Gira Iwawe: Uburyo bwafasha abafite amikoro aciriritse gutunga inzu

Gira Iwawe, ni ubukangurambaga bwatangijwe buje gushyigikira ubwakozwe mbere, bukaba bugamije guhamagarira abantu bafite amikoro make n’abafite aciriritse gufata ayo mahirwe, kugira ngo batunge inzu zo guturamo ku nyungu ntoya.

Uko bimeze, umuntu ugiye kugura inzu yo guturamo ari ku nshuro ya mbere, kandi akaba yinjiza atarenze Miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri (1.200.000Frw) ku kwezi, uwo yemerewe guhabwa inguzanyo muri iyo gahunda, akagurizwa atarenze Miliyoni Mirongo ine 40Frw, akazishyura ku nyungu ya 11%.

Ku bantu bagura inzu zo guturamo ari ubwa mbere, bakaba banjiza ari hagati ya Miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri na Miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu (1.200.000-1.500.000Frw), bo bemerewe kuguza atarenze Miliyoni mirongo itandatu 60.000.000Frw, bakazishyura ku nyungu ya 13%.

Inyigo yo mu 2019, yakozwe n’Ikigo cyo mu Bwongereza cyitwa ‘International Growth Centre (IGC)’, yagaragaje ko Umujyi wa Kigali wonyine, uzakenera kubaka inzu nshya zigera ku 310.000 bitarenze umwaka wa 2032, ni ukuvuga inzu nshya zigera ku 26.000 buri mwaka.

Nyuma yo kubona urwego inzu zo guturamo zikeneweho, Guverinoma y’u Rwanda yatangije umushinga wiswe ‘Gira Iwawe’, ufasha abantu kubona inguzanyo zo kubaka inzu zo kubamo ku nguzanyo bashobora kwishyura kugeza ku myaka 20.

Amafaranga menshi yo gushyigikira uwo mushinga yaturutse muri Banki y’Isi, kuko yashyizemo agera kuri Miliyoni 150 y’Amadolari ya America. Banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD), ikorana bya hafi n’Ikigo cy’Igihugu cy’imyubakire (RHA), mu gukurikirana uwo mushinga binyuze mu mabanki y’ubucuruzi.

Leopord Uwimana wa RHA
Leopord Uwimana wa RHA

Abashaka kugura inzu zo guturamo, bazajya banyura mu nzira zisanzwe zo gusaba inguzanyo muri za Banki z’ubucuruzi n’ibindi bigo by’imari, kugeza ubu mu zemerewe gutanga iyo nguzanyo harimo BPR, Umwalimu SACCO na ZIGAMA CSS.

Abashaka kubona amakuru arambuye kuri iyo gahunda, basura urubuga rwa Gira Iwawe ari rwo ‘www.iwanjye.brd.rw/’.

Abantu cyangwa ibigo byifuza kubaka cyangwa kugurisha inzu ku biciro biciriritse, bavugana na BRD ku rubuga ‘[email protected]’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 54 )

Ese uhebwa hagati 100n200 kd yifiye ikibanza yemerewe inguzanyo cg ntabyemerewe murakoze

Muhire vedaste yanditse ku itariki ya: 4-10-2023  →  Musubize

Ku bushobozi bw’uwinjiza 1200.000 Frws ntago rwose yajya mu kugurizwa inzu , kuko mu bakozi ba leta abenshi biganje mu gihembo cya 100k,200k , 300k Kandi ninabo ahanini bakeneye ubushobozi bwo gutura, Kandi turebye ku bakorera muri Kigali no mu nkyengero biragoye kubona aho gutura ha 12M , kuko nubundi bashaka ahagenewe gutura cg se ahatari amanegeka, kubwibyo , hanajyaho gahunda yabafite ibibanza bashobora kuyahabwa bakiyubakira cyane ko hari nababa babyifitiye, Uyu mushinga ni mwiza ahubwo bawusobanure neza , unashyirwe ku gipimo cyabagenerwabikorwa.tel:0788636033.

Twagirayezu Aaron yanditse ku itariki ya: 21-09-2023  →  Musubize

Mubyukuri nk’uko abandi babivuze hari ibintu 2 bigomba gusobanuka:
1Hari uwasabye akemererwa(Approved)kugeza ubu nta yandi makuru y’icyo wakora ngo ubone iyo nguzanyo
2 Ikindi niko bagashyizeho nbr de telephone twabashakiraho ngo baduhe amakuru,thx

Aime yanditse ku itariki ya: 10-09-2023  →  Musubize

Mubyukuri nk’uko abandi babivuze hari ibintu 2 bigomba gusobanuka:
1Hari uwasabye akemererwa(Approved)kugeza ubu nta yandi makuru y’icyo wakora ngo ubone iyo nguzanyo
2 Ikindi niko bagashyizeho nbr de telephone twabashakiraho ngo baduhe amakuru,thx

Aime yanditse ku itariki ya: 10-09-2023  →  Musubize

Nishimiye iyi gahunda mwashyizeho ariko muzadutecyerezeho nkabantu batibona muri kiriyakiciro cya milion 1.2 & 1.5 esentakuntu mwazaza muha umuntu inzu akayijyamo tugahana igihe narangirizakuyishyura
Urugero:nkondesha inzu 2 ahonkorera ni50 burikwezi
Ahomba ni 150 burikwezi yosehamweni 200 kumwakani milion
1.4 mudufashe tuvemubukode buraturambiye iyonzunubundiyaba aringwateyanyu murakoze cyarigitecyerezo cyanjye nikivuzo

Ushizimpumu damascene yanditse ku itariki ya: 9-09-2023  →  Musubize

Mwaramutse

Ese iyo RHA imaze ku kwemerera ni iyihe process ikurikraho ngo ahabwe inguzanyo Murakoze

Seleverien Sibomana yanditse ku itariki ya: 5-09-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza? Ese turikujya kuri u sacco bakatubwira ngo ntibari kwakira dossier zisaba inguzanyo, byararajyiye? Muduhe amakuru cg muduhe nomero twabarizaho.njye narasabye RHA yapaze kwa approve ark nagiye kuri sacco babwirako batari kwakira dossier.0787580288

Alias yanditse ku itariki ya: 23-08-2023  →  Musubize

Iyi gahunda ya giriwawe ni inyamibwa pe.ariko se koko iyi nguzanyo iratangwa?Ese hari abemerewe kuyihabwa ngo batumare amatsiko?Rwose nanjye iyinzu ndayashaka.

Vestine yanditse ku itariki ya: 16-08-2023  →  Musubize

Ariko ntimukabwirwe ibintu bidashoboka ngomuhite mumera amababa?kugeza uyumunsi umuntu winjiza 1.200000fr kukwezi nibangahe mugihugu bakorera leta?nibindi uwaba ayinjiza unumukire ntabwo yakwirirwa apfukamiye inzu,yayiyubakira rwose ntakibazo,ubonye iyobavugako baha inzu abantu bahembwa amafr make kumva 100k-300k,(1200000-1500000fr !!!!)

Nitwa musada vava yanditse ku itariki ya: 16-08-2023  →  Musubize

VESTINE ARAVUGA UKURI , UMUNTU UCIRIRITSE NTABWO AHEMBWA 1,200,000 RWF , kukwezi pe AHUBWO MWAVUGA UMUNTU UHEMBWA 100,0000 NA 200,000 RWF
MURAKOZE

Alias yanditse ku itariki ya: 9-09-2023  →  Musubize

Muraho ? Njyewe mbona muli kubeshya abantu , ngo izinzu zabantu badafite amafranga iciriritse" ubwose nuwuhevmunyarwanda uciriritse wakwinjiza miroyoni na maganabili (1200.000frw)

Kabalisa Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 5-08-2023  →  Musubize

Ese umuntu wingaragu we ntiyemerewe gutunga inzu? Ese umuntu ayatse akaza kubona y’amafaranga yose akayishyura kandi yamyaka makumyabiri itararangira bigenda bite?

Ntakirutimana yanditse ku itariki ya: 15-08-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza,nagiraga mbaze niba kumuntu winjiza Ari munsi ya 1200.000frw atemerewe iyo nguzanyo ? Murakoze

Jeanne yanditse ku itariki ya: 3-08-2023  →  Musubize

Nange nashakaga inzu

Uwimana anitha yanditse ku itariki ya: 1-08-2023  →  Musubize

Ko mbona kubona form bitugora mwadufasha iki?

Victory yanditse ku itariki ya: 29-07-2023  →  Musubize
1 | 2 | 3 | 4

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka