Gira Iwawe: Uburyo bwafasha abafite amikoro aciriritse gutunga inzu

Gira Iwawe, ni ubukangurambaga bwatangijwe buje gushyigikira ubwakozwe mbere, bukaba bugamije guhamagarira abantu bafite amikoro make n’abafite aciriritse gufata ayo mahirwe, kugira ngo batunge inzu zo guturamo ku nyungu ntoya.

Uko bimeze, umuntu ugiye kugura inzu yo guturamo ari ku nshuro ya mbere, kandi akaba yinjiza atarenze Miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri (1.200.000Frw) ku kwezi, uwo yemerewe guhabwa inguzanyo muri iyo gahunda, akagurizwa atarenze Miliyoni Mirongo ine 40Frw, akazishyura ku nyungu ya 11%.

Ku bantu bagura inzu zo guturamo ari ubwa mbere, bakaba banjiza ari hagati ya Miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri na Miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu (1.200.000-1.500.000Frw), bo bemerewe kuguza atarenze Miliyoni mirongo itandatu 60.000.000Frw, bakazishyura ku nyungu ya 13%.

Inyigo yo mu 2019, yakozwe n’Ikigo cyo mu Bwongereza cyitwa ‘International Growth Centre (IGC)’, yagaragaje ko Umujyi wa Kigali wonyine, uzakenera kubaka inzu nshya zigera ku 310.000 bitarenze umwaka wa 2032, ni ukuvuga inzu nshya zigera ku 26.000 buri mwaka.

Nyuma yo kubona urwego inzu zo guturamo zikeneweho, Guverinoma y’u Rwanda yatangije umushinga wiswe ‘Gira Iwawe’, ufasha abantu kubona inguzanyo zo kubaka inzu zo kubamo ku nguzanyo bashobora kwishyura kugeza ku myaka 20.

Amafaranga menshi yo gushyigikira uwo mushinga yaturutse muri Banki y’Isi, kuko yashyizemo agera kuri Miliyoni 150 y’Amadolari ya America. Banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD), ikorana bya hafi n’Ikigo cy’Igihugu cy’imyubakire (RHA), mu gukurikirana uwo mushinga binyuze mu mabanki y’ubucuruzi.

Leopord Uwimana wa RHA
Leopord Uwimana wa RHA

Abashaka kugura inzu zo guturamo, bazajya banyura mu nzira zisanzwe zo gusaba inguzanyo muri za Banki z’ubucuruzi n’ibindi bigo by’imari, kugeza ubu mu zemerewe gutanga iyo nguzanyo harimo BPR, Umwalimu SACCO na ZIGAMA CSS.

Abashaka kubona amakuru arambuye kuri iyo gahunda, basura urubuga rwa Gira Iwawe ari rwo ‘www.iwanjye.brd.rw/’.

Abantu cyangwa ibigo byifuza kubaka cyangwa kugurisha inzu ku biciro biciriritse, bavugana na BRD ku rubuga ‘[email protected]’.

Ibitekerezo   ( 63 )

Ndasaba nabantu bahebwa munsi ya 150000frw nabo mwabatecyerezaho murakoze

Hareri mana jeandamour yanditse ku itariki ya: 2-05-2023  →  Musubize

Nagirango mbabaze nimba umuntudakorera reta ariko akabayinjiza 300000rwf ashobora kubonoyonguzanyo?.

Habimana Felix yanditse ku itariki ya: 28-04-2023  →  Musubize

Kigali today muraho!Nari nishimye ngirango nange ngiye kongera kugira iwange nyuma y’aho abariganya bandiganyirije imitungo yange none amerwe asubiye mu isaho.

Muzatubarize ukuntu abinjiza 1bihumbi 200000frw kukwezi nabo bashobora kugira iwabo kuko ndabona ntazi n’ikiciro nabashyiramo hamwe na bagenzi babo binjiza ari munsi yayo niba muvuga ko abinjiza 1.200.000fr baciririce.
Nyabuneka BRD nirwane no kuri rubanda rugufi!

Alias yanditse ku itariki ya: 4-04-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza njyewe kukwezi ninjiza 300000 magana tatu cg nkayare none nabona inzu ariko ayo magana tatu niyo ryamo ndi umusiribateri bisaba iki mufashe rwose murakoze

Nsengiyumva emmanuel yanditse ku itariki ya: 7-03-2023  →  Musubize

Umushahara wanjye nibihumbi ijana namirongwitatu 130 mubwire niba twabona inzu murakoze

Mutazihara gasherebuka yanditse ku itariki ya: 3-05-2023  →  Musubize

Muraho neza nabaza niba nkumwarimu was primary uhembwa 120,000frw buri kwezi Hari uburyo yabonamo iyo nguzanyo
Cg niba harubundi buryo bushoboka nubuhe
Murakoze.

Eugene ubarijoro yanditse ku itariki ya: 1-03-2023  →  Musubize

Nasobanuzaga mwakira bantu bafite akazi USA,ikindi bafite umushahara ntarengwa mugenderaho mugenderaho nangahe murakoze...

Uwamungu Felix yanditse ku itariki ya: 23-02-2023  →  Musubize

Murakoze kubyumwanya mbonye wokubangezaho igitekerezo cyajye nasabaga ubufasha bwokubona ahokuba kuko kuko nabushobazi pfite ,nangerangeje nogusaba inkuga muri BRD biraga nagisubizo nabonye kdi njyewe ninjiza 50k kukwizi murakoze

Maniraguha phocas yanditse ku itariki ya: 16-02-2023  →  Musubize

Ese niba uhembwa 1200000
Ukaba uciriritse udaciriritse ubwo ahembwa angahe’mura😂😂😂kabisa

Athanase yanditse ku itariki ya: 10-02-2023  →  Musubize

Ubwose umuntu uhembwa 1200000 kukweze abaye adafite iyenzu abazifite baba bahembwe angahe
Ese mwagiye mureba kubaciririte ko abahembwa ayo badaciriritse

Athanase yanditse ku itariki ya: 10-02-2023  →  Musubize

Mwaramutse twunva abakora imishinga bararebye nubundi kubifite kuko abantu binjiza12000000frw nibake cyane nunva bararebye nokuritwe twinjiza amafaranga macye.urugero nkajye ndumumotari turibeshi dukeneye ayomazu ariko imbogamizi zayomafara ntituyinjiza.murakoze mudukorerere ubuvugizi

Uwiradiye cosion yanditse ku itariki ya: 3-01-2023  →  Musubize

Umuntu uhembwa 100.000F ku kwezi, akayaryamo, akayacumbikamo, akayakoramo byose, yasagura angahe kuburyo yagira inzu ye bwite?

Alias yanditse ku itariki ya: 24-02-2023  →  Musubize

Sha Umuntu uhebwa 1200000 ntabwo aba aciririce KBS ahubwo aba arihejuru. Kd ndacyeka ntanumwe udafite inzu

bosco yanditse ku itariki ya: 28-12-2022  →  Musubize

Mwiriwe ese nkabantu dufite umushahara muke bo mubatekereho iki ko mwavuzeko burimuturage ko bimugeraho murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 1-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka