Perezida Kagame yashimye inkunga y’u Buhinde yo kurwanya #COVID19

Parezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko yagiranye ibiganiro kuri telefone na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi. Ibyo biganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi, baganira no ku bufasha u Buhinde bukomeje guha u Rwanda.

Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter, yagize ati “Namushimiye ubufasha mu by’ubuvuzi n’ibikoresho u Buhinde bwageneye u Rwanda mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19. Iyo nkunga twarayishimye cyane.”

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, na we mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yashimiye ‘inshuti ye’ Perezida Kagame, amushimira by’umwihariko ingamba u Rwanda rwafashe zatumye rubasha guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Narendra Modi ati “U Buhinde butewe ishema no gushyigikira ingufu zanyu, atari mu guhangana na COVID-19 gusa, ahubwo no mu bindi bikorwa bikomeje kwihutisha iterambere ry’u Rwanda.”

Narendra Modi yongeyeho ko u Rwanda ari inkingi y’ingenzi kandi ko ruzakomeza kugira uruhare rukomeye mu mubano w’u Buhinde na Afurika.

Muri Nyakanga 2018 nibwo Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yagiriye uruzinduko rw’amateka mu Rwanda, icyo gihe akaba yarakiriwe ku kibuga cy’indege cya Kanombe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Mu ruzinduko rw’uwo muyobozi, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zigamije iterambere ry’ibihugu byombi zirimo, ubukungu, uburezi, ikoranabuhanga, itumanaho, ubuhinzi, umutekano, ubuvuzi n’ibindi.

Uwo muyobozi kandi yagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, nyuma y’ibyo biganiro asura icyanya cyahariwe inganda (Special Economic Zone), aho bateganyaga kuzashora asaga miliyoni 100 z’Amadorari mu rwego rwo kwagura icyo cyanya.

Uwo muyobozi kandi yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira imibiri isaga ibihumbi 250 irushyinguyemo, nyuma agirana ibiganiro n’umuryango mugari w’Abahinde bakora ubucuruzi mu Rwanda ndetse n’itsinda ry’abashoramari baje bamuherekeje.

Narendra Modi mu muhango wo gushyikiriza inka abaturage
Narendra Modi mu muhango wo gushyikiriza inka abaturage

Muri urwo ruzinduko rw’iminsi ibiri, Minisitiri w’intebe w’u Buhinde Narendra Modi, yerekeje no mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru,agabira imiryango yimuriwe mu Mudugudu w’icyerekezo wa Rweru inka 200, muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Leta y’u Buhinde kandi ku wa 16 Mata 2019 yahaye u Rwanda impano y’imiti y’indwara z’umwijima, ifite agaciro ka Miliyoni 1,6$ ahwanye na miliyari 1 na miliyoni 400Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka