Umuhanda Kigali-Musanze wongeye kuba nyabagendwa
Umuhanda Kigali-Musanze wongeye kuba nyabagendwa ku modoka zose ziwunyuramo guhera ahagana mu ma saa 17h40 zo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 07/05/2013, nyuma y’akazi gakomeye kakozwe n’abahanga mu gukora imihanda b’ingabo z’u Rwanda.
Mu gihe hagitegerejwe isanwa ry’uyu muhanda ku buryo burambye, ingabo z’u Rwanda (RDF Engineering regiment) zaciye inzira haruguru y’umuhanda wangiritse, yifashishwa kugira ngo urujya n’uruza rwinshi rukoresha uyu muhanda rudahagarara.
Ubuvugizi bw’ingabo z’u Rwanda, buvuga ko izi inzobere mu bijyanye n’ubwubatsi bo mu ngabo z’u Rwanda zakoze amanywa n’ijoro kugira ngo haboneke umuti kuri iki kibazo cyagaragaraga nk’igikomereye abakoresha uyu muhanda.

Bamenye urutare, maze bashyiramo laterite na gravier baharinda gusaya ngo imodoka zigende nta komyi. Abakozi ba RDF barimo kongeramo amabuye kugira ngo hakomere n’imodoka nini zitambuke ku buryo bworoshye.
Abashinzwe umutekano mu muhanda barayobora imodoka ngo zibashe guhita kuko imodoka ebyiri zitabasha kubisikana.
Umuhanda wa Kigali-Musanze uhuza umujyi mukuru wa Kigali n’Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba ndetse n’ibihugu by’abaturanyi nka Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.

Gufunga uyu muhanda byari bifite ingaruka zikomeye ku rujya n’uruza rw’abagenzi, n’ibicuruzwa bitandukanye. Uretse ibicuruzwa byinshi biva i Kigali bijya muri izo ntara, Intara y’Amajyaruguru izwiho kugaburira Umujyi wa Kigali ku birayi by’umwihariko.
Nyuma y’ifungwa, ibiciro bya bimwe mu bicuruzwa ku masoko nk’ibirayi byari byatangiye kuzamuka mu gihe ibiva ku buhinzi nk’ibigori, imbuto n’ibindi byari byaguye kuko birangurwa n’abacuruzi bava i Kigali.
Ikindi, igihugu cyashoboraga gutakaza amadevise atagira ingano ya bamukerarugendo basura Pariki y’Ibirunga dore ko ari hamwe mu hantu hake ku isi hasigaye ingagi.

Kuva mugitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 04/05/2013 umuhanda wacika biturutse ku mazi yabuze inzira, abayobozi bakuru b’ibihugu bagaragaje ko barajwe ishinga n’icyo kibazo. Minisitiri w’Intebe, Umugaba Mukuru w’Ingabo ndetse n’abaminisitiri bane bose baje kwirebera uko ikibazo giteye.
Umugaba Mukuru w’Ingabo, Lt. Gen. Charles Kayonga yasabye inzobere z’ingabo z’igihugu mu ikorwa ry’imihanda (Military Engineering Regiment) gukora ibishoboka byose mu gihe gito gishoboka kugira ngo haboneke inzira imodoka zinyuramo mu gihe ibikorwa byo gusana umuhanda ku buryo burambye bikomeza.
Nubwo inzira ibonetse ku Kinyanda mu Murenge wa Gashenyi, umuhanda wariyashije mu Kagali ka Rusagara mu Murenge wa Gakenke hafi y’icyicaro cy’Akarere ka Gakenke na ho hakaba hari impungenge z’uko wacika igihe cyose ariko ubuyobozi bukaba buwukurikirana umunsi ku munsi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 07/05/2013, Minisitiri w’Intebe. Dr. Pierre Damien Haburemuremyi yongeye kuza kugenzura uko umuhanda umeze kugira ngo hashakwe igisubizo mu maguru mashya.
Jean Noel Mugabo na Leonard Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 34 )
Ohereza igitekerezo
|
NDI UMUNYESHURI MURI KAMINUZA NKURU Y’U RWANDA (UNR/NUR)NKABA NKORA UBUSHAKASHATSI KU BIJYANYE N’IMIHANDA NDETSE N’IBIRARO.TUBASHIMIYE UBUFASHA MUHA ABAGENZI BEREKERA KIGAL- MUSANZE.KO NAGENZE URIYA MUHANDA NGASANGA URI KU BUTUMBURUKE BUREBURE,ABAWUKORA BABA BASHOBORA KUBA BARAWUSONDETSE KUKO NTIBYUMVIKANA UKUNTU UMUHANDA USENYUKA UTAMAZE N’IMYAKA ITANU.ABASHINWA BADUPFUNYIKIRA AMAZI MUZABAKE ISOKO MURIHE ABANDI BABISHOBOYE NUBWO BADUHENDA BAGAKORA IBIRAMBYE. MURAKOZE
dushimiye ingabo kuri iki gikorwa!ibyo mwakoze ni byinshi byiza,niki kiyongereyeho! turabashyigikiye! God bless you!
Mukomereze aho ngabo zacu! Imana ikomeze irinde irinde u Rwanda.
Nyuma yo kubona inzira kuri uyu muhanda ndibaza ko hazakorwa inyigo yo gusana ahasenyutse ku buryo burambye,ubundi hagashakwa n’ahandi hashobora kuzava ikibazo nk’iki naho hagakorwa hataratera ikibazo nk’iki.
Imana ikomeze guha umugisha ingabo zacu, muri intwari pe!
congz do not give up
ibi birakwiye cyane ko ingabo zacu zitabara aho rukomeye bibee urugero ku bandi. thanks to RDF yacu
RDF ni ndashyikirwa mu kubungabungaubusugire no kurinda urwanda,izi ngabo ni ishema ku banyarwanda aho tuba hose.
Bravo to our military Engineering! Akazi mwakoze twese turagashima!
Congs ku ngabo zacu !! Muri ingabo pe !