Umusore wahanze umuhanda w’ibirometero birindwi yishimiye guhura na Perezida Kagame (Video)

Niringiyimana Emmanuel, wakoze umuhanda ureshya n’ibirometero birindwi ari umwe, avuga ko kuba yakoze mu biganza bya Perezida wa Repubulika bakanicarana ari amahirwe yagize mu buzima atigeze atekereza.

Byari ibyishimo bikomeye kuri Niringiyimana gukora mu biganza bya Perezida Kagame
Byari ibyishimo bikomeye kuri Niringiyimana gukora mu biganza bya Perezida Kagame

Uwo musore w’imyaka 23 uvuka mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, ni umwe mu batoranyijwe mu byamamare byatumiwe mu gikorwa cyo kwita izina ku nshuro ya 15 abana b’ingagi 25 bavukiye muri Pariki y’Ibirunga, mu muhango wabereye mu Kinigi ku wa gatanu tariki 06 Nzeri 2019.

Yavuze ko atigeze agira inzozi zo kubonana na Perezida Paul Kagame kuko yumvaga bidashoboka, ariko ngo igikorwa yakoze cyo guhanga umuhanda mu gace atuyemo, kimugejeje ku rwego rwo gusuhuzanya na Perezida bakanicarana.

Agira ati “Ndumva nezerewe, ni ubwa mbere nari nkoze mu ntoki za Perezida Kagame. Sinigeze mbitekereza no mu buzima, kuko numvaga bidashoboka nta hantu twahurira. Ariko namukoze mu ntoki turanicarana, ntoranywa no mu bantu bakomeye bo kwita izina. Guhura na Perezida Paul Kagame, ni ishimwe ngiye kuratira iwacu”.

Niringiyimana wise ingagi izina “Nimugwire”, yavuze ko yarihisemo mu cyifuzo cyo kugira ngo zibyare zororoke zigwire mu gihugu.

Ati “Impamvu nahisemo ririya zina, ni uko nabonaga ari ngombwa ko zikwirakwira mu Rwanda, zikororoka zikaba nyinshi kugira ngo tugwize amadevise mu Rwanda. Icyambabaje gusa ni uko nabaye nk’ubyishe mu kuvuga izina nise ingagi ndajijinganya”.

Yavuze n’uburyo yahamagariwe kuza kwita izina, n’uburyo yageze mu Kinigi avuye i Karongi. Ngo yaje mu modoka yo mu bwoko bwa V8 aho baje kumufata mu rugo mu cyaro atuyemo.

Ngo byabaye nk’igitangaza kuri we kugendera muri iyo modoka yabwiwe ko ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 100.

Yagize ati “Ni ubwa mbere ntangiye gutemberezwa u Rwanda. Barampamagaye kuri telefoni bambwira ko nzaza kwita izina. Nimugoroba nibwo banyoherereje imodoka yo mu bwoko bwa V8, ngo igura miliyoni 100. Kugenda muri iyo modoka nabonye ari ibintu by’icyubahiro”.

Yavuze n’impamvu nyamukuru yamuteye kugira igitekerezo cyo gukora uwo muhanda. Niringiyimana avuga ko igitekerezo cyo kubaka umuhanda yakigize mu mpera z’umwaka wa 2015.

Ngo byatewe n’abarwayi bavaga mu kigo nderabuzima cya Mwendo bakajyanwa mu bitaro bya Kirinda, bakagerayo bibagoye kubera inzira mbi.

Ngo ubwo yari mu murima ahinga hamwe n’ababyeyi be, hanyuze abantu bari bahetse umubyeyi arembye cyane. Ngo ubwo bari bamuhetse mu ngobyi, baranyereye bamutura hasi ahava aniha cyane.

Ati “Ubwo nari mu murima mpingana n’ababyeyi banjye, hanyuze abantu bahetse umubyeyi wari urwaye aturutse mu kigo nderabuzima cya Mwendo. Bagenda bamuhetse mu ngobyi basesera mu bihuru. Icyo gihe imvura yari yaguye hanyerera, baranyerera bamutura hasi umurwayi ahava agenda aniha. Niba yarageze kwa muganga i Kirinda amahoro simbizi, ntabwo nabashije gukurikirana amakuru ye ngo menye niba yarabaye muzima cyangwa niba atarabayeho”.

Avuga ko kuva uwo munsi yafashe gahunda yo guhanga umuhanda muri ako gace, aho yakoresheje imbaraga ze akora umuhanda ureshya n’Ibirometero 7.

Ngo nta muntu wigeze amufasha uretse umugitifu w’akagari gaturanye n’ako atuyemo wasanze aharura uwo muhanda aramushima. Ngo umunsi umwe yamwoherereje abaturage bo kumuha umuganda aho baharuye ahareshya na metero esheshatu.

Agira ati “Nta muntu wigeze amfasha, uretse Gitifu w’akagari ka Mwendo. Yaraje arambwira ati wa mwana we watekereje neza. Bampa umuganda umwe wo ku wa gatatu aho banyoherereje abantu 12 baraza baramfasha. Bakoze metero niba ari esheshatu, ni uwo muganda bampaye. N’ejobundi bampaye undi muganda w’ukwezi bakora ahareshya na metero 12”.

Avuga ko ubwo yakoraga uwo muhanda, abenshi bagiye bamuca intege bamwe bakamwita umusazi, ariko ntibimuce intege kuko yabaga azi ko ari gukorera igihugu cye nubwo ari mu buzima bumugoye.

Ati “Nubwo ntabashaga kubona imirire ihagije ariko ntabwo byambujije gukora”.

Uwo musore avuga ko aho ageze harenze ubushobozi bwe kuko uwo muhanda wagonze umugezi, aho hakenewe ikiraro. Avuga ko icyizere afite ari uko Leta izamufasha ikamushyiriramo ikiraro, n’ahandi hasabwa gukoreshwa imashini zabugenewe zikahakora mu rwego rwo kumworohereza kugira ngo igikorwa yatangiye agisoze amahoro.

Yasabye urubyiruko gukora cyane, baharanira kuzamura iterambere ry’igihugu badategereje gusa inyungu zijya mu mifuka yabo.

Reba hano uko Niringiyimana asobanura uburyo baje kumutwara ngo ajye kwita izina ingagi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Uyumusore , yagombye gushirwa kurutonde rw’abakoze ibintu byindashyikirwa bakiribato.

Kwitangira igihugu , ntibisaba , amashuri, amafaranga, imyaka uwariwe wese yakora ibikorwa abikomeye muguhindura abaturage naho atuye.

Jeremie yanditse ku itariki ya: 8-09-2019  →  Musubize

Ese kuki mutaba online ngo muve up to date sha itanvazamakuru iwabo wapi rwose habure nakimwwe koko

Kay yanditse ku itariki ya: 8-09-2019  →  Musubize

Njye burigihe iyo nsomye amakuru y’uyu musore mbibonamo ikimenyetso nyacyo cyo gukunda igihugu.nguku uko intwari duhora tuvuga zatangiye.
Komeza utere imbere

DIDI yanditse ku itariki ya: 7-09-2019  →  Musubize

ni byiza cyane uyu musore ni indashyikirwa

charles yanditse ku itariki ya: 9-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka