Huye: Umuturage yatanze urugero ashyira kaburimbo mu muhanda ugana iwe
François Karangwa ukora mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) ufite inzu aho bita i Madina hafi y’ishami rya Kaminuza ry’i Huye, yagujije banki ashyira kaburimbo mu muhanda ntawumufashije.

Uyu mugabo avuga ko yiyemeje gushyira kaburimbo muri uyu muhanda wa meterokare 582 uri hafi y’amazu acumbikiramo abifuza aho kuba, kuko yabonaga warapfuye, unanyerera, ku buryo bitari byoroshye kuwunyuramo, nyamara ubundi unyurwamo n’abantu benshi biganjemo abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye.
Karangwa avuga ko yiyemeje gushyira kaburimbo mu muhanda wegereye ingo 12 baturanye ufite uburebure burenga gato metero 80, abasaba guhuza imbaraga, baramwangira bamubwira ko nta mafaranga bafite.
Ati "Naberetse ko kaburimbo mu muhanda duturiye izongerera agaciro amazu yacu, nanababwira ko nanjye nzitabaza banki banga kunyumva, mpitamo kubyikorera."
Gushyira kaburimbo muri uyu muhanda yabitangiye mu kwezi kwa Gicurasi birangira muri Kamena uyu mwaka wa 2019.

François Karangwa ngo yabanje kwitabaza Abashinwa bamuca ibihumbi 500 kuri metero kare abona atabona amafaranga yo kuwurangiza, nuko ashaka umuntu uzi gutunganya imihanda arawukora.
Mu gutsindagira umuhanda n’ibitaka bya latelite, bifashishije akamashini gatsindagira umuhanda yakodesheje ibihumbi 30 ku isaha. Kaburimbo yo kuyishyiramo ngo bifashishije iyakuwe mu muhanda Huye-Kitabi yagiye atangaho ibihumbi 200 ku ibeni.

François Karangwa yabajijwe niba Niringiyimana Emmanuel w’i Karongi ari we yigiyeho ko umuntu ashobora kwiyemeza gukora umuhanda kabone n’ubwo abandi bakwanga kumufasha, arabihakana ati "Njyewe umuhanda nawutunganyije mbere, iby’uriya mwana ntarabimenya."
Karangwa anavuga ko Niringiyimana Emmanuel ari intwari. Ati " Njyewe nitabaje banki, ariko we yafashe isuka akoresha amaboko ye, wenyine. Ahubwo iyaba habaga benshi batekereza nkatwe mu kwishakamo ibisubizo, u Rwanda rwacu rwagera kure, heza.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yashimye ibyo François Karangwa yakoze, kuko ari urugero rwiza rugaragaza ko abaturage bashyize hamwe bashobora kwigeza kuri byinshi kandi byiza.
Uwitwa #Karangwa muri @Ngomasector yabashije gutunganya igice cy'umuhanda ashyiramo Kaburimbo ahitwa #Madina.Atanga ubutumwa ku baturage ko bashyize hamwe bakora byinshi mu gutunganya imihanda yaho batuye@RTDARwanda @RwandaInfra @RwandaLocalGov @RwandaSouth @HuyeDistrict pic.twitter.com/kgzMUogwzG
— S_Ange (@A_sebutege) September 25, 2019
Ohereza igitekerezo
|
urugabo kdi urasobanutse duharanire kwiyubakira igihungu uyumuhanda urasobanytse courage twess tukurebereho hhhhhh
warakoze imana izaguhe umugisha kandi ikuzamure munera kuko urabikwiriye nigihugu cyizagushyire munwari murakoze mukomerezaho imana izabibafashemo
Karangwa turagushimiye cyane uri urugero rwiza, iyi ni inzira njyabukire ishingiye ku gutekereza byagutse dutozwa na Nyakubahwa président wacu. Courage
simbabeshye. urwanda rufite ibisubizo pee abantu bafite umutima mwiza WO kwiyubakira urwanda ahubwo turasaba inkunga akarere ka huye kadufashe kubaka umuhanda UCA murukubiro werekeza mwisoko RYA rugogwe warapfuye cyane kand ni nyabagendwa
Nukuri karangwa ankabirije inzozi nifuje kuva kera nubwo ntarazigeraho ariko bimpaye ikizere cyuko ntagomba gucika intege kdi birerekana ko rwanda umaze kugira aho ugera dushimira HE president Paul Kagame intore izirusha intambwe ,Niyo mpamvu tugomba gusenyera umugozi umwe kuko ninkunga yimana iza kuri babandi bashyize hamwe naho wawundi witandukanije nabo ntacyo ageraho
Impressive. Congratulations to Francois Karangwa. He demonstrated that we can have such roads at a low cost. So smart.
Ifaranga ntacyo ritakora
Reka mbabwire abanyarwanda turaza kwishakamo ibisubizo isi yumirwe
simbabeshya