzi, I know well that the Police command will undestood and appreciate this.
Ntabwo ari sergeant ahubwo iyo rank ni senior sergeant.bravo yongere umuhate kandi bitere nabandi ingufu.
Nanjye uyu Mupolice rwose ndamushima cyaneee igihembo yaragikwiye,Kuko akora akazi neza kandi ubona bimurimo.
Ibi birashimishije kubona Sgt Murenzi ayoboye uru rutonde rw’indashyikirwa mu gutanga service. Sinshidikanya ko n’umukoresha we ibi abizi neza. Jye ngira amahirwe yo gukoresha uriya muhanda Mu masaha y’umubyigano ariko imikorere ye wagirango aba afite ikoranabuhanga akoresha.
Akorana umurava
Ubona ibyo akora abifitemo ubuhanga
Arashishoza cyane kandi ashyira mu gaciro
Afite ikinyabupfura cy’umupolice w’umubyamwuga.
Reka bagenzi be bamwigireho kugirango police Irusheho kugumya gutera imbere no gukora kinyamwuga.
Felecitation kuri RNP
Felicitation kuri Murenzi
God bless you and bless our security organs