RDB yahembye umupolisi uyobora imodoka mu muhanda wa Gishushu

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) cyahaye ibihembo abantu 10 bo mu nzego zitandukanye kubera ubudashyikirwa bagaragaje mu gutanga serivisi.

Sgt Alex Murenzi ubwo yahabwaga igihembo
Sgt Alex Murenzi ubwo yahabwaga igihembo

Ibyo byabaye mu gikorwa cyo kwizihiza icyumweru ngarukamwaka cyahariwe gutanga serivisi inoze, ku itariki ya 06 Ukwakira 2017.

Muri abo bantu bose bahawe ibihembo harimo n’umupolisi witwa Sgt Alex Murenzi uyobora ibinyabiziga mu muhanda wa Gishushu mu mujyi wa Kigali.

Uyu mupolisi ngo niwe witabazwa kenshi iyo habaye umubyigano ukomeye w’ibinyabiziga muri uwo muhanda, haba mu gitondo na nimugoroba.

Abakoresha uwo muhanda bagaragaza ko iyo uwo mupolisi ari kuyobora ibinyabiziga batambuka neza kandi batamaze igihe kirekire bahagaze.

Ubwo Sgt Alex Murenzi yari amaze kwakira igihembo yagize ati “Biranshimishije nk’umupolisi kandi binteye umurava wo gukorera neza igihugu cyanjye n’urwego runyobora rwa Polisi.”

Nyuma yuko ahawe igihembo abantu batandukanye bemeje ko icyo gihembo agikwiye maze bajya ku mbuga nkoranyambaga barabigaragaza.

Mu bandi bahawe ibihembo kubera guha serivisi nziza ababagana harimo Antoinette Kayitesi ukorera Access Bank, umuganga witwa Dr Muhamed Okasha ufasha abagore babyara, uwitwa Jean Pierre Kizito, Sylvanus Kagiraneza ukorera I&M Bank.

Hiyongeramo kandi Evelyne Muteteri ukorera RSSB, Maurice Ndekwe ukorera Farumasi yitwa ‘Value’, Etienne Uwiringiyimana ukorera Akarere ka Nyaruguru na Denis Ngoga ukorera Galaxy Hotel.

Mu bihembo bahawe harimi icyemezo cy’ishimwe n’itike yo gutemberezwa u Rwanda harimo no gusura ingagi.

Sgt Alex Murenzi ari kuyobora imodoka mu muhanda wa Gishushu (Photo Twitter)
Sgt Alex Murenzi ari kuyobora imodoka mu muhanda wa Gishushu (Photo Twitter)

Umuyobozi muri RDB ushinzwe ishami ry’imitangire ya serivisi, Emmanuel Nsabimana avuga ko igikorwa cyo guhemba abakozi batanga serivisi nziza kizajya kiba buri mwaka.

Agira ati “Ntekereza ko iki gikorwa hari icyo gihindura kuko aba bantu twahembye babonywe n’igihugu cyose; abo bakorana bashobora kuzahinduka.”

RDB ivuga ko gahunda yiswe “Na Yombi” y’ubukangurambaga bwo gutanga serivisi nziza yatangiye mu mwaka wa 2012, itaragera ahashimishije bitewe n’abantu batazi ururimi bakiramo ababagana n’imibare y’abakiriya barushaho kwinubira ibigo bibaha serivisi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 45 )

Njyewe RDB yantanze 😜hari ubwo mbura icyo namukorera nkamusuhuza! Ubanza avuga ati bite by uriya! Il est calme sage surtout les pieds sur terre! Agakora akazi ke comme pas possible!👍🏽

Tina yanditse ku itariki ya: 8-10-2017  →  Musubize

Nta muntu utwara Imodoka utuye muri ibi bice bya Kicukiro na Gasabo utamuzi, akwiye iki gihembo kuko kuva ku gishushu, Gisimenti na Giporoso iyo uhamubonye uba uzi ko nta kibazo.Mukunda iyo ahagaze imbere ya za Ecobank na GT Bank Remera ukuntu Imodoka zihita zishyira ku mirongo ntawuvundira undi.

Lambert yanditse ku itariki ya: 8-10-2017  →  Musubize

uyu mugabo ibyo akora ubona abirimo neza bamwongere ipeti naho ibyo bipapuro ntabwo bihagije

turatsinze yanditse ku itariki ya: 8-10-2017  →  Musubize

Burya uzakore neza! Biratangaje urebye umubare w’abapolisi dufite muri Kigali maze abantu bose bagahuriza kuri umwe kandi bose bamushima nyamara ntawuziranye n’undi. Alex ni indashyikirwa kabisa. Nabonye Afande Badege amwitegereza cyane nawe anuvuganire hejuru.

Vincent yanditse ku itariki ya: 8-10-2017  →  Musubize

Ntabwo ari SGT ahubwo ni Sinior SGT

Kigali yanditse ku itariki ya: 8-10-2017  →  Musubize

Mubyukuri uyu mupolice akwiye no kuzamurwa muntera kabisa intugu zikaringanira Kuko akunda akazi ke pe uziko aba yabize icyuya ubona ashishikaye nge simuzi mubona muhanda ariko nshimiye inzego zigihugu cyacu rwose nabo bareba kure

Musoni yanditse ku itariki ya: 8-10-2017  →  Musubize

Murenzi ntasanzwe iyo ari kuyobora imodoka abikorana ubwitonzi pe
Mwakoze kumuhemba

Kaliza yanditse ku itariki ya: 8-10-2017  →  Musubize

Kabisa aragikwiye pe ntiwamubona arakaye na rimwe kandi aba serious ayobora neza mbese akwiye kugirwa umwarimu wa bagenzi be rwose!

alias yanditse ku itariki ya: 8-10-2017  →  Musubize

Uriya mu police nakamuhembye kuko Aritanga cyane. Mukazi birenze ahubwo na police izamuhe igikombe kbs

Samuel yanditse ku itariki ya: 8-10-2017  →  Musubize

Ahubwo bizadushimisha tubonye bamuteye akantu ku ntugu. Aritanga kbs

Aloyz yanditse ku itariki ya: 8-10-2017  →  Musubize

Rwose uyumupolice ntasanzwe akwiye gushimwa akora akazi nkuwikorera nintore peeee bamwongeze amapeti

Kabanda yanditse ku itariki ya: 7-10-2017  →  Musubize

Rwose uyumupolice ntasanzwe akwiye gushimwa

Kabanda yanditse ku itariki ya: 7-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka