Umuturage yatunganyije umuhanda wa kilometero mu gihe cya #GumaMuRugo
Viateur Rukundo utuye Mudugudu w’Akamuhoza, Akagari ka Cyimana, Umurenge wa Tumba, yiyemeje gusibura imiferege y’umuhanda aturiye, mu gihe abandi bari muri gahunda ya GumaMuRugo, mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Rukundo uyu ubusanzwe akora umurimo w’ubunyonzi. Kuva Gumamurugo yatangira na we yatangiye gusibura imiferege y’uyu muhanda, ku buryo ubu amaze gukora ahareshya na kilometero, ugereranyije.
Avuga ko icyamuteye gusibura iyo miferege ari ukubera ko yari yabonye ko iriba ryo mu kabande bamwe bavomaho igihe cyose, abandi benshi bakaryifashisha iyo amazi yo muri robine yagiye, ryari ryuzuyemo igitaka cyazanywe n’isuri, ku buryo kurivomaho n’ijerekani byasabaga kuyihengeka.
Kandi n’ubundi iri riba ngo asanzwe arikorera isuku wenyine, kuko ngo adashaka ko ryakwangirika kandi ribafitiye akamaro, nubwo hari abavuga ko nta kamaro ko kurikorera kandi bafite za robine imusozi.
Agira ati “Abana baje kundeba barambwira ngo rya riba ryawe igitaka cyarirengeye. Naraje ntiyura igitaka abantu babasha kongera kuvoma, ariko mbona imvura niyongera kugwa hazongera hakuzura, cyane ko hari hashize iminsi itatu gusa mvuye kuhakorera isuku”.

Yaritegereje asanga isuri izana ibitaka muri iryo riba ifite inzira eshatu, kandi na zo zituruka mu muhanda, maze yiyemeza gukora umuhanda.
Kuri ubu inzira amazi yanyuragamo ajya mu iriba zose yarazifunze kuko amazi atakiyobera mu mirima ngo anamanukire mu kabande. N’ibyobo isuri yari yaracukuye mu gice cy’umuhanda yakoze yarabisibye. Icyakora umuhanda nturangiye kuko urebye imiferege yose yari yarasibamye.
Yifuza ko ubuyobozi bwamuha abamufasha bakawurangiza, ariko ngo nibatanaza Gumamurugo na yo igakomeza azakomeza awukore wenyine, atitaye ku magambo y’abamuca intege bamubwira ko ari gukora umuhanda Leta iteganya gushyiramo kaburimbo.

Yifuza kandi ko nubwo batamufasha kurangiza uriya muhanda, byibura batunganya n’indi mihanda y’imigendereramo yagiye isibama cyangwa yangirika.
Ababonye Rukundo akora umuhanda wenyine baramushima hakaba n’abagaya abagiye bamuca intege aho kumufasha nyamara yarabaga afite amasuka abiri, hakabura uwafata iyo atari gukoresha ngo amufashe.
Uwitwa Murekatete agira ati “Iki gikorwa yakoze ni icy’agaciro gakomeye, kuko uwashyiramo abakozi yabahemba menshi. Hari abibwira ko yagihemberwaga, nyamara si byo. Rwose abayobozi bazashake icyo bamumarira na we kuko nubwo yitanze si umukire, ni umukene wamenyereye gukoresha amaboko ye”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Vital Migabo, na we ashima igikorwa cya Rukundo.

Ngo cyanateye ubuyobozi bw’umurenge igitekerezo cyo gutangira ubukangurambaga bushishikariza abantu bose gukora imihanda yangiritse inyura mu mirima yabo.
Ati “Azabera urugero n’abandi ko hari ibyo abantu bashobora kwikorera, urugero nko gutunganya imihanda, maze amafaranga Leta yagombaga kubishoramo agakoreshwa ibindi bibafitiye akamaro”.
Uyu muyobozi anavuga ko bazashaka icyo bamukorera cy’igihembo, bagendeye ku byifuzo bye, byazatuma n’abamusekaga babona ko ibyo yakoze ari ingirakamaro.
Kuko ngo kuba umuntu azindukira gukora umuhanda saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, agataha saa cyenda saa kumi, ukwezi kugashira agatangira ukundi, nta gihembo akorera, ari ibintu byo guhabwa agaciro no gushima.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|
yoo abantu beza bariho pe! nabwira Rukundo nti komerezaho wime amatwi abaguca intege kuko batazabura ni abanebwe badashaka gukora. nabifuriza ko Ruhanga yabagirira neza bagahinduka,tugafashanya mu guhindura isi nziza kurusha uko twayisanze.
Icyi cyana kiri kuvoma giteye neza😏😏
ABATURAGE NK’ABA NIBO DUKENEYE KUKO IBYO TWAGEZEHO NTAWABISENYA TUREBA, IYO UMUNTU YIGAYE INSHINGANO YO GUKORA UMUHANDA BYEREKANA IMYUMVIRE IRI HEJURU.
KANDI WUMVA KO ABAHAVOMA BAMUBWIYE NGO RYA RIBA RYE RYASIBANYE AHO KUVUGA RYA RIBA RYACU, BAGATEGEREZA KO AJYA KUHABAKORERA AKEMERA NTIYINUBE, AKWIYE IBIHEMBO.
COURAGE
Ibikrwa nkibi bigaragaza ko abaturage bafite inyota yo kugira uruhare mu iterambere riza rirambye habaye ubukangurambaga bwiza buri munyarwanda agakora umuhanda uri ku isambu ye imihanda yose yaba myiza ibiraro bigakorwa. ni ikirango cyubuyobozi bwiza
Iki ni igikorwa cy’URUKUNDO.Impamvu iyi si ifite ibibazo nuko urukundo rwakonje nkuko bible ivuga.Turamutse dukundanye,ibi byose byavaho:Intambara,ubusambanyi,akarengane,ruswa,ubusumbane bukabije mu mishahara,etc...Nubwo bimeze gutyo,hari abantu bagerageza kumvira Imana,nubwo aribo bake nkuko bible ivuga.Abo nibo bazaba muli paradizo.