Gitifu akurikiranyweho gusibanganya ibimenyetso mu rubanza rwa Jenoside

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Habineza Jean Baptiste, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza, akurikiranyweho ibyaha byo kuzimanganya ibimenyetso no gutanga ubuhamya bw’ibinyoma mu rubanza rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza, yabwiye Kigali Today ko Habineza afungiye kuri station ya Busasamana mu karere ka Nyanza.

Yavuze ko ibi byaha byo gusibanganya ibimenyetso, Habineza yabikoze ubwo yari yatumijwe mu rubanza nk’umutangabuhamya.

Urwo rubanza ruregwamo abandi bantu basanzwe.

Ku rubuga rwa Twitter rwa RIB, uru rwego rwanditse ko dosiye ya Habineza ishyikirizwa ubushinjacyaha, kugira ngo buyifatire umwanzuro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntabwo muba muduhaye amakuru yuzuye mwakabaye musobanura neza uko byagenze kugirango inkuru yumvikane neza muba mudushyize muri confusion.

Alias yanditse ku itariki ya: 23-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka