Nyanza: Umuryango uhangayikishijwe n’imibiri y’ababo imaze imyaka 2 idashyingurwa, ukabishinja Gitifu

Abagize umuryango wa Disi Didace wari utuye mu Murenge wa Ntazo mu Karere ka Nyanza, baravuga ko bahangayikishijwe no kuba imibiri y’abana babiri bo muri uwo muryango bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imaze imyaka ibiri idashyingurwa mu cyubahiro.

Bategereje ko imibiri y'abavandimwe babo izashyingurwa mu cyubahiro
Bategereje ko imibiri y’abavandimwe babo izashyingurwa mu cyubahiro

Abo bana biciwe mu rugo rwa Kaberuka Euphrem (utakiriho) na Musabuwera Madeleine, bari abaturanyi b’uyu muryango ariko nyuma bakaza kwimukira mu Murenge wa Kibirizi na wo wo mu Karere ka Nyanza, aho abo bana bari bahungiye, hanyuma bajugunywa mu musarane wo muri urwo rugo.

Amakuru y’uko biciwe muri urwo rugo yaje kumenyekana ubwo abana bo kwa Kaberuka baje gushyamira, hanyuma umwe akabwira undi ati “Nakwica nkakujugunya mu musarane tukajya tukunnya hejuru nk’uko tunnya hejuru y’abana bo kwa Disi”.

Kuva ubwo amakuru yahise atangira gutangwa, inzego z’ubuyobozi n’abandi bafatanyabikorwa bajya gushakisha iyo mibiri mu musarane wo kwa Kaberuka.

Ni igikorwa cyayobowe n’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Jean Baptiste Habineza, tariki ya 5 Nyakanga 2018, maze muri uwo musarane havanwamo imibiri y’abantu bane, harimo n’abo bana bo kwa Disi Didace babiri.

Nyuma yo gukuramo iyo mibiri kandi, Umunyamabanga nshingwabikorwa ubwe yitangiye imbwirwaruhame asaba abaturage kujya batanga amakuru y’aho bakeka hari imibiri itarashyingurwa kugira ngo ishyungurwe, ndetse anavuga umubare w’imibiri yabonetse (ine).

Inyandiko y’inama y’umutekano y’Akarere ka Nyanza y’ukwezi kwa Nyakanga 2018 kashyikirije Intara y’Amajyepfo, na yo igaragaza ko uwo musarane wakuwemo imibiri ine.

Inyandiko y'inama y'umutekano y'Akarere ka Nyanza, yemeza ko mu musarane havuyemo imibiri ine
Inyandiko y’inama y’umutekano y’Akarere ka Nyanza, yemeza ko mu musarane havuyemo imibiri ine

Mu gihe cyo gushakisha iyo mibiri, Musabuwera n’umuhungu we Cassien Kayihura (aho iyo mibiri yakuwe), bari bafunzwe bakekwaho icyaha cya Jenoside.

Kurigisa imibiri

Mu rubanza rwaburanishijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza, tariki ya 09 Gicurasi 2019, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Jean Baptiste Habineza, yahamagajwe n’urukiko nk’umutangabuhamya wari uhari, kandi akaba ari na we wari uhagarariye igikorwa cyo gushakisha iyo mibiri.

Icyaje gutungurana, ni uko uwo muyobozi yabwiye urukiko ko mu musarane hatavanywemo imibiri ine, ko ahubwo havanywemo umubiri umwe w’umuntu mukuru.

Kayisire Devotha, umwe mu bagize umuryango wa Disi, avuga ko havanwamo iyo mibiri hari uwari Komanda wa Polisi muri ako gace, Karangwa Theoneste, ariko akavuga ko mu gihe cyo gutumiza abatangabuhamya, Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwanze kumutumiza ngo atange amakuru kuri iyo mibiri.

Mu rukiko, Gitifu yavuze ko mu musarane havuyemo umubiri w'umuntu umwe gusa
Mu rukiko, Gitifu yavuze ko mu musarane havuyemo umubiri w’umuntu umwe gusa

Icyo gihe urukiko rwanzuye ko ruzigirayo kureba niba koko hari umubiri umwe, rugezeyo koko rusanga aho imibiri yari yarabitswe (ku biro by’umurenge wa Kibirizi), hari umubiri umwe gusa.

Ibi byatumye Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwanzura ko Musabuwera Madeleine n’umuhungu we Kayihura Cassien ari abere, ariko abagize umuryango wa Disi Didace bajuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Huye.

Icyo gihe hibazwaga aho indi mibiri y’abantu batatu yajyanwe, ariko biba urujijo, bituma inzego zitangira kubikurikirana.

Abagize uyu muryango kandi batabaje inzego zitandukanye basaba ko barenganurwa bagahabwa ubutabera, ndetse Disi Dieudonée, umwe mu bagize umuryango wa Disi Didace, yanditse ubutumwa kuri twitter, agaragaza iki kibazo, ndetse anasaba inzego zinyuranye harimo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko uyu muryango warenganurwa, ukabona imibiri y’ababo bakabasha kubashyingura mu cyubahiro.

Imibiri yaje kugarurwa

Tariki ya 21 Ugushyingo 2019, itsinda ry’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ryagiye gukurikirana iki kibazo ku Murenge wa Kibirizi, maze mu nyandiko ryakoze Kigali Today ifitiye kopi, ryemeza ko ryahasanze amashitingi abiri y’umweru, imwe irimo “imibiri y’abantu bashobor kuba bane”, naho indi irimo imyenda myinshi itandukanye irimo iy’abana n’iy’abantu bakuru.

Bukeye bwaho tariki ya 22 Ugushyingo 2019, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Jean Baptiste Habineza yahise afungwa, akurikiranyweho ibyaha byo kuzimanganya ibimenyetso no gutanga ubuhamya bw’ibinyoma mu rubanza rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y’igihe gitoya, uyu muyobozi yaje gufungurwa bivugwa ko yatanze ingwate ndetse n’abantu bamwishingira, ndetse icyo gihe ahindurirwa umurenge yayoboraga ajya kuyobora uwa Mukingo, ubu akaba ageze mu wa Nyagisozi.

Nyuma yo kongera kuboneka kw’iyo mibiri, mu rubanza rw’ubujurire rwaburanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, mu kwezi kwa Gicurasi 2020, urukiko rwategetse ko Musabuwera Madeleine n’umuhungu we Cassien Kayihura bahamwa n’icyaha cya Jenoside, rubahanisha igifungo cya burundu.

Ku bijyanye no kunyereza imibiri no gutanga ubuhamya butari bwo kuri iyo mibiri bikekwa ko byakozwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa Habineza Jean Baptiste, ubushinjacyaha buracyari mu iperereza, bikavugwa ko hagitegerejwe urubanza kuri icyo kibazo.

Kayisire Devotha, umwe mu bagize umuryango wa Disi Didace, avuga ko bahangayikishijwe no kuba hashize imyaka irenge ibiri imibiri y’ababo (abavandimwe be) ibonetse, ariko bakaba batarabasha kuyishyingura mu cyubahiro.

Agira ati “Gushyingura imibiri y’abo bana bisa n’ibidashoboka, kuko imibiri yari yabonetse ari ine, igashyirwa hamwe n’indi ku biro by’umurenge, ariko hashira igihe bakavuga ko itagihari hari umubiri umwe gusa. Na nyuma yo kuyibona kuyishyingura biracyari ikibazo”.

Ikindi aba bagize umuryango wa Disi bibaza ni uburyo umuyobozi wayoboye ibikorwa byo gushakisha imibiri y’ababo, agahindukira akayitangaho amakuru atari yo mu rukiko ku byo bo (abagize umuryango wa Disi) bita inyungu ze bwite, ndetse bakanakeka ko hatanzwe ruswa, none akaba akiri mu nshingano z’ubuyobozi.

Icyakora kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, avuga ko uyu muyobozi (Gitifu) yahanwe mu rwego rw’akazi, hakaba hategerejwe icyo ubushinjacyaha buzakora ku makosa yaketsweho yo kurigisa imibiri no gutanga amakuru atari yo.

Icyakora uyu muyobozi w’akarere ntiyashatse gutangaza igihano cyo mu rwego rw’akazi Gitifu yahanishijwe ku bw’ayo makosa yaketsweho.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, avuga ko iki kibazo na we akizi, kandi ko kikiri mu rwego rw’ubutabera, hakaba hagitegerejwe icyo ubutabera buzanzura.

Agira ati “Icyo nakora ni ukukubwira nti uwo muryango ukwiriye kwihangana, ni byo birababaje, ariko kandi tukanareka inzego z’ubutabera zigakora akazi kazo”.

Uyu muyobozi avuga ko imibiri y’abo bantu iri mu maboko y’ubugenzacyaha, aho ibitswe ku Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, akizeza ko irinzwe neza, hagitegerejwe icyo ubutabera buzanzura hanyuma ikabona gushyingurwa mu cyubahiro.

Abagize umuryango wa Disi Didace kandi baherutse no kugeza iki kibazo ku Badepite bagize Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, ubwo bari mu kiganiro kuri Radiyo Rwanda Inteko, mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka wa 2020.

Icyo gihe abo Badepite bijeje uyu muryango ko bazafatanya na Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), bagakurikirana icyo kibazo ku buryo ababigizemo uruhare bose bazabiryozwa.

Abagize uyu muryango ariko bo basanga ikibazo gishingiye ku buyobozi bubi. Kayisire Devotha ati “Ikibazo cyabaye Gitifu warigishije imibiri akavuga ko ntayavuye muri WC (mu musarane) ku nyunguze bwite. Iba yarashyinguwe kuko si rwo rubanza rwa mbere rubayeho, ariko ni rwo rwa mbere imibiri imaze imyaka n’imyanuro yanamye idashyinguwe kubera abayobozi batari inyangamugayo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 22 )

Xavier Niyo mazina yange ntabwo ndi baringa mon frere,
dutegereze ubutabera buzaca urubanza,ariko kuki umuntu wese utagushyigukiye wamwita interahamwe? twongere twige kubana tutazisama rwasandaye,tukitana interahamwe ahubwo zikatwota!

Xavier yanditse ku itariki ya: 5-04-2021  →  Musubize

Umucamanza fikiri warukiye yahise avamo arazera kuko yashubije amaso imyuma akabona ariye akataribwa,Gitifu Habineza weee urinterahamwe imwe mbi!!!!!Gushinyagurira abantu kuriya . Mureke kuguma kudukubita :zampiri,imisumari,imihoro n

Iratabara yanditse ku itariki ya: 14-10-2020  →  Musubize

Ibifunga by’amasuka?ibyo mwakoze birahagije burya si buno ,dufite RETA NZIZA UBUTABERA BUZATURENGANURA .abayobozi bameze nkawe badindiza iterambere ry’igihugu rwose bagukureho wagiye kurya ariya maraso reta wayamazemo!

Iratabara yanditse ku itariki ya: 14-10-2020  →  Musubize

Umucamanza fikiri warukiye yahise avamo arazera kuko yashubije amaso imyuma akabona ariye akataribwa,Gitifu Habineza weee urinterahamwe imwe mbi!!!!!Gushinyagurira abantu kuriya . Mureke kuguma kudukubita :zampiri,imisumari,imihoro n

Iratabara yanditse ku itariki ya: 14-10-2020  →  Musubize

Gitifu Habineza weee ,wababaje abacika cumu Bose bo mu murenge was Kibirizi si umuryango was Didaci gusa !!!ahubwo iyo nibajije umuyobozi utibuka ko yatanze rapport yarangiza akivuguruza ubwo uyobara iki koko?uzanarebeko mwariye ruswa.

Iratabara yanditse ku itariki ya: 14-10-2020  →  Musubize

Eheeeeee, ARIKO nkababantu igihugu kizabagire gute kweri,iyo ninda ndende kbs wowe Xavier ugatinyuka kuvuga NGO umuntu uri gushaka uko yashyingura Abe bazize genocide yakorewe abatutsi ngo ni umunyamatiku ? Ubwo ni UBUSHINYAGUZI.

Alias majyambere yanditse ku itariki ya: 13-10-2020  →  Musubize

Gushinyagura muri comments nabyo n’intwaro interahamwe n’abazishyigikiye murigukoresha kandi ntituyobeweko biri mubimenyetso byanyuma biranga genocide.

Wowe Baringa wiyise Xavier : ndakumenyeshako nandikira perezida wa Repubulika hari ababanje kubingiramo inama( rwose sinahubutse) namwandikiye mubimenyetso narimfite harimo imbwirwaruhame ya gitifu ( Habineza Jean Baptiste n’uwari comandat wa Police bagejeje kubaturage baraho nyuma yogukura iriya mibiri mumusarane.

Perezida rero nkumuyobozi yohereje RIB kandi yakoze akazi neza kuko
RIB yabashije kubaza abaturage bayigaragariza ibyo bayonne Bayibwira abantu 4

RIB yabajije police yarihari ivuga abantu 4

RIB mubuhanga bwayo yabashije kubona Raport y’umutekano yo kuwa 05.08.2018 y’akarere kanyanza ivugako mumusarane havuyemo imibiri 4.

2019 Gifitu wagiye murukiko akavugako nt’abana bacu bavuye muri uriya musarane ibyo biramureba niko kuri kwe.

Ariko umuntu utabashakubona ibyo abaturage babashije kubona na police yarabashije kubona 4 n’abo mumuryango wanjye bari bahari bakabona 4. Uwo si umuyobozi ahubwo ni ikindi ntazi.

Kandi nishimiyeko iyo mibiri uko ari 4 ubwo gitifu yahatwaga ibibazo na RIB yongeye kugarurwa.

Baringa XAVIER Komeza ushinyagure kuko biri mukimenyetso cyanyuma kiranga Genocide.

Dieudonne Disi yanditse ku itariki ya: 13-10-2020  →  Musubize

Ariko Xavier uri umushinyaguzi, gusa nakumenyeshagako utongere kwibasira uyumuryango uwitako ari abanyamatiku. Bareke kuko Ni uburenganzira bwabo gukurikirana imibiri yababo. Muzarya NAKATARIBWA ndabarahiye.

manirakiza Albert yanditse ku itariki ya: 13-10-2020  →  Musubize

Birababaje niba mu Rwanda tugifite abantu bafite imyumvire ipfuye yokumvako niba abacu bazixe Jenoside dukwiye kubagurisha kubanishe kugirango dushimishe inkoramaraso igikorwa kigayitse ntatinya kwita ubugwari ninda nini cyakozwe na bwana Executif w’umirenge yirengagije ko aka kababaro kubyabaye kumuryango wa Disi nawe kamugezeho ariko ntatinye kurya amagufwa y’utwana nako utumarayika Koko!!!nono interahamwe zikomye umunyamakuru wumuhanga wakoze inkuru Icukumbuye irimo ubuhanga nibimenyetso ngo ntazi ibyo akora naho umuvandimwe wstabarizaga barumuna be ngo agira amatiku Sha ndumiwe iyo umuntu atashyinguye abe ahora yibaza ko yenda Hari aho barokokeye yenda iminsi umwe bazabonana nimureke ababuze ababo babunamire namwe muhobere abantu kuko mubafite

Nyobozi yanditse ku itariki ya: 13-10-2020  →  Musubize

ARIKO MWAGIYE MUREKA UBUSHINYAGUZI, NKAWE XAVIER NKWIBARIZE IRIYA MIBIRI IKURWA MURI URIYA MUSARANE WARI UHARI? NTIWARI UHARI KUKO UBAYE WARI URIYO NTIWATINYUKA KUVUGA KO ABANTU ARI ABANYAMATIKU,GUSA MWITONDE KUKO NTAWURWANA NUKURI.
ICYAKOZE URIYA MURYANGO WA DISI UWUVEHO UWUREKE KUKO HATAKA NYIRUBUKOZWEMO. UBWO NI UBUSHINYAGUZI. EREGA AMARASO YINZIRA KARENGANE ARIVUGIRA.

Manirakiza Albert yanditse ku itariki ya: 13-10-2020  →  Musubize

Xavier, reka ubushinyaguzi nawe! Ariko nkwibarize, dukura imibiri muri uriya musarane wari uhari? Mubantu benshi bari bahari niba utaruhari ntugire icyo wongera kuvuga. Kuko ndumva nawe ushaka gushyigikira abanyamabi. Gusa niba uzi ubwenge ntiwongere gushinyagurira uyumuryango.Witonde kbs.

Alias yanditse ku itariki ya: 13-10-2020  →  Musubize

ARIKO NDUMIWE
NONE SE GITIFU RAPORO YATANZE KUKI YAYIVUGURUJE ?
NONE SE NTIBIGARAGARA KO YAHISHIRIYE ABICANYI,AKANASIBANGANYA IBIMENYETSO BYA JENOCIDE?
UBUTABERA BUMUKURIKIRANE
KANDI GUVERINERI NAWE AMUSIMBUZEINYANGAMUGAYO I NYANZA ZIRAHARI ZIYOBORE UMURENGE AHO KUMUHEMBA KANDI BIGARAGARA KO ABENSHYA INZEGO ZIMUKURIYE

IYO RAPORO YAHAYE INTARA BAYIBIKE NEZA IZABA AMATEKA KURI GITIF IMYAKA YOSE

Munyamahoro Justin yanditse ku itariki ya: 12-10-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka