Umunyamakuru wa Radio Salus, Giovanni Mahoro yitabye Imana
Umunyamakuru wa Radio Salus, Mahoro Jean de Dieu w’imyaka 29, wamenyekanye ku izina rya Giovanni Mahoro, yitabye Imana ku buryo butunguranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Mutarama 2016.
Amakuru aravuga ko Giovanni Mahoro, kuri iki Cyumweru tariki 24/01/2016, yiriwe ari muzima, ndetse ngo yagiye gusura abantu, akaza no kuryama ari muzima.

Umunyamakuru Yves Rugira babanaga ahitwa ku Itaba ndetse banakoranaga kuri Radio Salus, yabwiye Kigali Today ko ejo Mahoro yari yagiye gusura abantu ahitwa i Mbazi mu Murenge wa Mbazi w’Akarere ka Huye.
Ahagana saa mbili z’umugoroba, ubwo Rugira n’undi babana batahaga, ngo basanze Giovanni Mahoro aryamye mu cyumba cye, ndetse ari kuvugira kuri telefoni.
Kugeza ubwo baryamaga nko mu ma saa tanu z’ijoro, Giovanni Mahoro ngo yari akivugira kuri telefoni, kandi bigaragara ko nta kibazo afite.
Rugira avuga ko mu gitondo yabyutse akitegura ngo ajye ku kazi, ariko ashatse kubanza kuvugisha Mahoro, asanga yapfuye.
Ati ”Ejo yiriwe ari muzima, aratembera ajya gusura abantu i Mbazi. Mu gitondo namaze kwitegura ngo njye ku kazi, musanga mu cyumba cye ngo muvugishe, nsanga yapfuye.”
Umuyobozi wa Radio Salus, Eugene Hagabimana, yadutangarije ko umuryango wa Radio Salus wababajwe cyane n’inkuru y’urupfu rwa Mahoro bamenye muri iki gitondo, ariko ko na bo byabatunguye.
Hagabimana we ariko yatubwiye ko kubera ibibazo bya tekiniki Radio Salus yari imaranye iminsi, ataherukaga kubona Mahoro amaso ku maso, gusa ngo aho amuherukira ku wa Mbere w’icyumweru gishize, nta kibazo yari afite.
Hagabimana yatubwiye ko umurambo wa Giovanni Mahoro wajyanwe kwa muganga kugira ngo ukorerwe ibizamini hamenyekane icyaba cyamwishe.

Giovani Mahoro yatangiye gukorera Radio Salus mu mwaka wa 2010, akaba yakoraga ibiganiro bitandukanye birimo n’icyitwa "Hambere hanze", kivuga ku mateka y’isi muri rusange.
Giovanni Mahoro yari ingaragu.
Ohereza igitekerezo
|
mana we nibutse mahoro ntumva intimba .jyenda mwana muto nizereko wibereye mugituza cyaburahamu
IMANA IKWAKIREMUBAYO
TUMWIFURIJE IRUHUKORIDASHIRA
NTAKUNDI IGENDEREGIOVAN
ndagukumbuye cyane,ark nizeye ko aho uri umeze neza,nzagumya ngusabire.Imana ijye ihora yita kuri roho yawe.
birambabajecyanegusange ukombyumva abantuyasuyebamugiriyenabi!!imana imuhe iruhukaridashira.
ndahojyejy umuryang nabakunzi ba salus! nibwo nkiv kwishure muri internat numv ko umusore nakunda wintahangagw mubumenyi bwisi yapfuye! bkunzi ba salus twihangane,ese kuki urupfu ntampuwe rugira! Imana Imwakire Ntazava Mumitima yacyu!! what pitty!
Kwihangana biranze rufpu we turakurambiwe IMANA nidukureho uburetwa bwawe kumva urupfu rwa Giovanni n inshamugongo kuri twe twamukundaga niyigendere nubwo tubabaye nge ndacyamutegereje twihangane yesu azamudusubiza Giovani yar intwari IMANA imwakire, mubayo yohana 11:11 umuryango we nifatanyije nawo mukababaro twihangane nubwo agahinda ari kenshi cyane, ndababaye by .umwihariko Sinzakwibagirwa
naje mba mu burundi gusa ikiganiro ciwe nagikunda mugabo kubwo nyagasani atabikunze ngo turambane imana ize imuhe iruhuko ridashira
Biragora kubura umuntu wingenzi biragora kwakira inkuru nkiyo isi. Tuyibamo tukishima ariko igituma twishima ninacyo gituma tubabara. Ndibuka kwishuri nakangukaga mbere yabandi kugirango numve ijwi rya mahoro muri hambere hanze. Giovanni birangora kwiyumvisha ko ntazongera kukumva ariko kuko ariryo herezo ry’ubuzima bwo kwisi reka mvuge ngo igendere uwiteka akwakire mube. RIP.
Ibi bitwigisha guhora twiyeza kumutima Mahorowe urambabajepe!Imana Ikwakire Mubayo Tuzahora tukwibuka!
Eeeehhhh!!!!!! Mana Yanjye!!!!!! Uyu Mwana Azize Iki??!!!! Oya Pe Nibwo Nkibimenya Sindabyiyumvisha Muriy’isi Ntacyambabaje Nkiyi Nkuru yuyu Musore Umwambuye Ubuzima Amenye Ko Nawe Arimunzira.Tuzajya Aho Ari Ariko We Ntazaza Aho Turi Mama We Yihangane