Umunyamakuru wa Radio Salus, Giovanni Mahoro yitabye Imana
Umunyamakuru wa Radio Salus, Mahoro Jean de Dieu w’imyaka 29, wamenyekanye ku izina rya Giovanni Mahoro, yitabye Imana ku buryo butunguranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Mutarama 2016.
Amakuru aravuga ko Giovanni Mahoro, kuri iki Cyumweru tariki 24/01/2016, yiriwe ari muzima, ndetse ngo yagiye gusura abantu, akaza no kuryama ari muzima.

Umunyamakuru Yves Rugira babanaga ahitwa ku Itaba ndetse banakoranaga kuri Radio Salus, yabwiye Kigali Today ko ejo Mahoro yari yagiye gusura abantu ahitwa i Mbazi mu Murenge wa Mbazi w’Akarere ka Huye.
Ahagana saa mbili z’umugoroba, ubwo Rugira n’undi babana batahaga, ngo basanze Giovanni Mahoro aryamye mu cyumba cye, ndetse ari kuvugira kuri telefoni.
Kugeza ubwo baryamaga nko mu ma saa tanu z’ijoro, Giovanni Mahoro ngo yari akivugira kuri telefoni, kandi bigaragara ko nta kibazo afite.
Rugira avuga ko mu gitondo yabyutse akitegura ngo ajye ku kazi, ariko ashatse kubanza kuvugisha Mahoro, asanga yapfuye.
Ati ”Ejo yiriwe ari muzima, aratembera ajya gusura abantu i Mbazi. Mu gitondo namaze kwitegura ngo njye ku kazi, musanga mu cyumba cye ngo muvugishe, nsanga yapfuye.”
Umuyobozi wa Radio Salus, Eugene Hagabimana, yadutangarije ko umuryango wa Radio Salus wababajwe cyane n’inkuru y’urupfu rwa Mahoro bamenye muri iki gitondo, ariko ko na bo byabatunguye.
Hagabimana we ariko yatubwiye ko kubera ibibazo bya tekiniki Radio Salus yari imaranye iminsi, ataherukaga kubona Mahoro amaso ku maso, gusa ngo aho amuherukira ku wa Mbere w’icyumweru gishize, nta kibazo yari afite.
Hagabimana yatubwiye ko umurambo wa Giovanni Mahoro wajyanwe kwa muganga kugira ngo ukorerwe ibizamini hamenyekane icyaba cyamwishe.

Giovani Mahoro yatangiye gukorera Radio Salus mu mwaka wa 2010, akaba yakoraga ibiganiro bitandukanye birimo n’icyitwa "Hambere hanze", kivuga ku mateka y’isi muri rusange.
Giovanni Mahoro yari ingaragu.
Ibitekerezo ( 36 )
Ohereza igitekerezo
|
Mbega ingorane we,kubura umuntu nkuyu weee,mana uzadushumbushe uduhe umuhanga wundi.mbega uko isi ari mbi.ndababaye,ndababaye
Ark ibi ni iki kweli ko abanyamakuru ba salus bakomeje gupfa amarabira , umusesenguzi mwiza rwose watumye nkunda kumva iyi radio kuva 2012 gusa imana umwakire mubayo gusa ntiyitabye imana yasinziriye
Kuko yayitabye akiri muzima
Mwifurije kuruhuka amahoro akazava mu kiruhuko ahabwa ubugigo "namukundaga pe imana ihe abamukundaga, famille ye gukomera.
imana imwakiremubayo turamusabira kumana kuko twamukundaga
Yooo! Imana imwakire mu bayo
took!! ntacyo kuvuga jiovannis yarakiduhishiye byinshi byo kumva
Yooo,Imana imwakire mu bayo
Umusanzu we yarawutanze mu iterambere ry’igihugu, tuzahora tukwibuka geovanie kdi Imana iguhe iruhuko ridashira
imana imwakire mu bayo MDOT Wigan vanish a umuryango we pe ukomeze kwihangana gusa mahoro twamukundaga kdi turababaye cyane gusa tugomba kubyakira kko mubuzima bibaho nabo bakoranaga bose nukuri mwihangane pe.
Gsa nakundaga sound yiwe iyoyatangiraga ikiganiro cq asoza arikwivuga uwiteka amwakire mubayo
Mubyukuri urupfu rwa Giovanni Mahoro mahoro rwababaje benshi umuryango we ugerageze kwihangana.
Imana imwakire mubayo byumwihariko namukundaga cyane gusa azamporakumutima nzajyamwibukira kubigarobye nafashe bivuga kuntambara1 y’isi umuryangowe ninshuti nibakomere
Imana imwakire mubayo gusa birambabaje nkumukunziwe ndahora mwibuka yatugezagaho ikiganiro cyiza kucyumweru