Nta muhanuzi uruta umushumba wawe - Gitwaza
Ubutumwa Intumwa Gitwaza uyobora itorero rya Zion Temple yahaye abakristo basengera mu itorero ayoboye bwumviswe mu buryo butandukanye.
Uyu mugabo w’imyaka 46 y’amavuko yumvikanye avuga ko mu Rwanda ndetse no muri Afurika muri rusange nta muhanuzi umuruta uhaba. Ibi byateje urujijo ndetse bikurura n’impaka ku mbugankoranyambaga.
Gusa nyuma yaje gutangaza ko uko abantu babifasha atariko biri ahubwo ibyo yavugaga yabiganiriza abayoboke b’itorero Zion Temple. Gitwaza ati “ibyo navugaga nk nkuko umubyeyi yaba ari kubwira umwana, ntabwo bireba abandi bo hanze! Umubyeyi aramutse abwiye umwana ko nta wundi mubyeyi umuruta yaba akosheje? Ibi nabibwiye abakristo bacu kuko hari abo wasangaga bajarajara mu byumba bita iby’abahanuzi ndetse bakakurayo ibibazo birimo kwibwa utwabo n’ibindi. Abakristo bagomba kumenya ko nta muhanuzi uruta abashumba babo.”
Zion Temple ni itorero rifite amashami hirya no hino ku isi ndetse rikaba rifite na Radio na TV. Inyigisho z’Intumwa Gitwaza zikunze gukurikirwa n’abantu batandukanye ahanini bigakunda guteza kutumva kimwe ibisobanuro byazo- ibintu Gitwaza avuga ko bidatangaje kuko abazumva bazumvira ahantu hatandukanye ugasanga hari n’ababa batazikurikiye zose bagakuramo akantu kamwe bakakumva nabi.
Ibitekerezo ( 32 )
Ohereza igitekerezo
|
NUBWIYEMEZI
Ahhh Njye byaranyobeye maze guhura n’abahanuzi benshi kur’iyi ntawe ndunva wita umunyabinyoma bose ni abanyakui!!! kandi bur’umwe arihejuru y’abandi???? bityo njyewe nahisemo kumenya icyo nshaka kubwanjye kuko sinamenya ubeshya nutabeshya Imana Idufashe
Nintumwa kuva kwa shetani niyompamvu yiyita uwambere mubahahanuzi ntago arumuhanuzi w’Imana.
Kurubu ibintu byarahindutse,abantu ntabwo bakigisha abantu uburyo bakwiriye gushaka ubutunzi bukomeye ari bwo bwijuru ntanubwo bakigisha abantu uburyo ki bakwiriye kwihana bakanga icyaha tukarangwa nibyixa nukuri gusa ahubwo basigaye bigisha bitewe nuko hanze aha abantu bafite ibibazo byinshi byimibereho bakabizeza ibitangaza,ubutunzi bwisi nyamara ataricyo bibiliya itubwira,itubwira iti nimushake ubutunzi bwijuru ibindi ko tuzabyongererwa,ese twaragwijije kuburyo ki turigushaka inyongera ra?njye hagakwiriye gutozwa umuco WO gushaka Imana ndetse nukwigisha uburyo ki abantu baruhuka imibabaro y’isi uburyo ki abarushye bashobora kuruhuka ariko badasahuye ibyarubanda,ndetse bibiliya itubwira ko abikuza bose bazashyirwa hasi niba akora ibyiza Imana imuhe umugisha ariko kwihimbaza nabyo sibyiza
Ahaaa gusa haribihugu byishi tubona barisha abayoboke ibyatsi cg bakabakandahira kunda,bakabatwikisha ibishirira etc..like stupid. biteye ubwoba pe nuko muriki gihugu dufite umuco wacu tukigenderaho nahubundi yararikoze habuze gato pe!!harumunu wavuze ati tugira ubunebwe twanga gutekereza ngo hato tutivuna mumutwe,tugifite amahirwe,none twagezaho durekererezwa aho kwifasha gurekereza ubwacu turikuba abanebwe pe niba badutekerereza tukabyemera nkaho twe tutabasha kwisomera bible,ubundi yagiye ahereza nabandi umwanya uhagije nabo bakajya imbere bakavuga bible amasaha yose amara kuri podium byonyine byerekana kwikubira wenyine nagatsiko ke gusa birababaje niba dukoma amashyi habaye ibinu nkibi bivuzengo ntabushobozi bwo kwitekerereza ubwacu twifitemo
Havumwe umuntu wese utunga urutoki umukozi wimana nkuko ijambo ryimana ribivuga riti umukozeho aba akoze mumbone y’ijisho ryimana. havumwe umuntu wese wifata agaharabika uwahamagawe kandi agasigwa nimana. umuntu wifashe agakora iyinkuru agibwe ho nurubanza niba adahindukiye ngo yihane areke inzira yo kurimbuka arimo , niba atagarukiye uwiteka , uburakari bw’uwiteka buri kumutwewe,
Bavandimwe benedata dukwiye kuba maso cyane tukirata ko amazina yacu yanditse mugitabo cy’ubugingo kuruta ibindi byose! Mwibuke nta narimwe Yesu yigeze yishimagiza, ndetse n’iyo bamwitaga mwiza yaravugaga ati"munyitira iki mwiza?". Abashaka ubwiza n’icyubahiro no kudapfa babishakishe gukora ibyiza badacogora!Murakoze!
ubundi se umuhanuzi abaho ryari?ese ubuhanuzi bwitwa ubuhanuzi ryari?niki kigaragaza umuhanuzi?abantu bose bazamenya ukuri kdi niko kuzababatura,iyo umuntu agumye mubuyobe kdi akagumya kwemerera inyigisho ziyobya nawe azabugumamo.buriya ikinyoma satani agishyize ahagaragara icyo umuntu yakihitiramo nugushizoza maze bagasanga amategeko y’Imana.kuko Bibliya yose n’ubuhanuzi.bityo munjye mw’ijambo kdi JAMBO yabanye natwe kdi azahorana natwe nitumwemerera tukava muribyo byose tubona muri kigihe cyanyuma.
1. Yesu yarinze ajya mwijuru bataramwemera igihe cyose bahoraga bamurega ngo ARIGERERANYA yakoraga ibyiza byinshi nyamara bagashaka kumwica ngo yica amategeko kd arigereranya nyamara yari yaravuye ku Mana namwe rero mwitonde mutazatuka umwuka wera cg mukarwanya IMANA mutabizi
2. muri bibiliya harimo abahanuzi bato nabakuru kuko HABAKUKI ntangana na YESAYA na ELIYA ntiyanganyije na ELISA guhanura rero umugaragu wuw’Iteka Intumwa Dr Paul GITWAZA numuhanuzi wukuri kd yavuye ku Mana mubiki gihe bose ntawuhwanye nawe kd IMANA ikomeze imuzamure kugeza ubwo azakomera cyane
3. turanezerewe kuba tumufite kuko twamugiriyeho umugisha ukomeye.
Ubundi kurutanwa mu bahanuzi hari ubwo biri mu ijambo ry’Imana? Niba hari abo twemera bandi batari Gitwaza, Bibiliya ni hehe ivuga ko ibyo byaduteza ibibazo? Complexe afite ayiterwa niki kugeza aho ashaka gukangisha abantu ibyo nawe atihaye yahawe n’Imana? Kubasha guhanura harimo gitangaza ki? Ko ijambo ry’Imana ubwe yigisha ko ariryo buhanuzi busumba ubundi bwose, ubwo naho azavuga ko ari hejuru y’ijambo ry’Imana se? Ubu se atandukaniye he na Muhammad cyangwa Branham? Ashingira kuki avuga ko nta muhanuzi umuruta? Abo muri America, Europe, Asie n’ahandi bo kuki atavuze ko abaruta? Niki afite abo muri Africa badafite? Umubwiriza yaravuze ati nta gishya munsi y’ijuru, Gitwaza rero utuze kandi ucishe make. Urwishigishiye ararusoma.
Birakaze. Wowe cunga ubugingo bwawe.
Yewe Koko umenya turi mu bihe bya nyuma! Sinzi rwose niba Gitwaza Ari cg Atari umuhanuzi! Ariko niba Ari nawe, Ni gute yakwemeza ko ntawundi muhanuzi uriho umuruta! Ni gute Koko? None SE azi abahanuzi Bose baba mu Rwanda no muri Africa? Yaba SE azi impano zabo Bose? Ese yabapimishije iki? Ahaaa... Ni akumiro gusa.
Nzaba mbarirwa imana ninyongerera igihe cyose kubaho no kureba ibiri imbere aha.
Mugire amahoro mwese