Rutsiro: MINALOC irashima Kagemana wafashije abaturanyi be kubona amazi meza

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yashimye igikorwa cy’umuturage witwa Kagemana Naphtal wafashije bagenzi be kubona amazi meza mu Mudugudu wa Karambi mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro.

MINALOC ibinyjije kuri Twitter yamenyekanishije igikorwa cy’intangarugero cya Kagemana wubatse umuyoboro w’amazi uva ku isoko ukagera mu rugo iwe no mu mudugudu ku ntera ya kilometero imwe.

Uwo muyoboro wafashije imiryango itandatu (6) kugira amazi mu rugo, naho ingo 110 zivoma ku ivomo ry’umudugudu yabubakiye. Ibyo bikorwa ngo byatwaye amafaranga arenga Miliyoni, nk’uko MINALOC ibivuga.

Kagemana Naphtal ufite imyaka 46, akagira n’uruhare rukomeye mu bindi bikorwa byo guteza imbere agace atuyemo, ni umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Karambira (G.S. Karambira). Aherutse guhabwa ishimwe ku rwego rw’igihugu kubera ubwo bwitange.

Abakora ibikorwa nk’ibi by’intangarugero bakomeje kumvikana hirya no hino mu gihugu, aho abantu batandukanye bashima ubwitange bw’aba baturage, mu kwizamurira igihugu, bamwe ndetse bakiyemeza kubafatiraho urugero bagera ikirenge mu cyabo.

Kigali Today yagiye ibagezaho inkuru za bamwe muri abo baturage, harimo nk’uwo mu Karere ka Huye wiyemeje gutunganya umuhanda wa kilometero mu gihe cya #GumaMuRugo.

Uwo ni uwitwa Viateur Rukundo utuye Mudugudu w’Akamuhoza, Akagari ka Cyimana, Umurenge wa Tumba. Rukundo yiyemeje gusibura imiferege y’umuhanda aturiye, mu gihe abandi bari muri gahunda ya GumaMuRugo, mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Rukundo uyu ubusanzwe akora umurimo w’ubunyonzi. Kuva Gumamurugo yatangira na we yatangiye gusibura imiferege y’uyu muhanda, ku buryo ubu amaze gukora ahareshya na kilometero, ugereranyije.

Avuga ko icyamuteye gusibura iyo miferege ari ukubera ko yari yabonye ko iriba ryo mu kabande bamwe bavomaho igihe cyose, abandi benshi bakaryifashisha iyo amazi yo muri robine yagiye, ryari ryuzuyemo igitaka cyazanywe n’isuri, ku buryo kurivomaho n’ijerekani byasabaga kuyihengeka.

Aha mu Karere ka Huye kandi hari undi muturage witwa François Karangwa watanze urugero ashyira kaburimbo mu muhanda ugana iwe, ndetse uca no ku ngo z’abandi baturanye. Karangwa afite inzu aho bita i Madina hafi y’ishami rya Kaminuza ry’i Huye, akaba yariyemeje kuguza banki, ashyira kaburimbo muri uwo muhanda ntawumufashije.

Indi nkuru yamenyekanye cyane ni iy’umusore w’i Karongi witwa Niringiyimana Emmanuel wahanze umuhanda byavuzwe ko ari uw’ibirometero birindwi.

Niringiyimana byamuhesheje amahirwe yo guhura na Perezida Kagame, avuga ko kuba yakoze mu biganza bya Perezida wa Repubulika bakanicarana ari amahirwe yagize mu buzima atigeze atekereza.

Amafoto: MINALOC

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe neza Malachie.
Mwazatugereye ku ntindo yajyanywe n’imvura muri 2017 none kugeza uyu munsi ikaba nta kirahakorwa.
Ni hagati y’umurenge wa Rubengera na Gihara, akagari ka Kabuga. Ku mugezi witwa Ntaruko.
Uvuye kuri Centre de santé Rubengera ni kuri 2km gusa.mwahatugerera. murakoze.

Désiré yanditse ku itariki ya: 18-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka