Nta muhanuzi uruta umushumba wawe - Gitwaza

Ubutumwa Intumwa Gitwaza uyobora itorero rya Zion Temple yahaye abakristo basengera mu itorero ayoboye bwumviswe mu buryo butandukanye.

Dr Paul Gitwaza
Dr Paul Gitwaza

Uyu mugabo w’imyaka 46 y’amavuko yumvikanye avuga ko mu Rwanda ndetse no muri Afurika muri rusange nta muhanuzi umuruta uhaba. Ibi byateje urujijo ndetse bikurura n’impaka ku mbugankoranyambaga.

Gusa nyuma yaje gutangaza ko uko abantu babifasha atariko biri ahubwo ibyo yavugaga yabiganiriza abayoboke b’itorero Zion Temple. Gitwaza ati “ibyo navugaga nk nkuko umubyeyi yaba ari kubwira umwana, ntabwo bireba abandi bo hanze! Umubyeyi aramutse abwiye umwana ko nta wundi mubyeyi umuruta yaba akosheje? Ibi nabibwiye abakristo bacu kuko hari abo wasangaga bajarajara mu byumba bita iby’abahanuzi ndetse bakakurayo ibibazo birimo kwibwa utwabo n’ibindi. Abakristo bagomba kumenya ko nta muhanuzi uruta abashumba babo.”

Zion Temple ni itorero rifite amashami hirya no hino ku isi ndetse rikaba rifite na Radio na TV. Inyigisho z’Intumwa Gitwaza zikunze gukurikirwa n’abantu batandukanye ahanini bigakunda guteza kutumva kimwe ibisobanuro byazo- ibintu Gitwaza avuga ko bidatangaje kuko abazumva bazumvira ahantu hatandukanye ugasanga hari n’ababa batazikurikiye zose bagakuramo akantu kamwe bakakumva nabi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 32 )

Haranditswe ngo ushaka kuba imbere yicisha bugufi. Umuntu nuyibwira ko ari ikintu aba yikakarije kubwe. Biranditswe ko guhanura ari impano y Umwuka wera w Imana wagenewe abazizera bose kimwe n izindi zose. Kuvuga ko ariwe ufite impano wenyine byashoboka ariko mubo ayoboye muba kirisitu yasanze ntanumwe urimo ari ibigarasha gusa!,,?.. none se aho yigishirije imyaka yose nta muyoboke we urakira impano? Gitwaza ahindutse ikigusha.

Steven H yanditse ku itariki ya: 25-09-2018  →  Musubize

Birakaze!
Erega natwe wagirango twararozwe, n’abantu bize bigishijwe n’ijambo ry’Imana bagakoma mu mashyi? biratangaje!!!
Barashingira se ku buhanuzi yatangaje bugasohora,za CD zarakozwe ahanura ibyo abantu bazageraho kugeza n’aho abakecuru bicumba akabando bazaba bandikira kuri computer, none ahubwo turacyafite n’umubare muni wabatazi gusoma.
None ngo niwe wenyine, Itorero rye ritaraza ntayandi yabagaho?
Impano ye atangiye kuyihindanya.

Amani yanditse ku itariki ya: 25-09-2018  →  Musubize

Ibi byose biterwa n’abayoboke be dusaba kwiga Bible ngo bamenye UKURI bakanga.Bibeshya ko Gitwaza ariwe Muhanuzi wenyine.Nyamara abigisha "ibinyoma" bitabarika bakemera.Urugero,ndibuka muli 2003,Gitwaza abeshya abantu kuli TVR ngo Maliya na Yozefu bagiye I Bethlehem "gutora" (elections).Nyamara bali bagiye "kwibaruza".Byisomere muli Luka 2:5.
Sinzi niba mwibuka atubeshya ngo Ukwezi n’Izuba bigiye kwijima.Nyamara ntabyabaye.
Nubwo bene aba biyita abakozi b’imana,Bible ibita "abakozi b’inda zabo".Byisomere muli Abaroma 16:18.

Kadage yanditse ku itariki ya: 25-09-2018  →  Musubize

Is this guy serious? Turashize, n abantu erega bakazunguza imitwe bagakoma mumashyi, you people aba ba pasitoro, abapadiri, aba sheikh, ba dady ba mamy, n abantu bafite impano yo kwigisha ijambo ry Imana, rimwe bakibagirwa bagatandukira, ni n inshingano zacu bakristo kubibutsa igihe cyose batangiye kujya mubindi bitari akazi kabo, you shouldnt clap, akavuga ngo mwe mwemera ibyabandi mugakma amashyi, murabura ku mwibutsa ko ntabyabandi biriho cyangwa ibye, hari Ijambo ry Imana gusa, abazi kuryigisha bose turabumva. Aha Gitwaza yibagiwe ko ibyo yigisha ari ibyImana, none abyita ibye?How?
My friend Gitwaza, igisha ijambo ry Imana ureke gutandukira wivuga, ndakwemera nk umuntu uzi kwigisha Ijambo ry Imana tugafashwa, ariko uwo murongo urikujyamo urigutandukira, but it is not too late, isubireho utwigishe Ijambo ry Imana, reka kwitaka, aho uribesha cyane.

Oli yanditse ku itariki ya: 25-09-2018  →  Musubize

Umuhanuzi Eliya imana iramubgira erega ar’abandi 7000 n’ibikiye kuko yar’azi cyangwa yemeza ko ariwe usigaye...none mubgire Gitwaza ko imana ifite benshi cyane benshi nkawe mu Rwanda no muri africa atazi ataza n’amenya.Imana Ishimwe kubwibyo.

Jipe Kal yanditse ku itariki ya: 25-09-2018  →  Musubize

Umuhanuzi Eliya imana iramubgira erega ar’abandi 7000 n’ibikiye kuko yar’azi cyangwa yemeza ko ariwe usigaye...none mubgire Gitwaza ko imana ifite benshi cyane benshi nkawe mu Rwanda no muri africa atazi ataza n’amenya.Imana Ishimwe kubwibyo.

Jipe Kal yanditse ku itariki ya: 25-09-2018  →  Musubize

Ndamweye cyane kuko yigaragaje uko ari, hari abajyaga bamwibazho niba koko ari intumwa y’Imana cg se Ikirura cyiyambitse uruhu rw’intama.

Yiyerekanye rero ahubwo ubwo buri wese yakwifatira umwanzuro, njye ntacyo nakongearaho.

petra yanditse ku itariki ya: 25-09-2018  →  Musubize

Ariko ntabwo bose babera bakuru icyarimwe.Niba ari Imana yabimuhaye ndetse ikanabimubwira,kuko mwumva ko bitaba byo?Abaye uwa africa cyangwa isi bitwaye iki?Musuzume ko nta shyari ririmo.Ese ubundi abahanuzi ntibasimburanaga?

Theo yanditse ku itariki ya: 25-09-2018  →  Musubize

Yesu aravuga ati uwa mbere azigire uwa nyuma, kandi umukuru yigire umugaragu wa bose. Uzikuza azacishwa bugufi. Apotre ararenze.

maniragaba juvenal yanditse ku itariki ya: 25-09-2018  →  Musubize

None se yaretse iyo mana yabimuhaye ikamutangira ubuhamya...

Joel yanditse ku itariki ya: 25-09-2018  →  Musubize

biriya byerekana ubwirasi unabibonera no kwiyita intumwa ubwabyo sibyo,kuvuga ko aruta abandi byo birenze ibindi byose avuga abantu nibo bamenya urwego bashyira mo umuntu siwe wishyira hejuru avuga uko ali,

gakuba yanditse ku itariki ya: 25-09-2018  →  Musubize

Kwiyemera kubanziriza kugwa!

peace yanditse ku itariki ya: 25-09-2018  →  Musubize

1.Umusinzi ahora yumva ko ari we muzima ubaho.
2. Ntawanga ibye binuka
3. Utazi ubwenge ashima ubwenge.

Siwe yanditse ku itariki ya: 25-09-2018  →  Musubize

Elie,nawe yarabivuze azagusanga hari ibihumbi 7000 bitarapfukamira bayari

kayigi yanditse ku itariki ya: 25-09-2018  →  Musubize

Aca weye mwizi. Urabeshya abantu, siku yamwizi ni40.

Ntasoni yanditse ku itariki ya: 25-09-2018  →  Musubize

Aho bigeze bagombye kumwambika ipingu akajya kota akariro nkamezi 6. Akabije kwirata.

Kagina yanditse ku itariki ya: 24-09-2018  →  Musubize

Ndumiwe pe! Icyakoze yigaragaje uwariwe isi itaramugaragaza.niba yumva ari mumurongo w’ijuru apfukame asabe Imana imbabazi kandi ahinduke by’ukuri

King yanditse ku itariki ya: 25-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka