Gira Iwawe: Uburyo bwafasha abafite amikoro aciriritse gutunga inzu

Gira Iwawe, ni ubukangurambaga bwatangijwe buje gushyigikira ubwakozwe mbere, bukaba bugamije guhamagarira abantu bafite amikoro make n’abafite aciriritse gufata ayo mahirwe, kugira ngo batunge inzu zo guturamo ku nyungu ntoya.

Uko bimeze, umuntu ugiye kugura inzu yo guturamo ari ku nshuro ya mbere, kandi akaba yinjiza atarenze Miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri (1.200.000Frw) ku kwezi, uwo yemerewe guhabwa inguzanyo muri iyo gahunda, akagurizwa atarenze Miliyoni Mirongo ine 40Frw, akazishyura ku nyungu ya 11%.

Ku bantu bagura inzu zo guturamo ari ubwa mbere, bakaba banjiza ari hagati ya Miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri na Miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu (1.200.000-1.500.000Frw), bo bemerewe kuguza atarenze Miliyoni mirongo itandatu 60.000.000Frw, bakazishyura ku nyungu ya 13%.

Inyigo yo mu 2019, yakozwe n’Ikigo cyo mu Bwongereza cyitwa ‘International Growth Centre (IGC)’, yagaragaje ko Umujyi wa Kigali wonyine, uzakenera kubaka inzu nshya zigera ku 310.000 bitarenze umwaka wa 2032, ni ukuvuga inzu nshya zigera ku 26.000 buri mwaka.

Nyuma yo kubona urwego inzu zo guturamo zikeneweho, Guverinoma y’u Rwanda yatangije umushinga wiswe ‘Gira Iwawe’, ufasha abantu kubona inguzanyo zo kubaka inzu zo kubamo ku nguzanyo bashobora kwishyura kugeza ku myaka 20.

Amafaranga menshi yo gushyigikira uwo mushinga yaturutse muri Banki y’Isi, kuko yashyizemo agera kuri Miliyoni 150 y’Amadolari ya America. Banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD), ikorana bya hafi n’Ikigo cy’Igihugu cy’imyubakire (RHA), mu gukurikirana uwo mushinga binyuze mu mabanki y’ubucuruzi.

Leopord Uwimana wa RHA
Leopord Uwimana wa RHA

Abashaka kugura inzu zo guturamo, bazajya banyura mu nzira zisanzwe zo gusaba inguzanyo muri za Banki z’ubucuruzi n’ibindi bigo by’imari, kugeza ubu mu zemerewe gutanga iyo nguzanyo harimo BPR, Umwalimu SACCO na ZIGAMA CSS.

Abashaka kubona amakuru arambuye kuri iyo gahunda, basura urubuga rwa Gira Iwawe ari rwo ‘www.iwanjye.brd.rw/’.

Abantu cyangwa ibigo byifuza kubaka cyangwa kugurisha inzu ku biciro biciriritse, bavugana na BRD ku rubuga ‘[email protected]’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 62 )

Mwarananiwe gukemura ikibazo cyabakozi ba l’état,abahebwa make, cyane cyane abarimu,nabakozi bo kwamuganga( abaforomo)kububakira amazu;RSSB itumariye iki,abahebwa menshi nibo bongerwa,bakafashwa kubakirwa amazu,nibo banyereza umutungo wa leta,nibo basaba ruswa, frais de mission,frais de communication... conclusion :zamura mwarimu,umuganga(umuforomo) mububakire amazu niyo terambere yanyabyo,ntakuvuga ko ari umuhamagaro imvugo yabubu mubiryo bwa kuryamira abandi ,abakora cyane bahebwa make,abakora gake badatanga umusaruro bahebwa menshi,ha agaciro,mwarimu,umuforomo ,umuganga ibyo akora not mumagambo gusa bla bla..

Niyibigira Gérard yanditse ku itariki ya: 29-07-2022  →  Musubize

Ariko baba babuze ibyo bibaho, Umwarimu cg umusirikare uhembwa ariya mafr c aba mu Rwanda mwagiye mureka gushusha abantu mu mutwe

Em yanditse ku itariki ya: 27-07-2022  →  Musubize

Koko iyo gahunda yaba arinziza ark ikigaragara nuko ubungubu abo bavuga bahembwa za miliyoni nibo nubundi bafite amazu hatekerezwa kubahembwa make nibo badafite amikoro yukubaka inzu

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 26-07-2022  →  Musubize

ubuse wowe wayigondera ra kowomva arabamikoro make?ntimukaduterumushiha

umusogongezi yanditse ku itariki ya: 26-07-2022  →  Musubize

Ntamuntu winjiza 1.200.000 frw kukwezi udafite inzu.

Luc yanditse ku itariki ya: 26-07-2022  →  Musubize

Natwe abanyeshuri bo muri kaminuza bazadutekerezeho baziduhe ariko kunyungu nto cyane nka 5% kuko byafasha igihugu kugabanya abanebwe kuko basohoka bagiye aho bataha kd bagakora batikoresheje bakishyura

Ishimwe yanditse ku itariki ya: 26-07-2022  →  Musubize

Ibaze ukuntu winjiza 1200000frw ukaba ucuririritse!!Aho Ni ukuturiza

Claude yanditse ku itariki ya: 25-07-2022  →  Musubize

Ni byiza pe Ahantu b’amikoro acirirtse bayugindera nk’abazunguzayi,abanyonzi...ubu se guhembwa 1,200,000frw ni ukugira amikoro acirirtse?

marcus yanditse ku itariki ya: 25-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka