Rubavu: Sheikh Bahame Hassan na mugenzi we bamaze kugezwa mu bushinjacyaha
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan na Noteri muri ako karere, Kayitesi Judith bamaze kugezwa mu bushinjacyaha bakurikiranyweho ibyaha bya Ruswa.
Uretse aba bamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha, abayobozi b’Akarere ka Rubavu bungirije aribo; Buntu Nsengiyumva Ezechiel, ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu na Nyirasafari Rusine Rachel ushinzwe imibereho myiza y’abaturage babyutse bitaba Polisi ngo batange amakuru.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, Superintendent Hitayezu Emmanuel avuga ko bafashe Sheikh Bahame kuko bafite ibimenyetso. Icyaha kimuhamye yahanishwa igifungo kitari munsi imyaka 5 n’ihazabu ikubye inshuro 10 indonke ya miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda bashakaga afatanyite na Noteri Kayitesi Judith.
Sheikh Bahame yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2015 asanze mo Kayitesi wafashwe tariki ya 18 Werurwe 2015.
I Rusizi ho Amakuru aturukayo aravuga ko uwari umuyobozi w’akarere, Nzeyimana Oscar na bagenzi be bari mu rukiko aho bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha inyandiko mpimbano batanga imibare itari yo mu birebana n’ubwitabire bw’abaturage mu bwisungane mu kwivuza (MUSA).
Sebuharara Syldio
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko imana ishimwe uriyamuyobozi yarumujura cyane kd amfatanyije nakanama gatanga amasoko Baziri senzoga jerari burezewe nsinakubwira twibazaga niba arimurikongo byaribyaratuyobeye kubona bamfata isoko bakariha umuntu umwe bakirengagiza ibihubi icumibirenga byabacuruzi bahame nabagenzibe bagoba kubibazwa
Abayobozi baberaho abaturage .abanyuranya n’inyungu z’abaturage bajye babiryozwa kuko ntanumwe ubutazi inshingano z’Umuyobozi.
Abo Bayobozi Bakurikiranwe Kdi Nibahamwa Nicyaha Bahanwe Byintangarugero.