Minisitiri w’intebe w’u Buhinde Narendra Modi ageze mu Rwanda

Minisitiri w’intebe w’u Buhinde Narendra Modi wari utegerejwe mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, ageze mu Rwanda yakirwa ku kibuga cy’indege cya Kanombe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Minisitiri w'Intebe w'u Buhinde Narendra Modi yakiriwe na Perezida Paul Kagame
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yakiriwe na Perezida Paul Kagame

Mu ruzinduko rw’uwo muyobozi hakaba hateganijwe gusinya amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zigamije iterambere ry’ibihugu byombi zirimo, ubukungu, uburezi, ikoranabuhanga, itumanaho, ubuhinzi, umutekano, ubuvuzi n’ibindi.

Uwo muyobozi kandi azagirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, nyuma y’ibyo biganiro asure icyanya cyahariwe inganda (Special Economic Zone), aho bateganya kuzashora asaga miliyoni 100 z’Amadorari mu rwego rwo kwagura icyo cyanya.

Uwo muyobozi kandi azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamire imibiri isaga ibihumbi 250 irushyinguyemo, nyuma agirane ibiganiro n’umuryango mugari w’Abahinde bakora ubucuruzi mu Rwanda ndetse n’itsinda ry’abashoramari baje bamuherekeje.

Muri urwo ruzinduko rw’iminsi ibiri, Minisitiri w’intebe w’u Buhinde Narendra Modi, azanerekeza mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru, aho ateganya kugabira imiryango yimuriwe mu Mudugudu w’icyerekezo wa Rweru inka 200, izo zikaba zizagurwa mu Rwanda.

Muri uyu mwaka abashoramari baturuka mu Buhinde baza mu Rwanda bariyongereye bava kuri 66 bagera kuri 91. Abo bashoramari bakaba bibanda cyane mu ikoranabuhanga n’itumanaho ICT, mu buhinzi , mu mahoteri, ndetse no mu burezi aho bazanye kaminuza ya Mahatma Gandhi.

Abanyarwanda nabo ntibatanzwe mu gushora imari mu Buhinde, aho bo bakora ibijyanye no kohereza ibyuma bya Aluminium, hakaba abohereza ibinyampeke, ndetse n’ibikomoka ku mata.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka