Umunyamakuru wa Radio Salus, Giovanni Mahoro yitabye Imana

Umunyamakuru wa Radio Salus, Mahoro Jean de Dieu w’imyaka 29, wamenyekanye ku izina rya Giovanni Mahoro, yitabye Imana ku buryo butunguranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Mutarama 2016.

Amakuru aravuga ko Giovanni Mahoro, kuri iki Cyumweru tariki 24/01/2016, yiriwe ari muzima, ndetse ngo yagiye gusura abantu, akaza no kuryama ari muzima.

Umunyamakuru Giovanni Mahoro wakoreraga Radio Salus.
Umunyamakuru Giovanni Mahoro wakoreraga Radio Salus.

Umunyamakuru Yves Rugira babanaga ahitwa ku Itaba ndetse banakoranaga kuri Radio Salus, yabwiye Kigali Today ko ejo Mahoro yari yagiye gusura abantu ahitwa i Mbazi mu Murenge wa Mbazi w’Akarere ka Huye.

Ahagana saa mbili z’umugoroba, ubwo Rugira n’undi babana batahaga, ngo basanze Giovanni Mahoro aryamye mu cyumba cye, ndetse ari kuvugira kuri telefoni.

Kugeza ubwo baryamaga nko mu ma saa tanu z’ijoro, Giovanni Mahoro ngo yari akivugira kuri telefoni, kandi bigaragara ko nta kibazo afite.

Rugira avuga ko mu gitondo yabyutse akitegura ngo ajye ku kazi, ariko ashatse kubanza kuvugisha Mahoro, asanga yapfuye.

Ati ”Ejo yiriwe ari muzima, aratembera ajya gusura abantu i Mbazi. Mu gitondo namaze kwitegura ngo njye ku kazi, musanga mu cyumba cye ngo muvugishe, nsanga yapfuye.”

Umuyobozi wa Radio Salus, Eugene Hagabimana, yadutangarije ko umuryango wa Radio Salus wababajwe cyane n’inkuru y’urupfu rwa Mahoro bamenye muri iki gitondo, ariko ko na bo byabatunguye.

Hagabimana we ariko yatubwiye ko kubera ibibazo bya tekiniki Radio Salus yari imaranye iminsi, ataherukaga kubona Mahoro amaso ku maso, gusa ngo aho amuherukira ku wa Mbere w’icyumweru gishize, nta kibazo yari afite.

Hagabimana yatubwiye ko umurambo wa Giovanni Mahoro wajyanwe kwa muganga kugira ngo ukorerwe ibizamini hamenyekane icyaba cyamwishe.

Umunyamakuru Giovani Mahoro muri Studio za Radio Salus.
Umunyamakuru Giovani Mahoro muri Studio za Radio Salus.

Giovani Mahoro yatangiye gukorera Radio Salus mu mwaka wa 2010, akaba yakoraga ibiganiro bitandukanye birimo n’icyitwa "Hambere hanze", kivuga ku mateka y’isi muri rusange.

Giovanni Mahoro yari ingaragu.

Ibitekerezo   ( 36 )

man mwakire mubawe kd uzamwibuke kimunsi wimperuka

Manix yanditse ku itariki ya: 25-01-2016  →  Musubize

Manayanjye kucyi umutwaye arimuto kko? Gusa nzajya numva ricod ze mwibuke ntakundi. Imana imuhe iruhuko ridashira.

emmanuel yanditse ku itariki ya: 25-01-2016  →  Musubize

Uwiteka akumpere iruhuko ridashira

Bamundekere M Claire yanditse ku itariki ya: 25-01-2016  →  Musubize

Ariko Mana,abato bazira iki?birababaje kubyumvape.Nyagasani amwakire mube.

JAMES yanditse ku itariki ya: 25-01-2016  →  Musubize

Mu byukuri urupfu rw’uyu musore ruratubabaje cyane kandi ntabwo byumvikana namba,gusa hakorwe iperereza ryimbitse hamenyekane icyo yazize.RIP

Liboi yanditse ku itariki ya: 25-01-2016  →  Musubize

yoo,,,!umubiri nubusa kbs,ubuse yaziziki koko?imana imwakire mubayo

ngirimana ronily yanditse ku itariki ya: 25-01-2016  →  Musubize

IMANA imwakire mubayo

rehema uwamahoro yanditse ku itariki ya: 25-01-2016  →  Musubize

Apfuye akiri muto,hari inzozi nyinshi ajyanye , Imana imuhe iruhuko ridashira

Ange yanditse ku itariki ya: 25-01-2016  →  Musubize

Nyakwigendera mahoro giovanni Imana imuhe iruhuko ridashira < twamukundaga pe yari umuntu w’umugabo .abasigaye bakomeze kwihangana.

NAHIMANA yanditse ku itariki ya: 25-01-2016  →  Musubize

Sha nukuri sinshobora gusobanura uburyo bimbabaje, gsa Imana imwakire tuzahora tumwibuka na famille ye hamwe na radio salus bakomeze kwihangana

Msaada prince yanditse ku itariki ya: 25-01-2016  →  Musubize

RIP nakundaga ibiganiro bye n’ukuntu yavugaga neza

BB yanditse ku itariki ya: 25-01-2016  →  Musubize

NYAKWIGENDERA MAHORO IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA KDI UMURYANGO WE WIHANGANE UGERA AHO WAKARIYE KUBYAKUVUNYE ISI IKABIKUVUTSA UBWO YAZIZE IKI KOKO?

HABARUREMA yanditse ku itariki ya: 25-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka