Umuhanda Kigali-Musanze wongeye kuba nyabagendwa

Umuhanda Kigali-Musanze wongeye kuba nyabagendwa ku modoka zose ziwunyuramo guhera ahagana mu ma saa 17h40 zo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 07/05/2013, nyuma y’akazi gakomeye kakozwe n’abahanga mu gukora imihanda b’ingabo z’u Rwanda.

Mu gihe hagitegerejwe isanwa ry’uyu muhanda ku buryo burambye, ingabo z’u Rwanda (RDF Engineering regiment) zaciye inzira haruguru y’umuhanda wangiritse, yifashishwa kugira ngo urujya n’uruza rwinshi rukoresha uyu muhanda rudahagarara.

Ubuvugizi bw’ingabo z’u Rwanda, buvuga ko izi inzobere mu bijyanye n’ubwubatsi bo mu ngabo z’u Rwanda zakoze amanywa n’ijoro kugira ngo haboneke umuti kuri iki kibazo cyagaragaraga nk’igikomereye abakoresha uyu muhanda.

Abakozi bahawe akazi na RDF bashyiraga amabuye mu muhanda kugira ngo ukomere imodoka nini zihite nta kibazo.
Abakozi bahawe akazi na RDF bashyiraga amabuye mu muhanda kugira ngo ukomere imodoka nini zihite nta kibazo.

Bamenye urutare, maze bashyiramo laterite na gravier baharinda gusaya ngo imodoka zigende nta komyi. Abakozi ba RDF barimo kongeramo amabuye kugira ngo hakomere n’imodoka nini zitambuke ku buryo bworoshye.

Abashinzwe umutekano mu muhanda barayobora imodoka ngo zibashe guhita kuko imodoka ebyiri zitabasha kubisikana.

Umuhanda wa Kigali-Musanze uhuza umujyi mukuru wa Kigali n’Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba ndetse n’ibihugu by’abaturanyi nka Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.

Imodoka zayoborwaga kugira ngo zihite neza kubera imiterere y'umuhanda.
Imodoka zayoborwaga kugira ngo zihite neza kubera imiterere y’umuhanda.

Gufunga uyu muhanda byari bifite ingaruka zikomeye ku rujya n’uruza rw’abagenzi, n’ibicuruzwa bitandukanye. Uretse ibicuruzwa byinshi biva i Kigali bijya muri izo ntara, Intara y’Amajyaruguru izwiho kugaburira Umujyi wa Kigali ku birayi by’umwihariko.

Nyuma y’ifungwa, ibiciro bya bimwe mu bicuruzwa ku masoko nk’ibirayi byari byatangiye kuzamuka mu gihe ibiva ku buhinzi nk’ibigori, imbuto n’ibindi byari byaguye kuko birangurwa n’abacuruzi bava i Kigali.

Ikindi, igihugu cyashoboraga gutakaza amadevise atagira ingano ya bamukerarugendo basura Pariki y’Ibirunga dore ko ari hamwe mu hantu hake ku isi hasigaye ingagi.

Imodoka zitwara abagenzi zirahita mu muhanda ku bwinshi.
Imodoka zitwara abagenzi zirahita mu muhanda ku bwinshi.

Kuva mugitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 04/05/2013 umuhanda wacika biturutse ku mazi yabuze inzira, abayobozi bakuru b’ibihugu bagaragaje ko barajwe ishinga n’icyo kibazo. Minisitiri w’Intebe, Umugaba Mukuru w’Ingabo ndetse n’abaminisitiri bane bose baje kwirebera uko ikibazo giteye.

Umugaba Mukuru w’Ingabo, Lt. Gen. Charles Kayonga yasabye inzobere z’ingabo z’igihugu mu ikorwa ry’imihanda (Military Engineering Regiment) gukora ibishoboka byose mu gihe gito gishoboka kugira ngo haboneke inzira imodoka zinyuramo mu gihe ibikorwa byo gusana umuhanda ku buryo burambye bikomeza.

Nubwo inzira ibonetse ku Kinyanda mu Murenge wa Gashenyi, umuhanda wariyashije mu Kagali ka Rusagara mu Murenge wa Gakenke hafi y’icyicaro cy’Akarere ka Gakenke na ho hakaba hari impungenge z’uko wacika igihe cyose ariko ubuyobozi bukaba buwukurikirana umunsi ku munsi.

Umuhanda wa Kigali-Musanze Umuhanda wiyashije mu Kagali ka Rusagara, mu Murenge wa Gakenke na ho ushobora gucika.
Umuhanda wa Kigali-Musanze Umuhanda wiyashije mu Kagali ka Rusagara, mu Murenge wa Gakenke na ho ushobora gucika.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 07/05/2013, Minisitiri w’Intebe. Dr. Pierre Damien Haburemuremyi yongeye kuza kugenzura uko umuhanda umeze kugira ngo hashakwe igisubizo mu maguru mashya.

Jean Noel Mugabo na Leonard Nshimiyimana

Ibitekerezo   ( 34 )

congz ku ngabo zacu muri inkotanyi koko,murakoze ku bwitange mugaragaje yes nizere ko abaturage batangiye kumenya ko ingabo atari izo kurwana gusa, n’ igihe igihugu kiri mu makuba ziratabara, ntabwo ari nkazimwe za kera zabaga ziri mu bigo zijya gufata iposho boshye impunzi,

nkotanyi yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

congz ku ngabo zacu muri inkotanyi koko,murakoze ku bwitange mugaragaje yes nizere ko abaturage batangiye kumenya ko ingabo atari izo kurwana gusa, n’ igihe igihugu kiri mu makuba ziratabara, ntabwo ari nkazimwe za kera zabaga ziri mu bigo zijya gufata iposho boshye impunzi,

nkotanyi yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

RDF OYEE MUTUMWE TWONGERA KUGENDERANA NDETSE N’IBIRAYI HAMWE NIBINDI BIRIBWA BIRI BWONGERE KUBONEKA OYEEEEEEEEEEEEEEEEEE

aka yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

congz to our RDF tubigireho....

[email protected] yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

RDF, Uwiteka abahe umugisha ku butwari mukomeza kugaragaza.
Imana ikomeze kwigaragaza mu gihugu cyacu, Rwanda.
Dukomeze dukore duter’imbere!

Evy yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

si ubwambere, zigaragara mu bikorwa by,ubutabazi. Congratulations RDF

Bryan yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

Erega n’ubundi ingabo z’Igihugu bicatse kuvuga abantu bakirindira umutekano mu bintu byose ,none se murabona umutekano w’abantu n’ibintu utari uhungabanye kubera uriya muhanda.ibiciro byari byatangiye kuzamuka ku biribwa ,kandi munda iyo nta kirimo umutekano uba wahungabanye. Congratulations ku ngabo zacu . Izi ngabo zitandukanye kure n’Inzirabwoba pe , izi za mbere zo zatezaga umutekano muke mubo zishinzwe kuwucungira. Imana ishimwe yo yaduhaye ingabo zifasha igihugu mu buzima bwose. Njyewe ku cyifuzo cyanjye iyo biba bishoboka ni mwe mwari mukwiriye kujya mubona agashahara
gatubutse gusumbya ba Nyakubahwa ,kuko nimwe muvunikira igihugu nyabyo. Icyo cyari igitekerezo cyanjye ...........

SIBO yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

Congratulation ku ngabo z igihugu ubwitange n umurava byanyu bigaragaza uburyo igihugu cyacu gikomeye kandi turabasabira umugisha ku Mana

nura yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

Congz to our RDF, ntureba se ingabo zizi icyo gukora.

nzaba yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

turashimira cyane byimazeyo ingabo z’Urwanda kugikorwa cy’intashyikirwa zakoze, ntabwo twari tuziko uriya muhanda haboneka uburyo munzira yihuse kariya kageni kuburyo haboneka uburyo ingendo z’urujya n’uruza zakongera zikagendwa harakabaho ingabo zacu.

shema yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

Thank you so much for your courage,uretse kubungabunga umutekano, no mu bikorwa bya majyambere ingabo z’Urwanda zirakataje!en tout cas merci.

Maniriho yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

NDI UMUNYESHURI MURI KAMINUZA NKURU Y’U RWANDA (UNR/NUR)NKABA NKORA UBUSHAKASHATSI KU BIJYANYE N’IMIHANDA NDETSE N’IBIRARO.TUBASHIMIYE UBUFASHA MUHA ABAGENZI BEREKERA KIGAL- MUSANZE.KO NAGENZE URIYA MUHANDA NGASANGA URI KU BUTUMBURUKE BUREBURE,ABAWUKORA BABA BASHOBORA KUBA BARAWUSONDETSE KUKO NTIBYUMVIKANA UKUNTU UMUHANDA USENYUKA UTAMAZE N’IMYAKA ITANU.ABASHINWA BADUPFUNYIKIRA AMAZI MUZABAKE ISOKO MURIHE ABANDI BABISHOBOYE NUBWO BADUHENDA BAGAKORA IBIRAMBYE. MURAKOZE

dadu yanditse ku itariki ya: 8-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka