Inka zatanzwe na Narendra Modi zikomeje kwiyongera

Abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Rweru mu Karere ka Bugesera bararangwa n’akanyamuneza muri iyi minsi mikuru isoza umwaka bakesha inka borojwe na Minisitiri w’u Buhinde, Narendra Modi, zatangiye kororoka.

Imwe mu nka zorojwe abaturage iri kumwe n'iyayo
Imwe mu nka zorojwe abaturage iri kumwe n’iyayo

Ubwo yasuraga u Rwanda muri Nyakanga 2018, Narendra Modi yoroje abo baturage inka 200. Ni inka zahawe abatujwe muri uwo mudugudu muri 2016 bavanywe ku kirwa cya Mazane cyari giherereye hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
Minisitiri Modi yatanze amafaranga agurwamo izo nka.

Hagati mu kwezi kw’Ukuboza mu mwaka w’2018, inka 38 muri 47 zatanzwe zari zimaze kubyara, mu gihe icyenda zisigaye biteganyijwe ko zizabyara mu kwa gatatu muri 2019, nk’uko byasobanuwe na Hyacenthus Uwitonze ushinzwe ubworozi mu Karere ka Bugesera.

Inkuru ya KT Press iravuga ko izo nka zabyaye zose hamwe ubu zikamwa litiro 280 z’amata ku munsi, bivuze ko impuzandengo y’amata akamwa inka imwe muri zo ari litiro umunani.
Abazihawe basigarana igice kimwe cy’amata, ikindi gice bakakigemura ku ikusanyirizo ry’amata rya Gashora.

Narendra Modi mu muhango wo gushyikiriza inka abaturage
Narendra Modi mu muhango wo gushyikiriza inka abaturage

Umwe mu bahawe inka witwa Eric Muhayimana w’imyaka 25 y’amavuko yabwiye KT Press ko nta kimushimisha mu buzima bwe nko kuzinduka mu gitondo akama inka ye.
Yagize ati " inka yanjye impemba umushahara w’ukwezi."

Inka ya Muhayimana ikamwa litiro 17 ku munsi, litiro 16 akazigurisha mu gihe imwe ayigenera abana be babiri.
Litiro imwe y’amata ayigurisha 250Frw, bivuze ko ku kwezi abona ibihumbi 120Frw. Muhayimana avuga ko buri kwezi abasha kuzigama amafaranga ari hagati y’ibihumbi 60Frw na 80Frw.

Uwitonze ushinzwe ubworozi mu Karere ka Bugesera avuga ko ubwoko bw’inka zahawe abaturage ba Rweru ari Frizone ku kigero cya 50% zikaba zishobora gutanga umukamo ungana na litiro zibarirwa mu icumi ku munsi ariko zishobora kwiyongera bitewe n’uburyo inka yagaburiwe.

Uwitonze ati "Twizeye ko nizongera kubyara zizakamwa amata menshi kuko ubu zihabwa ibiribwa birimo intungamubiri zihagije."

Agnes Uwizeyimana w’imyaka 46 y’amavuko ni undi mubyeyi wahawe inka. Avuga ko ikamwa litiro 10 ku munsi, zirindwi akazigurisha, naho ebyiri akazigenera abana be batatu.

Ati "Abana banjye ubu bafite ubuzima bwiza, harakabaho Guverinoma yaduhaye izi nka."

Uwizeyimana asobanura ko amafaranga avana mu mata ayifashisha mu gutunga umuryango we no kwishyurira abana be amafaranga y’ishuri.

Hazatangwa izindi nka 153

Inka zimaze gutangwa ni 47 mu gihe nyamara Minisitiri w’u Buhinde Narendra Modi yatanze inkunga y’inka 200.
Dr Solange Uwituze, umuyobozi wungirije mu Kigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, (RAB) yabwiye KT Press ko ku ikubitiro habaye horojwe imiryango 47, mu gihe izindi zizahabwa indi miryango isigaye itarazibona. Ngo habanje imirimo yo gutunganya ibindi bikorwa remezo no kwimura indi miryango 120 izazihabwa nyuma yo kwimurwa ku kirwa cya Sharita.

Dr Uwituze yavuze ko izo nka 153 zizahabwa abo zigenewe mu kwezi kwa gatandatu 2019.

Abahagarariye u Rwanda n'u Buhinde barabyinana n'abahawe inka bishimira ko iza mbere zatangiye kororoka
Abahagarariye u Rwanda n’u Buhinde barabyinana n’abahawe inka bishimira ko iza mbere zatangiye kororoka

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, avuga ko mu rwego rwo koroza n’abandi, nk’uko biri muri gahunda ya Girinka, inyana za mbere zizakomoka ku zorojwe abaturage zizahabwa abandi kugira ngo na bo iyo gahunda ibagereho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka