RDB yahembye umupolisi uyobora imodoka mu muhanda wa Gishushu
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) cyahaye ibihembo abantu 10 bo mu nzego zitandukanye kubera ubudashyikirwa bagaragaje mu gutanga serivisi.

Ibyo byabaye mu gikorwa cyo kwizihiza icyumweru ngarukamwaka cyahariwe gutanga serivisi inoze, ku itariki ya 06 Ukwakira 2017.
Muri abo bantu bose bahawe ibihembo harimo n’umupolisi witwa Sgt Alex Murenzi uyobora ibinyabiziga mu muhanda wa Gishushu mu mujyi wa Kigali.
Uyu mupolisi ngo niwe witabazwa kenshi iyo habaye umubyigano ukomeye w’ibinyabiziga muri uwo muhanda, haba mu gitondo na nimugoroba.
Abakoresha uwo muhanda bagaragaza ko iyo uwo mupolisi ari kuyobora ibinyabiziga batambuka neza kandi batamaze igihe kirekire bahagaze.
Ubwo Sgt Alex Murenzi yari amaze kwakira igihembo yagize ati “Biranshimishije nk’umupolisi kandi binteye umurava wo gukorera neza igihugu cyanjye n’urwego runyobora rwa Polisi.”
Nyuma yuko ahawe igihembo abantu batandukanye bemeje ko icyo gihembo agikwiye maze bajya ku mbuga nkoranyambaga barabigaragaza.
Mu bandi bahawe ibihembo kubera guha serivisi nziza ababagana harimo Antoinette Kayitesi ukorera Access Bank, umuganga witwa Dr Muhamed Okasha ufasha abagore babyara, uwitwa Jean Pierre Kizito, Sylvanus Kagiraneza ukorera I&M Bank.
Hiyongeramo kandi Evelyne Muteteri ukorera RSSB, Maurice Ndekwe ukorera Farumasi yitwa ‘Value’, Etienne Uwiringiyimana ukorera Akarere ka Nyaruguru na Denis Ngoga ukorera Galaxy Hotel.
Mu bihembo bahawe harimi icyemezo cy’ishimwe n’itike yo gutemberezwa u Rwanda harimo no gusura ingagi.


Umuyobozi muri RDB ushinzwe ishami ry’imitangire ya serivisi, Emmanuel Nsabimana avuga ko igikorwa cyo guhemba abakozi batanga serivisi nziza kizajya kiba buri mwaka.
Agira ati “Ntekereza ko iki gikorwa hari icyo gihindura kuko aba bantu twahembye babonywe n’igihugu cyose; abo bakorana bashobora kuzahinduka.”
RDB ivuga ko gahunda yiswe “Na Yombi” y’ubukangurambaga bwo gutanga serivisi nziza yatangiye mu mwaka wa 2012, itaragera ahashimishije bitewe n’abantu batazi ururimi bakiramo ababagana n’imibare y’abakiriya barushaho kwinubira ibigo bibaha serivisi.
Ibitekerezo ( 45 )
Ohereza igitekerezo
|
Nabonye bamwongeye Niya 2 nibamuzamure vuba vuba kbs azage muri passion Ari comiseur kuko arabasha uriya mutype
Nabonye bamwongeye Niya 2 nibamuzamure vuba vuba kbs azage muri passion Ari comiseur kuko arabasha uriya mutype
Murenzi s/Sgt wagombaga kuyivaho kuko imana yaguhaye ubwenge bwo kureba kure ntabwo wihutira Guiana nko kwigisha sha unyibukije kuzamurwa muntera kwo mwishyamba iyo wakoraga neza wavaga kuri Sgt ukambara Lt abandi karakara bakazana ubutani mumisi mike bakemera kuzikumanikira njye nemeye kuyimanika nishimye kuko ngukunda cyane peeee
Wow, bravo my brother Murenzi, Gusa police nayo ishyireho gahunda yo guhemba abakozi bayo bakora neza wenda nabandi bantu bakorana neza nayo.
Nkicyifuzo, ndumva bashyiraho umuco mubigo bya leta nibyigenga wo kujya bahemba abantu bindashyikirwa kumurimo. Byazatuma iki gihugu gitumbagira amahanga akaguma akongorerana.
Murakoze KT
Uyu mu polisi ndamwemera sana jye namaze kumuha ipeta kera mumutima wanjye. Mukundira uko ayobora imodoka neza, abaturuka za kicukiro murabizi ukuntu afasha ziriya modoka zitwara abagenzi za royal, ukuntu zishaje guterera kariya kazamuka zitabishobora. MURENZI congz kbsa
Ohh ni byiza uyu mupolisi nanjye ndamuzi aritanga bien. Ubutaha bazahembe n’undi ukunda kuba ku muhanda kisiment chez lando umuntu akunze kumuhingukaho aturutse muri kaburimbo iva kwa Nirinkwaya(La Croix du Sud) Nawe wagirango afite magi mu kuzishyira ku murongo.
Gushima nibyiza rwose kuko byerekana nuko umuntu yitwara imbere y’abandi. ariko mureke dukomeze twifatanye na police mukwibungabungira umutekano nkabanyarwanda muri rusange. Iyo numvise umuntu wakoze neze mpita numvako ndimo umwenda nange WO gukorera neza igihugu.
Uyu mupolice ahubwo ajye yigisha abandi, kuko hari abafite umutima nkuwinyamaswa baguhana ntano kubaza. kdi uhana umuntu ukaba umuteye umutima mubi bigatuma yakwangiza byinshi birenze yamafaranga umuciye, nabandi bajye barebera kuri Murenzi. Murakoze
Sgt Alex Murenzi afite akantu yihariye wagirango yize wenyine. ikinta bita KWIGISHA cg GUHUGURA nicyo ashyira imbere cyane mu gihe abandi usanga bihutira GUHANA. Ewana bakuzamure kuko uri inyangamugayo!
Muravuga Murenzi kugishushu,ntabwo muzi uwitwa Kamanayo kugisimenti iyo zafunganye akaza ntiwanenya uko abigenza.nawe ubutaha bazamuhembe.
Uyu Mupolisi nange namutekereje mbere yuko menya ko yahembwe. Navuze nti iyo mba utanga ibihembo nari guhemba Umupolisi ukunda gutabazwa iyo ku Gishushu byananiranye. Alex, bravo. You are SMART
Thanx to RDB kuri iki gihembo bamuhaye, aragikwiye pe! Gusa kumuPolisi biba byiza iyo bashyize akantu ku rutugu.. nibagashyiraho bizasabako ahindurirwa n’imirimo tumubure, ariko nyine ntakundi nibamwibuke azatoza abandi.. Bamuhe akanyenyeri rwose..