Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize kuri #COVID19

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro).

Ni inama benshi bari bategereje kumva imyanzuro iyifatirwamo cyane cyane ku bijyanye n’ingamba zo gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Hari imirenge 50 yo hirya no hino by’umwihariko imaze iminsi 15 muri Guma mu Rugo ikaba itegereje kumva icyo iyi nama yanzuye, dore ko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi yariyasabye abari muri iyo mirenge kuba bihanganye bakaguma mu rugo, kuko biterenze kuri uyu wa Gatatu bamenyeshwa gahunda ikurikiraho.

Kanda HANO urebe imyanzuro yafatiwe muri iyi nama

Reba HANO imyanzuro yari yafatiwe mu nama y’Abaminisitiri y’ubushize

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Benshi bakeka ko gusenga byatuma Imana ikuraho iyi CORONA.Dore impamvu Imana itabikora.Iteka abantu barasenga,ariko ntibahinduke ngo bareke gukora ibyo Imana itubuza,ahubwo bakarushaho gukora ibibi.Urugero,muzarebe abasirikare bali ku rugamba.Nabo bafata umwanya bagasenga.Barangiza bakongera bakarwana.Yohana 9,umurongo wa 12,havuga ko Imana itumva amasengesho y’abantu bakora ibyo Imana itubuza.Gusenga Imana ngo ikureho CORONA nyamara abantu barushaho kuba babi,ntacyo byatanga.Ahubwo Corona ni kimwe mu bimenyetso byinshi byerekana ko imperuka iri hafi cyane.Kuli uwo munsi,Imana izakura mu isi abakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira.Nyuma yaho,nibwo izakuraho ibibazo byose isi ifite.Niko ijambo ryayo rivuga.

gasana yanditse ku itariki ya: 11-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka