Imirenge imaze iminsi 14 muri Guma mu Rugo iramenya ibyemezo yafatiwe kuri uyu wa Gatatu

Abatuye mu mirenge 50 imaze iminsi 14 muri Guma mu rugo, kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Kanama 2021 bari bategereje kumva ibyemezo bafatiwe, niba bava mu rugo cyangwa niba Guma mu Rugo ikomeza.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean-Marie Vianney yasabye abakiri muri Guma mu Rugo kwihangana bagategereza imyanzuro ishyirwa ahagaragara kuri uyu wa Gatatu
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean-Marie Vianney yasabye abakiri muri Guma mu Rugo kwihangana bagategereza imyanzuro ishyirwa ahagaragara kuri uyu wa Gatatu

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko n’ubwo igihe cyari cyashyizweho cyarangiye, abo baturage basabwa kwihangana bagategereza imyanzuro itangazwa kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021.

MINALOC yavuze ko hari isuzuma ryakozwe na Minisiteri y’Ubuzima muri iyo mirenge, ibyavuye muri iryo suzuma bikaba byiriwe bisesengurwa kuri uyu wa Kabiri, naho imyanzuro ishingiye kuri iryo suzuma ikaba itangazwa ku wa Gatatu.

Iyo mirenge 50 yashyizwe muri Guma mu Rugo guhera tariki 28 Nyakanga 2021 kugera tariki 10 Kanama 2021, kugira ngo ibashe gukurikiranwa neza mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Kanda HANO urebe iyo Mirenge n’Uturere iherereyemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka