Gira Iwawe: Uburyo bwafasha abafite amikoro aciriritse gutunga inzu

Gira Iwawe, ni ubukangurambaga bwatangijwe buje gushyigikira ubwakozwe mbere, bukaba bugamije guhamagarira abantu bafite amikoro make n’abafite aciriritse gufata ayo mahirwe, kugira ngo batunge inzu zo guturamo ku nyungu ntoya.

Uko bimeze, umuntu ugiye kugura inzu yo guturamo ari ku nshuro ya mbere, kandi akaba yinjiza atarenze Miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri (1.200.000Frw) ku kwezi, uwo yemerewe guhabwa inguzanyo muri iyo gahunda, akagurizwa atarenze Miliyoni Mirongo ine 40Frw, akazishyura ku nyungu ya 11%.

Ku bantu bagura inzu zo guturamo ari ubwa mbere, bakaba banjiza ari hagati ya Miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri na Miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu (1.200.000-1.500.000Frw), bo bemerewe kuguza atarenze Miliyoni mirongo itandatu 60.000.000Frw, bakazishyura ku nyungu ya 13%.

Inyigo yo mu 2019, yakozwe n’Ikigo cyo mu Bwongereza cyitwa ‘International Growth Centre (IGC)’, yagaragaje ko Umujyi wa Kigali wonyine, uzakenera kubaka inzu nshya zigera ku 310.000 bitarenze umwaka wa 2032, ni ukuvuga inzu nshya zigera ku 26.000 buri mwaka.

Nyuma yo kubona urwego inzu zo guturamo zikeneweho, Guverinoma y’u Rwanda yatangije umushinga wiswe ‘Gira Iwawe’, ufasha abantu kubona inguzanyo zo kubaka inzu zo kubamo ku nguzanyo bashobora kwishyura kugeza ku myaka 20.

Amafaranga menshi yo gushyigikira uwo mushinga yaturutse muri Banki y’Isi, kuko yashyizemo agera kuri Miliyoni 150 y’Amadolari ya America. Banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD), ikorana bya hafi n’Ikigo cy’Igihugu cy’imyubakire (RHA), mu gukurikirana uwo mushinga binyuze mu mabanki y’ubucuruzi.

Leopord Uwimana wa RHA
Leopord Uwimana wa RHA

Abashaka kugura inzu zo guturamo, bazajya banyura mu nzira zisanzwe zo gusaba inguzanyo muri za Banki z’ubucuruzi n’ibindi bigo by’imari, kugeza ubu mu zemerewe gutanga iyo nguzanyo harimo BPR, Umwalimu SACCO na ZIGAMA CSS.

Abashaka kubona amakuru arambuye kuri iyo gahunda, basura urubuga rwa Gira Iwawe ari rwo ‘www.iwanjye.brd.rw/’.

Abantu cyangwa ibigo byifuza kubaka cyangwa kugurisha inzu ku biciro biciriritse, bavugana na BRD ku rubuga ‘[email protected]’.

Ibitekerezo   ( 63 )

Ese ko mutinda gusubiza umuntu basi ntimunamuhakanire kd nta na nimero zanyu NGO umuntu abibarize kuri fone my nime0788868784

Alias yanditse ku itariki ya: 26-06-2023  →  Musubize

Mwaramutse, iyo umuntu amaze kuzuza iyo form agakora submission bagakomeza bamubwira ngo "try again later" biba byagenze bite?

alias yanditse ku itariki ya: 24-06-2023  →  Musubize

Muraho neza?Ababajije mwese ndabona iyi gahunda ari iyanyu gusa gusa kuko niba bavuga abinjiza atarenze 1,200,000frw ku kwezi bivuze ko abari munsi y’ayongayo nabo barimo nyine.

Muneza Eugene yanditse ku itariki ya: 20-06-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza? nifuzaga gusobanuza niba utinjiza munsi ya milion imwe na maganabiri 1,200,000rwf atemerewe iyi service , murakoze.

Niyobuhungiro Emman yanditse ku itariki ya: 11-06-2023  →  Musubize

Muraho neza?Njye ahubwo ndabona mwe mwabajije ahubwo iyi gahunda ari iyanyu gusa gusa kukoiyo bavuze uwinjiza ku kwezi amafaranga atarenga 1,200,000frw uri munsi yayo wese aba yemerewe.

Muneza Eugene yanditse ku itariki ya: 20-06-2023  →  Musubize

Ko ninjiza ibihumbi 100000frw ku kwezi nkaba nshaka inzu yanjye muriyo gahunda byakunda?

Emmanuel HITIMANA yanditse ku itariki ya: 9-06-2023  →  Musubize

Nagira ngo mbabaze nkumuntu udakorera leta ariko akaba ashobora kwinjiza amafaranga ari hejuru ya 200000frw ubwo uwo muntu nawe yemerewe kubona iyo nguzanyo

alias yanditse ku itariki ya: 26-05-2023  →  Musubize

mwaramutse, njyewe nibazaga nkanjye winjiza amafaranga ibihumbi mirongo itandatu(60000) nshobora no kurenzaho iyo byagenzeneza none nagiragango mbabaze niba mwadufasha murakoze.

ndayishimiye francois xavier yanditse ku itariki ya: 19-05-2023  →  Musubize

Bikunda muzaduhamagare kabisa nabuze nanimero NGO mbabaze kuri fone +250788868784

Alias yanditse ku itariki ya: 13-05-2023  →  Musubize

Rwose mutwigeho rubanda rugufi pe byibuze kukwezi tuzaze tubaha mirongo itanu 50000 da nibwo mwaba mudufashije

Alias yanditse ku itariki ya: 13-05-2023  →  Musubize

Nange narinje nzi NGO kirakemutse none ntibyoroshye pe ubuse nkange winjiza ijana 100000 Koko ubwo nakirirwa mbaza Koko mutwigeho

Alias yanditse ku itariki ya: 13-05-2023  →  Musubize

Ese usanzwe ufite indi loan byakunda??mudusobanurire mwatweretse ayo umuntu atereza arko ntimwatubwira ayo umuntu aheraho mukwinjiza kukwezi.thnx

Alias yanditse ku itariki ya: 11-05-2023  →  Musubize

Ese usanzwe ufite indi loan byakunda??mudusobanurire mwatweretse ayo umuntu atereza arko ntimwatubwira ayo umuntu aheraho mukwinjiza kukwezi.thnx

Elias yanditse ku itariki ya: 11-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka