Nyanza: Umuryango uhangayikishijwe n’imibiri y’ababo imaze imyaka 2 idashyingurwa, ukabishinja Gitifu

Abagize umuryango wa Disi Didace wari utuye mu Murenge wa Ntazo mu Karere ka Nyanza, baravuga ko bahangayikishijwe no kuba imibiri y’abana babiri bo muri uwo muryango bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imaze imyaka ibiri idashyingurwa mu cyubahiro.

Bategereje ko imibiri y'abavandimwe babo izashyingurwa mu cyubahiro
Bategereje ko imibiri y’abavandimwe babo izashyingurwa mu cyubahiro

Abo bana biciwe mu rugo rwa Kaberuka Euphrem (utakiriho) na Musabuwera Madeleine, bari abaturanyi b’uyu muryango ariko nyuma bakaza kwimukira mu Murenge wa Kibirizi na wo wo mu Karere ka Nyanza, aho abo bana bari bahungiye, hanyuma bajugunywa mu musarane wo muri urwo rugo.

Amakuru y’uko biciwe muri urwo rugo yaje kumenyekana ubwo abana bo kwa Kaberuka baje gushyamira, hanyuma umwe akabwira undi ati “Nakwica nkakujugunya mu musarane tukajya tukunnya hejuru nk’uko tunnya hejuru y’abana bo kwa Disi”.

Kuva ubwo amakuru yahise atangira gutangwa, inzego z’ubuyobozi n’abandi bafatanyabikorwa bajya gushakisha iyo mibiri mu musarane wo kwa Kaberuka.

Ni igikorwa cyayobowe n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Jean Baptiste Habineza, tariki ya 5 Nyakanga 2018, maze muri uwo musarane havanwamo imibiri y’abantu bane, harimo n’abo bana bo kwa Disi Didace babiri.

Nyuma yo gukuramo iyo mibiri kandi, Umunyamabanga nshingwabikorwa ubwe yitangiye imbwirwaruhame asaba abaturage kujya batanga amakuru y’aho bakeka hari imibiri itarashyingurwa kugira ngo ishyungurwe, ndetse anavuga umubare w’imibiri yabonetse (ine).

Inyandiko y’inama y’umutekano y’Akarere ka Nyanza y’ukwezi kwa Nyakanga 2018 kashyikirije Intara y’Amajyepfo, na yo igaragaza ko uwo musarane wakuwemo imibiri ine.

Inyandiko y'inama y'umutekano y'Akarere ka Nyanza, yemeza ko mu musarane havuyemo imibiri ine
Inyandiko y’inama y’umutekano y’Akarere ka Nyanza, yemeza ko mu musarane havuyemo imibiri ine

Mu gihe cyo gushakisha iyo mibiri, Musabuwera n’umuhungu we Cassien Kayihura (aho iyo mibiri yakuwe), bari bafunzwe bakekwaho icyaha cya Jenoside.

Kurigisa imibiri

Mu rubanza rwaburanishijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza, tariki ya 09 Gicurasi 2019, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Jean Baptiste Habineza, yahamagajwe n’urukiko nk’umutangabuhamya wari uhari, kandi akaba ari na we wari uhagarariye igikorwa cyo gushakisha iyo mibiri.

Icyaje gutungurana, ni uko uwo muyobozi yabwiye urukiko ko mu musarane hatavanywemo imibiri ine, ko ahubwo havanywemo umubiri umwe w’umuntu mukuru.

Kayisire Devotha, umwe mu bagize umuryango wa Disi, avuga ko havanwamo iyo mibiri hari uwari Komanda wa Polisi muri ako gace, Karangwa Theoneste, ariko akavuga ko mu gihe cyo gutumiza abatangabuhamya, Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwanze kumutumiza ngo atange amakuru kuri iyo mibiri.

Mu rukiko, Gitifu yavuze ko mu musarane havuyemo umubiri w'umuntu umwe gusa
Mu rukiko, Gitifu yavuze ko mu musarane havuyemo umubiri w’umuntu umwe gusa

Icyo gihe urukiko rwanzuye ko ruzigirayo kureba niba koko hari umubiri umwe, rugezeyo koko rusanga aho imibiri yari yarabitswe (ku biro by’umurenge wa Kibirizi), hari umubiri umwe gusa.

Ibi byatumye Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwanzura ko Musabuwera Madeleine n’umuhungu we Kayihura Cassien ari abere, ariko abagize umuryango wa Disi Didace bajuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Huye.

Icyo gihe hibazwaga aho indi mibiri y’abantu batatu yajyanwe, ariko biba urujijo, bituma inzego zitangira kubikurikirana.

Abagize uyu muryango kandi batabaje inzego zitandukanye basaba ko barenganurwa bagahabwa ubutabera, ndetse Disi Dieudonée, umwe mu bagize umuryango wa Disi Didace, yanditse ubutumwa kuri twitter, agaragaza iki kibazo, ndetse anasaba inzego zinyuranye harimo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko uyu muryango warenganurwa, ukabona imibiri y’ababo bakabasha kubashyingura mu cyubahiro.

Imibiri yaje kugarurwa

Tariki ya 21 Ugushyingo 2019, itsinda ry’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ryagiye gukurikirana iki kibazo ku Murenge wa Kibirizi, maze mu nyandiko ryakoze Kigali Today ifitiye kopi, ryemeza ko ryahasanze amashitingi abiri y’umweru, imwe irimo “imibiri y’abantu bashobor kuba bane”, naho indi irimo imyenda myinshi itandukanye irimo iy’abana n’iy’abantu bakuru.

Bukeye bwaho tariki ya 22 Ugushyingo 2019, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Jean Baptiste Habineza yahise afungwa, akurikiranyweho ibyaha byo kuzimanganya ibimenyetso no gutanga ubuhamya bw’ibinyoma mu rubanza rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y’igihe gitoya, uyu muyobozi yaje gufungurwa bivugwa ko yatanze ingwate ndetse n’abantu bamwishingira, ndetse icyo gihe ahindurirwa umurenge yayoboraga ajya kuyobora uwa Mukingo, ubu akaba ageze mu wa Nyagisozi.

Nyuma yo kongera kuboneka kw’iyo mibiri, mu rubanza rw’ubujurire rwaburanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, mu kwezi kwa Gicurasi 2020, urukiko rwategetse ko Musabuwera Madeleine n’umuhungu we Cassien Kayihura bahamwa n’icyaha cya Jenoside, rubahanisha igifungo cya burundu.

Ku bijyanye no kunyereza imibiri no gutanga ubuhamya butari bwo kuri iyo mibiri bikekwa ko byakozwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa Habineza Jean Baptiste, ubushinjacyaha buracyari mu iperereza, bikavugwa ko hagitegerejwe urubanza kuri icyo kibazo.

Kayisire Devotha, umwe mu bagize umuryango wa Disi Didace, avuga ko bahangayikishijwe no kuba hashize imyaka irenge ibiri imibiri y’ababo (abavandimwe be) ibonetse, ariko bakaba batarabasha kuyishyingura mu cyubahiro.

Agira ati “Gushyingura imibiri y’abo bana bisa n’ibidashoboka, kuko imibiri yari yabonetse ari ine, igashyirwa hamwe n’indi ku biro by’umurenge, ariko hashira igihe bakavuga ko itagihari hari umubiri umwe gusa. Na nyuma yo kuyibona kuyishyingura biracyari ikibazo”.

Ikindi aba bagize umuryango wa Disi bibaza ni uburyo umuyobozi wayoboye ibikorwa byo gushakisha imibiri y’ababo, agahindukira akayitangaho amakuru atari yo mu rukiko ku byo bo (abagize umuryango wa Disi) bita inyungu ze bwite, ndetse bakanakeka ko hatanzwe ruswa, none akaba akiri mu nshingano z’ubuyobozi.

Icyakora kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, avuga ko uyu muyobozi (Gitifu) yahanwe mu rwego rw’akazi, hakaba hategerejwe icyo ubushinjacyaha buzakora ku makosa yaketsweho yo kurigisa imibiri no gutanga amakuru atari yo.

Icyakora uyu muyobozi w’akarere ntiyashatse gutangaza igihano cyo mu rwego rw’akazi Gitifu yahanishijwe ku bw’ayo makosa yaketsweho.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, avuga ko iki kibazo na we akizi, kandi ko kikiri mu rwego rw’ubutabera, hakaba hagitegerejwe icyo ubutabera buzanzura.

Agira ati “Icyo nakora ni ukukubwira nti uwo muryango ukwiriye kwihangana, ni byo birababaje, ariko kandi tukanareka inzego z’ubutabera zigakora akazi kazo”.

Uyu muyobozi avuga ko imibiri y’abo bantu iri mu maboko y’ubugenzacyaha, aho ibitswe ku Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, akizeza ko irinzwe neza, hagitegerejwe icyo ubutabera buzanzura hanyuma ikabona gushyingurwa mu cyubahiro.

Abagize umuryango wa Disi Didace kandi baherutse no kugeza iki kibazo ku Badepite bagize Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, ubwo bari mu kiganiro kuri Radiyo Rwanda Inteko, mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka wa 2020.

Icyo gihe abo Badepite bijeje uyu muryango ko bazafatanya na Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), bagakurikirana icyo kibazo ku buryo ababigizemo uruhare bose bazabiryozwa.

Abagize uyu muryango ariko bo basanga ikibazo gishingiye ku buyobozi bubi. Kayisire Devotha ati “Ikibazo cyabaye Gitifu warigishije imibiri akavuga ko ntayavuye muri WC (mu musarane) ku nyunguze bwite. Iba yarashyinguwe kuko si rwo rubanza rwa mbere rubayeho, ariko ni rwo rwa mbere imibiri imaze imyaka n’imyanuro yanamye idashyinguwe kubera abayobozi batari inyangamugayo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 22 )

Xavier na Alias nimwe ahubwo mufite amatiku, birazwi neza ko Gitifu yariye ama dollars atubutse ,ahubwo turasaba RIB ,Police nizindi nzego kumufata ataratoroka kuko hari nigihe yashatse kubigerageza. Uwo mugabo Gitifu akurikiranwe hakiri kare

Ndumunyarwanda yanditse ku itariki ya: 12-10-2020  →  Musubize

Mwagiye mureka gutukana ko mwese ntawaruharikoko!iriya rapport umuyobozi w’umurenge yatanze haruwayimutangiye? Bajya kwivamo harumunyarwanda wabavuyemo !ntimugashyigikire ikibi.Uyumunsi ni umuryango was Didaci bibayeho ejo nimwe!Mureke tureke kwisenyera Rwanda rwacu twitwaje icyo turicyo!

Kagabo yanditse ku itariki ya: 12-10-2020  →  Musubize

Ibibintu nabana bibitambambuga babikiza aliko ngo byarananiranye gute !!(1) imibiri yavanwe mumusarani yego cy oya (2) abantu bali bahari barayibonye !!yari ingahe !!ubu hali ingahe!! niba ihari ikibazo nikihe!! niba idahari irihe!!ikibazo cyaba kiri kuli gitifu nuko yaba yarahari akayibona nyuma akayihakana aho umuntu yakwibaza icyo agikora nubwo yaba yarabuze ntiyagombye kuyihakana kuko siwe uyirinda yazira kubeshya akingira ikibaba abari babishinzwe Commandant wa Polisi uvugwa atangaje ibyo yiboneye byoroshye aho yaba ali hose kuruta kujya mu nkiko kandi nawe biri munshingano ze imyaka 2 kukintu cyo gukemura umunsi 1!!

Lg yanditse ku itariki ya: 12-10-2020  →  Musubize

Ariko ubundi mbaze singira ngo iyo dosiye iri mu nkiko ikibazo kiba cyageze aho kigomba gukemurirwa? Mwarekeye ubutabera akazi kabwo. Ibi byo gusakuza mu itangazamakuru harya biba bishatse kwerekana iki? Ahubwo umuntu yatekereza ko hari ikibyihishe inyuma abajya mu itangazamakuru ubanza bafite ikindi bahise si gusa.

Alias yanditse ku itariki ya: 12-10-2020  →  Musubize

Murakoze cyane kubw’iyi nkuru,
Disi Dieudonne
1.byaba byiza apimishije uwo mubiri akamenya niba bafitanye isano kuko ntiwapfa no Kwizera amakuru yose avugwa
2.Disi Dieudonne uri umuvandimwe gusa wabaye umunyamatiku, kuko ibi byaraburanwe,inabi ushakira gitifu urayibura uhitamo gukoresha itangazamakuru, urabizi ko iyo mibiri iri ku karere, kuki ushakira mugenzi wawe inabi?
3.Ariko inkuru nkiyi igihe imaze CNLG na Ibuka batureberera ko ntacyo barayivugaho si uko babona ari amatiku?
4.Abanyamakuru mureke gukora inkuru mubogamira ikinyoma.
Dukeneye kubaka ibiramba,
5.Together we Can

Xavier yanditse ku itariki ya: 12-10-2020  →  Musubize

Mubandi nanjye nakunga my ryo uvuze. Abanyarwanda ni abanyamatiku babi cyane (ariko iyi famille ya Disi) no mbona ari aba mu amatiku.

Gusa abanyamakuru dufite nabo ntabwo ari professionals bisubireho aho gutara inkuru z amatiku bashake izubaka abanyarwanda n igihugu cyose.

Mukwiye amahugurwa pe!

Alias yanditse ku itariki ya: 12-10-2020  →  Musubize

Ndatangaye cyane kubona Xavier Utukana nako ushinyagura bigeze aho!
uratinyuka ugashinyagurira Famille bene ako kageni,Niba mwarafatanyije icyaha n’uwo uvugira wahengamiye ku gifu kinini Ndagirango nkubwire ko mwariye akataribwa!!Amaraso y’inzirakarengane arivugira ubwayo.

Niba byaraburanwe urabuza abantu uburenganzira bwabo kubera iki?
Ntuzongere Xavier

Munyamahoro Justin yanditse ku itariki ya: 12-10-2020  →  Musubize

Ntakintu nabonye kibabaza nko gukorerwa Genocide hanyuma abanyendanini bakabaye baguhoza bakagushinyagurira.

Gusa bihita bigaragara ko inda iba yasumbye indamu.

Ntago bishoboka ko Gitif yakomeza kwidegembya n’ibintu yakoze kuri iriya mibiri.

BIRAGARAGARA KO YABAYE IKIGARASHA GIFPOBYA GENOCIDE

munyamahoro Justin yanditse ku itariki ya: 13-10-2020  →  Musubize

Abagitifu bareba inyungu zabo ntibarebe izabaturage bskurweho ,bisenya u Rwanda rwacu!!!

Akariza yanditse ku itariki ya: 12-10-2020  →  Musubize

MURUMVA XAVIER NAWERAA! UREKE KUGUMA GUSHINYAGURA, ESE UBUNDI UTARUBASIRA BENE DISI NGO NI ABANYAMATIKU? UZI UKO IGIKORWA CYO GUKURA IMIBIRI MURI URIYA MUSARANE CYAGENZE? UBAYE WARI UHARI NAVUGANA NAWE, ARIKO NIBA UTARAKURIKURANYEICYO GIKORWA NGO UKURIKIRANRE URUBANZA CECEKA. GUSA WITONDE, UTONGERA GUSHINYAGURIRA ABANTU. MUZARYA NAKATARIBWA.

manirakiza Albert yanditse ku itariki ya: 13-10-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka