Nta muhanuzi uruta umushumba wawe - Gitwaza

Ubutumwa Intumwa Gitwaza uyobora itorero rya Zion Temple yahaye abakristo basengera mu itorero ayoboye bwumviswe mu buryo butandukanye.

Dr Paul Gitwaza
Dr Paul Gitwaza

Uyu mugabo w’imyaka 46 y’amavuko yumvikanye avuga ko mu Rwanda ndetse no muri Afurika muri rusange nta muhanuzi umuruta uhaba. Ibi byateje urujijo ndetse bikurura n’impaka ku mbugankoranyambaga.

Gusa nyuma yaje gutangaza ko uko abantu babifasha atariko biri ahubwo ibyo yavugaga yabiganiriza abayoboke b’itorero Zion Temple. Gitwaza ati “ibyo navugaga nk nkuko umubyeyi yaba ari kubwira umwana, ntabwo bireba abandi bo hanze! Umubyeyi aramutse abwiye umwana ko nta wundi mubyeyi umuruta yaba akosheje? Ibi nabibwiye abakristo bacu kuko hari abo wasangaga bajarajara mu byumba bita iby’abahanuzi ndetse bakakurayo ibibazo birimo kwibwa utwabo n’ibindi. Abakristo bagomba kumenya ko nta muhanuzi uruta abashumba babo.”

Zion Temple ni itorero rifite amashami hirya no hino ku isi ndetse rikaba rifite na Radio na TV. Inyigisho z’Intumwa Gitwaza zikunze gukurikirwa n’abantu batandukanye ahanini bigakunda guteza kutumva kimwe ibisobanuro byazo- ibintu Gitwaza avuga ko bidatangaje kuko abazumva bazumvira ahantu hatandukanye ugasanga hari n’ababa batazikurikiye zose bagakuramo akantu kamwe bakakumva nabi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 32 )

Abahanuzi b’ibinyoma bareze muri kino gihugu.Ufite benshi muhatana,cyakora niba wumva ari wowe mukuru, kuguhakanya si ngombwa.

Subiranya yanditse ku itariki ya: 24-09-2018  →  Musubize

ashobora kuba asgaye afata kuri mugo nawe, even Jesus ntiyigeze yiyemera bigeze aho nigga!! ejo uzatubwira ko uri murumuna wa Yesu. iyo ni nda gusa. Orgueil ni kibazo ku muntu wiyita ko ari uwihaye Imana. Faux prophetes bavuze dutangiye kubabona

liki liki yanditse ku itariki ya: 24-09-2018  →  Musubize

Nebucadenizoro

John P yanditse ku itariki ya: 25-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka